RFL
Kigali

CECAFA: Nyuma y’imikino 6 badatsinda, Amavubi yatangiye neza atsinda Ethiopia, ari nayo yaherukaga gutsinda bwa nyuma

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:22/11/2015 1:12
3


N’ubwo benshi mu banyarwanda batari bayifitiye icyizere, ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yakoze ibyo benshi batayitekerezagaho ibasha gutsindira Ethiopia imbere y’abafana bayo mu mukino wa mbere ufungura irushanwa rya Cecafa Senior Challenge cup ryatangijwe kuri uyu wa Gatandatu muri Ethiopia.



Igitego cyiza cyane cyo ku munota wa 55 cya Tuyisenge Jacques yatsinze nyuma yo guhana ikosa kuri free kick yateye ikaruhukira mu nshundura, akaba aricyo cyahesheje ikipe y’igihugu itsinzi yayo ku mukino wa mbere yakinaga mu itsinda A iherereyemo, aho iri kumwe na Ethiopia, Tanzaniya na Somalia.

Jacques

Jacques Tuyisenge rutahizamu wa Police FC niwe wahaye intsinzi Amavubi

Reba uburyo igitego cya Tuyisenge Jacques cyagiyemo

Ikipe y’igihugu iyobowe n’umutoza Johnny McKinstry ikaba ibonye itsinzi yari inyotewe dore ko yari imaze gukina imikino 6 yose nta nsinzi n’imwe, mu mezi hafi atatu ashize, dore ko yaherukaga gutsinda umukino wayo tariki ya 28/08/2015 ubwo yahuraga na Ethiopia kuri stade Amahoro i Remera mu mukino wa gicuti wateguraga umukino w’u Rwanda na Ghana.

AMAVUBI

Amavubi yaherukaga intsinzi ubwo yakinaga na Ethiopia ikayitsinda 3-1, bya Sugira Ernest, Jacques Tuyisenge na Mugiraneza Jean Baptiste

Nyuma yaho u Rwanda rwakinnye imikino 6 yose rurayitsindwa, harimo uwo batsinzwe na Ghana igitego 1 ku busa kuri stade Amahoro, nyuma yaho gato Gabon nayo iyitsinda igitego 1 ku busa mu mukino wa gicuti. Amavubi yongeye gutsindirwa indi mikino ibiri ya gicuti mu mwiherero yakoreye muri Maroc, harimo uwayihuje na Tuniziya U23, hamwe na Bourkina-fasso zose nazo zayitsinze igitego 1 ku busa.

Libya

Ikipe ya Libya niyo yaherukaga gutsinda u Rwanda mu mikino ibiri yo guhatanira itike yo gukomeza mu matsinda yo kujya mu gikombe cy’isi cya 2018 mu Burusiya, aho Libya yabatsinze igitego 1 ku busa mu mukino ubanza wabereye muri Tuniziya, inayisubira mu mukino wo kwishyura wabereye kuri stade regional ya Kigali kuwa Kabiri w’iki Cyumweru dusoza, aho yayihatsindiye ibitego 3 byose ku busa, bibabaza bikomeye abakunzi b’ikipe y’igihugu banayitakariza icyizere, ariko kuri ubu babashije guhagarika aka gahigo kabi Johnny McKinstry n’abasore be bari bafite muri aya mezi 3 ashize.

Jacques

Jacques Tuyisenge ni nawe waherukaga gutsinda igitego rukumbi u Rwanda rwatsinze ubwo Libya yarutsindaga 3-1

Uretse umukino u Rwanda rwatsinzemo Ethiopia, aho kapiteni Haruna Niyonzima yabanje hanze akinjira mu gice cya kabiri asimbura, undi mukino wabaye wahuje u Burundi na Zanzibar ziherereye mu itsinda B, maze uza kurangira Abarundi batsinze Zanzbar igitego 1 ku busa cyatsinzwe na Kavumbagu Didier.

John McKinstry

Johnny McKinstry watangiye neza imikino ya CECAFA, muri uyu mukino wa mbere yari yahisemo kubanza kapiteni w'Amavubi, Haruna Niyonzima ku gatebe kabasimbura, aho yinjiye mu gice cya kabiri

Tubibutse ko Amavubi azakina umukino wayo wa kabiri wo mu itsinda kuwa Kabiri tariki 24 Ugushyingo, aho azaba ahanganye na Tanzaniya, maze azasoze imikino yo mu itsinda ahura na Somalia kuwa Gatanu tariki 27 Ugushyingo 2015.

Amavubi yagiye muri Cecafa mu gihe abakunzi bayo bari batarakira igikomere yabateye ubwo yandagazwaga mu maso yabo na Libya

Reba uko byari byifashe mu bakunzi b'Amavubi nyuma y'umukino wa Libya

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • urwanda8 years ago
    nibavane amaranga mutima namunyangire mwikipe yigihugu kuko niyabanyarwanda niba muzi umupira murwanda ninde mukinyi ukina gatatu nka mwemere ariko kuko degore atamushaka ngo ntiyakina ngabo nawe ngoharuwo muri minispoke bapfa umugore ngontazasubira mumavubi nibigire kungabo zigihugu iyo zigira amarangamutima namunyangire nubu zibazikirwana cg zaranatsinzwe bareke amarangamutima namunyangire
  • ndahayo louis8 years ago
    wowe yiyise u rda,banza utekereze neza ureke guhubuka,ntukumve bavuga ngo nawe uvuge degaule si umutoza please.amavubi congulaturation muzanye iyo cecafa twababa arira ibyaha byose na John mackisly aka guma kumugati we.
  • amavubi8 years ago
    bravo amavubi!





Inyarwanda BACKGROUND