RFL
Kigali

CECAFA: Ikipe y’igihugu Amavubi igiye kongera gucakirana na Kenya muri 1/4 – INDI MIKINO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:29/11/2015 1:51
7


Nyuma y’uko hasojwe imikino yo mu matsinda mu gikombe cya Cecafa Senior challenge cup 2015, kiri kubera muri Ethiopia, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yisanze igomba guhatana muri 1/4 na Kenya ari nayo isanganywe iki gikombe giheruka guhatanirwa mu 2013, ndetse ikaba yari yacyegukanye ibanje gusezerera u Rwanda nabwo muri 1/4.



Nk’uko byari biteganijwe, Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 2015 nibwo hasojwe imikino yo mu matsinda. Imikino ibiri yari itegerejwe kuri uyu munsi kugirango hamenyekanye amakipe agomba gukomeza muri ¼ n’uburyo azahura, harimo umukino wahuje Uganda n’u Burundi mu itsinda B, mu gihe mu itsinda A, Ethiopia nayo yahatanaga na Tanzaniya.

Uganda

Abasore ba Uganda bishimira igitego batsinze Abarundi

Iyi mikino yasize, ikipe y’igihugu y’Abarundi yahabwaga amahirwe isezerewe nyuma yo gutsindwa na Uganda igitego 1-0 cyatsinzwe na Frank Kalanda. Mu gihe Ethiopia yazamutse bigoranye nk’ikiye ya 2 yitwaye neza ku mwanya wa 3 nyuma yo kunganya na Tanzaniya igitego 1-1, aho Ethiopia yabonye igitego cyo kugombora mu minota yinyongera cyitsinzwe na Salim Mbonde, mu gihe Tanzaniya yari yabonye igitego cyayo ku munota wa 51 gitsinzwe na Simon Msuva.

Ethiopia

Nyuma yo kunganya, Ethiopia na Tanzaniya zizongera zisobanure muri 1/4

Kuri iki Cyumweru ni umunsi w’ikiruhuko ku makipe yose, ubunsi imikino ya ¼ ikazatangira kuwa Mbere tariki ya 30 Ugushyingo 2015, aho imikino yose izakinirwa mu murwa mukuru Addis-Ababa.

Nyuma yo kuba iya mbere mu itsinda B, Ikipe y’igihugu ya Uganda izahura na Malawi yabaye iya kabiri mu itsinda C mu mukino wa mbere wa 1/4 kuwa Mbere, uyu mukino ukazakurikirwa n’umukino w’ishiraniro uzongera guhuza Tanzaniya yazamutse nk’iya mbere mu itsinda A, izacakirana nanone na Ethiopia yazamutse nk’ikipe ya gatatu ariko yitwaye neza, byumvikane ko baza bongera guhura nyuma y’iminsi ibiri gusa banganyije mu mikino yo mu matsinda.

Kenya

Ese Amavubi azabasha gusezerera Kenya ifite iki gikombe, cyangwa Kenya izongera gusubiramo amateka isezerera u Rwanda muri 1/4 nk'uko yabigenje ubushize iyitsinda 2-0?

Indi mikino izakomeza kuwa Kabiri, aho Soudan y’amajyepfo yabaye iya mbere mu itsinda(C) izacakirana na bakeba babo Soudan nayo yari iherereye mu itsinda C, ikaba yarazamutse nk’ikipe ya gatatu ariko yitwaye neza. Nyuma y’uyu mukino nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yabaye iya kabiri mu itsinda A izisobanura na Kenya nayo yarangije ku mwanya wa 2 mu itsinda B.

DORE UKO IMIKINO ITEGANIJWE

Kuwa Mbere, tariki 30/11/2015
Uganda vs Malawi (12:00, ku isaha yo mu Rwanda)
Tanzania vs Ethiopia (14:30, ku isaha yo mu Rwanda)

Kuwa Kabiri, tariki ya 01/12/2015
South Sudan vs Sudan (12:00, ku isaha yo mu Rwanda)
Rwanda vs Kenya (14:30 ku isaha yo mu Rwanda)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mugenzi parfait8 years ago
    Awavubi yacu aromgeye aratashye
  • mutabazi eric 8 years ago
    Amavubi natazana ubwana azabikora kbs ariko kwizera ntazajyemo kuko yigize umustar yicare nka emmery
  • Eddy8 years ago
    Amavubi yacu azabikora
  • Tuyishime olivier8 years ago
    ese ibi nibiki kweri ni cecafa koko amakipe yo mwitsinda rimwe atomborana ute cg nukwishimisha
  • nkunda unkunda jimmy8 years ago
    Nukuri Amahirwe ndayipfurije ikipe Amavubi. Nizeyeko Imana izobikora nayo, Agatahukana ico gikombe. Dore ko kenya isanzwe irinaco. Mana garukira Amavubi. Bonne chance!!! Amavubi ts indani! !!!!!!!!
  • Gracien k8 years ago
    Amahirwe masa ku team y'u Rwanda.
  • NTEZIRYAYO Gregoire8 years ago
    Nishimiye intsinziy,Amavubi iranshimishije cyanenikomerezaho.





Inyarwanda BACKGROUND