RFL
Kigali

CECAFA 2017: Amavubi yaguye miswi na Libya

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/12/2017 17:21
1


Ikipe y'igihugu Amavubi yaguye miswi na Libya banganya 0-0 mu mukino wa gatatu u Rwanda rwakinaga muri CECAFA. Ni irushanwa rihuza amakipe y'ibihugu byo mu karere ka Afurika yo hagati n'iburasirazuba ikomeje kubera muri Kenya.



U Rwanda rumaze kugira inota rimwe (1) mu manota icyenda (9) bamaze gukinira. Ni umukino Antoine Hey John Paul yari yafashe umwanzuro wo kubanzamo abakinnyi yari yitabaje atsindwa na Kenya ibitego 2-0. Iyo urebye uburyo Libya ikina n'abakinnyi ifite, ubona idakanganye cyane mu busatirizi uretse kuba ifite abakinnyi babonana cyane hagati mu kibuga ari nabyo byatumye Yannick Mukunzi abura uburyo yakwigaragaza.

U Rwanda rwo wabonaga bakina neza inyuma no hagati cyane ku mwanya wa Bizimana Djihad ariko ugasanga habura imipira ica mu mpande kuko Iradukunda Eric Radou na Rutanga Eric Alba batigeraga bazamuka. Muri uyu mukino kandi Kayumba Soter myugariro usanzwe ari kapiteni wa AS Kigali yari yagarutse mu kibuga nyuma yo gusiba umukino wa Zanzibar bitewe nuko yari yahawe ikarita itukura ku mukino wa Kenya.

Usengimana Faustin (Rwanda), Albadri Faisal kapiteni wa Libya na mugenzi we Aljamal Tariq buri umwe yahawe ikarita y'umuhondo mu gice cya mbere cy'umukino. Antoine Hey yatangiye gusimbuza ku munota wa 65' ni ko gukuramo Yannick Mukunzi akinjiza Ally Niyonzima. Muri iyi minota byabonekaga ko icyo u Rwanda rukeneye ari umukinnyi wabashaka gufata imipira akayigeza kwa Biramahire Abeddy na Mico Justin wabonaga ko nta mipira iri kubageraho ivuye hagati.

Icyashobokaga nuko yari gufata Manishimwe Djabel akamuruhutsa agaha umwanya Hakizimana Muhadjili uzwiho kuba yafata umupira akawugenzura akawutanga ahantu ashaka. Gusa ibi yaje kubikora ku munota wa 85' w'umukino ubwo yakuragamo Mico Justin agashyiramo Hakizimana Mjhadjili. Manishimwe Djabel wagize ikibazo cy'ukuguru ku munota wa 88' yahise asimburwa na Sekamana Maxine.

Muri uyu mukino Manzi Thierry myugariro wa Rayon Sports n'Amavubi yitwaye neza atorwa nk'umukinnyi w'umukino (Man of the Match). Mu yindi mikino yakinwe kuri uyu wa Kane, Zanzibar yatsinze Tanzania ibitego 2-1 mu itsinda A u Rwanda rurimo. Mu itsinda rya kabiri (B), Abarundi banyagiye Ethiopia ibitego 4-1. Kwizera Pierrot yatsinzemo bibiri, Laudit Mavugo na Nahimana Shassir bareba mu izamu.

Dore abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rwanda XI: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C, 1), Manzi Thierry 17, Usengimana Faustin 15, Kayumba Soter 22, Iradukunda Eric Radou 14, Mukunzi Yannick 6, Bizimana Djihad 4, Eric Rutanga Alba 20, Manishimwe Djabel 2, Mico Justin 12 na Biramahire Abeddy 7.

Libya XI: Ali Shniena (GK, 12), Ajbarah Saed 4, Aljamal Tariq 5, Sabdou Motasem 3, MaetouQ Ali 13, Albadri Faisal (C, 18), Mohammed Amhimmid 16, Taktak Muftah 11, Tubal Mohamed 7, Alharaish Zakaria 10 na Saeid Taher Saleh 19.

Urutonde

Urutonde rw'itsinda A

Amavubi

Urutonde rw'itsinda B






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mc danny6 years ago
    reka amavubi nagaruke biraya sibintu pe





Inyarwanda BACKGROUND