Guhera saa tanu z’amanywa ku masaha ya Kigali (11h00’) ku biro bikuru by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) i Remera habereye inama ivuga kuri buri kimwe cyose kigendanye n’imikino ya CECAFA y’ibihugu mu cyiciro cy’abali n’abategarugoli igomba kubera mu Rwanda.
Ni imikino igomba gutangira kuri uyu wa Kane tariki 19 Nyakanga 2018 ikazarangira kuwa 27 Nyakanga 2018 hakinwe imikino icumi (10) muri rusange hagati y’ibihugu bitanu. Muri iyi nama, Nicolas Musonye umuyobozi mukuru w’impuzamashyirahamwe yo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba no hagati (CECAFA) atangiza iyi nama yavuze ko igihe kigeze ngo abanyamuryango ba CECAFA bahaguruke bafatane urunana muri gahunda y’itera mbere ry’umupira w’abagore.
Musonye kandi avuga ko muri iri rushanwa ashaka ko abantu bose bireba bagomba gufatanyiriza hamwe kugira ngo igikorwa kizagende neza. “Uyu ni umwanya mwiza ku mupira w’abagore n’abanyamuryango bacu muri rusange. Muri iri rushanwa turasabwa gushyira hamwe kuko ntabwo nifuza umuntu uzumva ko ari umuyobozi imbere y’abandi ku buryo atafatanya n’abandi ahakenewe imbaraga. Iri ni irushanwa ryacu tugomba guhurizamo imbaraga kugira ngo rigere ku ntego”. Nicolas Musonye
Nicolas Musonye umuyobozi wa CECAFA mu nama ya tekinike
Doris Petra umunyakenyakazi akaba n’umuyobozi w’iri rushanwa rigiye kubera mu Rwanda, yavuze ko abagore n’abakobwa ubwabo aribo bagomba guhaguruka bagaharanira iterambere ry’umupira wabo kuko ngo nta wundi uzava ahandi aje kubibutsa ko bagomba gutera imbere.
“Mugomba kumenya ko iri irushanwa ryatewe inkunga na FIFA ku busabe bwa CECAFA. Icyo nshaka kubabwira, ndahamagarira abagore kugira ngo bahaguruke bashikame ku iterambere ry’umupira wabo banashinge amakipe, iwacu muri Kenya dufite amakipe 12 akina icyiciro cya mbere ariko yose ayoborwa n’abagore, mu cyiciro cya kabiri ni gutyo bimeze. Bityo rero mushyiremo imbaraga tuzamuke tube nk’ibindi bihugu”. Doris Petra
Doris Petra umuyobozi mukuru w'irushanwa rigiye kubera mu Rwanda
Muri iyi nama kandi amakipe yahawe gahunda zimwe na zimwe zizayagenga muri iri rushanwa harimo ko; ikipe izajya igera kuri sitade ya Kigali habura isaha imwe n’igice ngo umukino wayo utangire igatangira kwishyushya habura iminota 50’ ariko ikaza kwihanangirizwa cyangwa ikibutswa ko igomba kurangiza habura iminota 15’ ngo umukino utangire, ibibuga by’imyitozo ni stade Mumena na Kicukiro.
Abasimbura benda kujya mu kibuga bazajya bishyuhiriza hafi y’izamu umunyezamu wabo arimo, nyuma y’umukino abakinnyi barasabwa guhana ikiganza bakanasuhuza abasifuzi muri gahunda yo kwimakaza umuco w’ubworoherane (Fair Play). Umukinnyi uzajya ahabwa ikarita y’umutuku cyangwa akaba yujuje amakarita abiri y’umuhondo , azajya asiba umukino ukurikira. Nyuma yaho ni bwo habayeho gahunda yo kwerekana amabara y’imyenda buri gihugu kizakoresha.
Ibihugu bizaba bihatana harimo na Ethiopia
Kenya
Tanzania
Dr.Hakizimana Moussa
Hadija ushinzwe ibikoresha by'ikipe y'igihugu y'u Rwanda (Kit Manager) mu kwerekana imyenda izakoreshwa
Kenya berekana imyenda bazakoresha
Tanzania berekana imyenda bazambara
Uganda berekana imyenda izaba ibaranga
Imikino ya CECAFA igomba kubera mu Rwanda guhera kuri uyu wa Kane tariki 19 Nyakanga 2018, izatangizwa n’umukino uzahuza Kenya na Uganda saa munani (14h00’) kuri sitade ya Kigali izakira irushanwa ryose. Umukino ukurikira, u Rwanda ruzakira Tanzania saa kumi n’iminota 15 (16h15’).
Dore gahunda y’imikino:
Kuwa Kane tariki 19 Nyakanga 2018
-Kenya vs Uganda (Stade de Kigali, 14h00’)
-Rwanda vs Tanzania (Stade de Kigali, 16h15’)
Kuwa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018
-Ethiopia vs Uganda (Stade de Kigali, 14h00’)
-Kenya vs Tanzania (Stade de Kigali, 16h15’)
Kuwa Mbere tariki 23 Nyakanga 2018
-Uganda vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00’)
-Rwanda vs Ethiopia (Stade de Kigali, 16h15’)
Kuwa Gatatu tariki 25 Nyakanga 2018
-Kenya vs Ethiopia (Stade de Kigali, 14h00’)
-Uganda vs Rwanda (Stade de Kigali, 16h15’)
Kuwa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2018
-Ethiopia vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00’)
-Rwanda vs Kenya (Stade de Kigali, 16h15’)
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO