Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2015, nyuma y’imikino ya kimwe cya kabiri kirangiza nibwo hari hategerejwe kumenyekana amakipe agomba guhurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Cecafa Kagame Cup kiri kubera mu gihugu cya Tanzaniya.
Nyuma y’imikino itari yoroshye ikipe ya Azam ibashije gusezerera KCC iyitsinze igitego kimwe ku busa, mu gihe mu mukino wari wabanje Gor Mahia nayo yageze ku mukino wa nyuma, yihanije Al Khartoum iyitsinze ibitego 3-1, bihita bihesha aya makipe yombi itike yo guhurira ku mukino wa nyuma.
Ibi bikaba byatumye abasore barimo Mugiraneza Jean Baptiste wa Azam yo muri Tanzania na bagenzi be Kagere Meddie, Sibomana Abouba n’umurundi Mackenzi bo muri Gor Mahia yo muri Kenya, bose bavuye muri shampiyona y’u Rwanda umwaka w’imikino ushize basekerwa n’amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma wa Cecafa bwa mbere mu makipe yabo mashya.
Imyitwarire y’aba bakinnyi nyuma y’igihe gito bamaze muri aya makipeyabo ni ntamakemwa dore ko ari na bamwe muri ngenderwaho aho bagiye bakina buri mukino iminota yose bafasha amakipe yabo berekejemo kugera ku mukino wa nyuma, ibi bikaba bituma bakomeza kugarukwaho cyane mu itangazamakuru ryo mu karere.
Gor Mahia yatsinze ibitego 3-1, harimo kimwe cyatsinzwe na Kagere Meddi igice cya kabiri kigitangira, cyaje kiyongera ku bitego bibiri byari byatsinzwe mu gice cya mbere na Wanfula na Michael Ulunga watsinze icya mbere kishyuraga icyo Amin Elman wa Al Khartoum yari yabanje.
Azam FC yo yakiniraga imbere y’abafana bayo ntago yigeze yoroherwa n’abasore ba KCC bari bayobowe n’umutoza wabo Sam Ssimbwa, ahoigitego cyayo rukumbi cyabonetse mu minota ya nyuma gitsinzwe na Farid Mussa.
Ni ubwa mbere Azam FC ihuriye ku mukino wa nyuma na Gor Mahia. Kuri Gor Mahia yaherukaga iki gikombe mu 1985, mu gihe Azam FC yo itaragikozaho imitwe y'intoki ndetse iyi akaba yari inshuro yabo ya gatatu gusa bitabira aya marushanwa. Ese ni inde uzakijyana hagati ya Mugiraneza Jean Baptiste(Miggy) wahoze muri APR FC na bagenzi be Mackenzi, Kagere Meddie na Abouba Sibomana bahoze muri Rayon sport?
Tubibutse ko umukino wa nyuma utegerejwe kuri iki Cyumweru tariki ya 02 Kanama 2015, nyuma y'umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu uzahuza Al Khartoum na KCC.
TANGA IGITECYEREZO