RFL
Kigali

CECAFA 2017: Amavubi yamaze iminota 40 bakina ari 10 yatsinzwe na Kenya

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/12/2017 16:19
1


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru yatangiye nabi imikinoya CECAFA kuko yatsinzwe na Kenya ibitego 2-0 mu mukino myugariro Kayumba Soter yaboneyemo ikarita itukura ku munota wa 50 nyuma yo kugwiza amakarita abiri y’umuhondo.



Kenya yanakiriye iri rushanwa niyo yatangiye ireba mu izamu ku munota wa 25’ ku gitego cya Choka Djuma kuri penaliti mu gihe icya kabiri cyatsinzwe na Otieno Duncan ku ishoti rikomeye yatereye muri metero 34.8 (34.8 m) ku munota wa 37’, umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame ntarabukwe.

Ikarita y’umutuku yahawe Kayumba Soter yaturutse ku ikarita y’umuhondo yahawe ku munota wa 24’ mbere yuko bibyara penaliti. Nyuma yaje kubona indi karita ku munota wa 50’bitewe no gusunika umukinnyi wa Kenya akamurenza ikibuga.

Nyuma yo kuvamo kwa Kayumba Soter, byabaye ngombwa ko Manishimwe Djabel utagize kinini afasha muri uyu mukino, avamo ahita asimburwa na Hakizimana Muhadjili ku munota wa 60’ w’umukino.

Hakizimana yagerageje gutindana umupira bakamukoreraho amakosa yabyaraga imipira iteretse yaterwaga afatanyanyije na Bizimana Djihad ariko umusaruro uba iyanga. Hakizimana kandi yaje gutanga umupira mwiza awuha Sekamana Maxime, uyu musore yahise atera ishoti rito ntibyatanga ikintu gifatika.

Sekamana Maxime yinjiye mu kibuga ku munota wa 89’ asimbuye Mico Justin nyuma yuko Nshuti Innocent yari amaze kwinjira asimbura Biramahire Abeddy ku munota wa 70’. U Rwanda ruzagaruka mu kibuga kuwa Kabiri tariki ya 5 Uuboza 2017 bakina na Zanzibar.

Antoine Hey John Paul umutoza w’Amavubi yari yahisemo gushyira Ndayishimiye Eric Bakame  (1, GK, C) mu izamu, Usengimana Faustin 15, Kayumba Soter 22 na Manzi Thierry 17 bakiniraga inyuma (Back Three-System).

Iradukunda Eric Radou 14 yari ashinzwe uruhande rw’iburyo rwose ari nako bimeze kuri Eric Rutanga Alba 3 ku ruhande rw’ibumoso.

Manishimwe Djabel 2, Bizimana Djihad 4 na  Mukunzi Yannick 6 bakiraga hagati cyane bityo Mico Justin 12 na Biramahire Abeddy 7 bagataha izamu.

Uburyo bw'imikinire (Tactical Scheme)

Uburyo bw'imikinire (Tactical Scheme)

Abakinnyi 11 babanje mu kibjga  na 7 babanje hanze

Abakinnyi 11 babanje mu kibjga  na 7 babanje hanze  ku ruhande rw'u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nshimiyimana Gilbert6 years ago
    Ntakibazo tuzatsinda ubutaha.





Inyarwanda BACKGROUND