RFL
Kigali

CECAFA: U Rwanda mu itsinda rya nyuma kumwe na Tanzania

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/08/2016 15:37
0


Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda y’umupira w’amaguru mu cyiciro cy’abali n’abategarugoli imaze gushyirwa mu itsinda rimwe na Tanzania na Ethiopia mu irushanwa rihuza ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba no hagati (CECAFA), irushanwa biteganyijwe ko rizatangira tariki 11-20 Nzeli uyu mwaka wa 2016 rikabera i Jinja muri Uganda.



Mu muhango wabereye ku kicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda (FUFA), Nicolas Musonye uyobora CECAFA  yabwiye abanyamakuru ko ibihugu birindwi aribyo byemeye ko bizitabira iyi mikino izamara iminsi icyenda (9) ibera mu burasirazuba bwa Uganda mu gace ka Jinja.

Image result for rwanda women's national football team

U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Tanzania bakabaye barakinnye umukino wa gishuti ntibibe

Ibihugu byemeye kuzakina iyi mikino ya CECAFA y’abakobwa harimo;Uganda izakira imikino, Kenya, Tanzania, Rwanda, Ethiopia, Burundi, na Zanzibar.

Muri tombola nyirizina, itsinda rya mbere (A) rigizwe na Uganda, Burundi, Kenya na Zanzbar naho itsinda rya kabiri (B) rigizwe na Tanzania, Rwanda na Ethiopia.

Muri iri rushanwa rizatangira kuwa 11 Nzeli 2016, Zanzibar izakina n’u Burundi mu mukino ufungura mbere gato ko Uganda yisobanura na Kenya mu mikino yose yo mu itsinda rya mbere (A).

U Rwanda ruzatangira urugamba rwo gushaka igikombe rukina na Tanzania tariki 12 Nzeli 2016 mbere yo gukina na  Ethiopia nyuma y’iminsi ibiri.

Ikipe zizayobora amatsinda uko ari abiri ndetse n’amakipe azaba yabaye aya kabiri muri buri tsinda, azahita akomeza mu mikino ya ½  cy’irangiza biteganyijwe ko kizakinwa tariki 18 Kanama 2016 naho umukino wa nyuma  no guhatanira umwanya wa gatatu bizabe kuwa 20 Nzeli 2016).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND