RFL
Kigali

CECAFA Kagame cup: Kagere Meddie, Sibomana Abouba, Mackenzi, Migi bafashije amakipe yabo kugera muri kimwe cya kabiri

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:30/07/2015 0:48
1


Nyuma yo kuva mu makipe atandukanye bakiniraga mu mwaka w’imikino wa shampiyona ishize mu Rwanda bakerekeza mu makipe atandukanye yo mu karere abakinnyi, abakinnyi Kagere Meddie, Sibomana Abdoul, Nizigiyimana Kharim(Mackenzi) na Mugiraneza Jean Baptiste bakomeje kugaragaza ko ari bamwe mu bakinnyi bahagaze neza mu karere.



Ibi bikaba bishimangirwa n’uburyo aba bakinnyi bose bakomeje gufasha amakipe yabo kwitwara neza mu mikino ya Cecafa Kagame cup ihuza amakipe yabaye aya mbere mu Karere ka Afrika y’Uburasirazuba, aho kuri ubu amakipe yabo yose yamaze gukatisha itike ya 1/2 cy’irangiza muri iyi mikino, ndetse aba bakinnyi bikaba bigaraga ko ari bamwe mu bakinnyi ngenderwaho mu makipe yabo kuko bakina iminota yose.

Mackenzi

Umurundi Mackenzi wahoze muri Rayon, imyitwarire ye mu kibuga yatumye mu kwezi kwa Kamena mbere gato ya Cecafa atoranywa n'abanyamakuru

Sibomana Abouba, Nizigiyimana Mackenzi na Kagere Meddie bahoze muri Rayon sport umwaka ushize bakaba barafashije ikipe yabo ya Gor Mahia gusohoka neza mu mikino yo mu matsinda ndetse banatsinda umukino ya ¼  wabahuje na Malakia bakayitsinda 2-1 ndetse umurundi Mackenzi agatoranywa nk’umukinnyi w’umukino.

Kagere

Imyitwarire ya Kagere Meddie muri Gor Mahia ni nta makemwa

Abouba

Abouba Sibomana nawe ahagaze neza

Gor Mahia yaherukaga gutwara iki gikombe mu 1985, ubu ni imwe muzihabwa amahirwe gusa ikaba ifite akazi gakomeye ko kubanza kwisobanura muri ½ n’ikipe ya Al Khartoum National yo muri Soudan yasezereye APR FC muri ¼ iyitsinze 4-0.

Mugiraneza

Mugiraneza Jean Baptiste amaze gufatisha umwanya wo hagati mu kibuga muri Azam

Indi kipe ikomeje kwitwara neza ni Azam ya Mugiraneza Jean Baptiste bakunze kwita Migi wavuye muri APR FC, iyi nayo yageze muri ½ nyuma yo gusezerera kuri uyu wa Gatatu ikipe ya Young Africans ikinamo mugenzi we Haruna Niyonzima, mu mukino wari ukomeye cyane aho amakipe yombi yakiranuwe na penaliti nyuma yo kurangiza iminota 90 y’umukino anganyije, ndetse Migi muri uyu mukino akaba yari afite inshingano zo kwica umukino wa Yanga abuza Haruna gukina umupira.

Azam FC yitabiriye Cecafa Kagame up ku nshuro ya gatatu, ikaba igomba guhura na KCC yo muri Uganda mu mukino wa ½.

Uburyo aba bakinnyi bakomeje kwitwara mu makipe yabo bikaba bigaragaza ubushobozi ntashidikanywaho bwabo mu kibuga, ndetse abafana b’aya makipe yabaguze bo bakaba bakomeje kubyinira ku rukoma bishimira isoko ryo muri shampiyona y’u Rwanda.

Uretse aba bari muri Cecafa, bagenzi babo umurundi Ndayisenga Fuad wari kapiteni wa Rayon sport na Hategekimana Aphrodis Kanombe nabo bakomeje kwitwara neza muri shampiyona ya Kenya mu ikipe yabo ya Sofapaka bakinanamo n’umunyezamu Evariste Mutuyimana nawe wahoze muri shampiyona y’u Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tu8 years ago
    turabashyigikiye na cyane ko mufite amateka mukomereze aho.





Inyarwanda BACKGROUND