RFL
Kigali

Cavani yatowe nk’umukinnyi w’umwaka muri shampiyona y’u Bufaransa, Mbappe na N'Golo Kante nabo bashimiwe –AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:16/05/2017 11:08
0


Umunya-Urguay Edinson Cavani, rutahizamu w’ikipe ya Paris Saint Germain, niwe watowe nk’umukinnyi w’umwaka muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bufaransa(Ligue1) mu bihembo ngarukamwaka bitangwa mu mpera y'umwaka w'imikino mu Bufaransa.



Edinson Cavani w’imyaka 30 y’amavuko ni umwe mu bakinnyi bahiriwe n’uyu mwaka ku mugabane w’u Burayi by’umwihariko mu Bufaransa aho kugeza ubu amaze gutsindira Paris Saint Germain ibitego 35 ndetse k’umukino wa nyuma bafitanye na Caen ku wa Gatandatu aramutse abonyemo ibitego 3 yahita anganya na Zlatan Ibrahimovic wari wabashije gutsinda ibitego 38 umwaka ushize muri PSG, mbere yo kuva muri iyi kipe yerekeza muri Manchester United.

Cavani was rewarded for a fine season in which he has scored a career-best 35 league goals

Cavani yashimiwe uburyo yitwaye muri uyu mwaka w'imikino

The 30-year-old has excelled in his favoured centre-forward role for Paris Saint-Germain

Nyuma yo kugenda kwa Zlatan Ibrahimovic abasesenguzi bibaza niba Cavani azabasha kuziba icyuho cye muri PSG ariko yaragerageje

Byinshi mu bihembo byatanzwe byatashye muri Monaco, aho nkuko benshi bari babyiteze Kylian Mbappe uhanzwe amaso n’amakipe y’ibigugu yahembwe igihembo cy’umukinnyi muto ku nshuro ye ya mbere yari akinnye icyiciro cya mbere mu Bufaransa. Umunya-Croitia, Danijel Subasic yatowe nk’umuzamu w’umwaka mu gihe umutoza wabo Leonardo Jardim yagizwe umutoza w’umwaka.

Monaco striker Kylian Mbappe was voted as the best young player in French football

Kylian Mbappe yubatse amateka akomeye, yabashije gutsinda ibitego 25 mu mikino yose, ndetse niwe mukinnyi muto wabashije kurenza ibitego 15 muri shampiyona eshanu zikomeye ku mugabane w'u Buranyi nyuma ya Michael Owen wari wabikoze mu 1998 ari kumwe na Liverpool

Mu bandi bahembwe harimo umukinnyi wo hagati John Bostock wagizwe umukinnyi w’umwaka mu cyiciro cya kabiri mu Bufaransa(Ligue 2) nyuma yo kugera muri Lens mu mpeshyi y’umwaka ushize akayikinira imikino 37 akayitsindira ibitego 8. Uyu musore wanyuze mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza mu makipe nka Crystal Palace na Tottenham, akaba yaragiye muri Lens avuye mu Bubiligi mu ikipe ya OH Leuven.

Former Crystal Palace starlet John Bostock took home the same award for Ligue 2 

John Bostock ashyikirizwa igihembo nk'uwahize abakinnyi bose bo mu cyiciro cya kabiri

Uretse abakinnyi bakina imbere mu Bufaransa, N’Ngolo Kante uherutse gutorwa nk'umukinnyi w'umwaka muri shampiyona yo mu Bwongereza, muri ibi bihembo nawe yatowe nk’umukinnyi w’umufaransa w’umwaka mu bakina hanze y’iki gihugu.

Src:Dailymail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND