RFL
Kigali

Cassa Mbungo yerekanye ibyatuma AS Kigali itwara igikombe asoza avuga ko binagoye cyane

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/12/2017 12:41
0

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport avuga ko uburyo ikipe ya AS Kigali yubatse kuva mu myaka itanu ishize kugeza muri uyu mwaka w’imikino 2017-2018, abona ifite ibyangombwa byose byatuma itwara igikombe cya shampiyona n’ubwo ngo mu Rwanda umuntu adapfa gutwara igikombe uko yiboneye.

Nyuma yo kunganya nayo ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade ya Kigali, Cassa yabajijwe n’abanyamakuru uko abona AS Kigali ya 2017-2018 na AS Kigali yatoje akanayiha igikombe cy’Amahoro cya 2013. Mu magambo ye yatangiye avuga ku bijyanye b’ibikorwa remezo birimo, sitade, ibiro bihagije n’amafaranga menshi yabafasha gukemura ibibazo by’ikipe. Yatangiye agira ati:

Birashoboka…Birashoboka kuko icyo nakubwira gituma bishoboka , uburyo barabufite ku buryo bashobora gutwara igikombe. Bafite amafaranga ku buryo bahemba abakinnyi igihe bashakiye, utwo duhimbaza musyi badutangira igihe bashakiye. Bafite ibikorwa remezo byabo hano (Kuri sitade ya Kigali, urabona ko nta kibazo bafite.

Cassa Mbungo muri sitade ya Kigali

Cassa Mbungo muri sitade ya Kigali 

Arangije ingingo y’ubushobozi bw’amikoro, Cassa yahise agaragaza ko iyi kipe ifite abakinnyi bamaranye igihe kuko abenshi yabasizemo bityo ngo bagomba kubyaza umusaruro uko kumenyerana. Cassa Mbungo yagize ati:

Ikindi gikurikiyeho bafite abakinnyi bamaranye igihe kinini. Iyo ndebye AS Kigali mbona irimo abakinnyi bamaze imyaka irenze itanu (5), kuko harimo abakinnyi nazanye muri AS Kigali na n’ubu bakirimo. Hafi 80%  nk’umurongo w’ubwugarizi  hafi ya bose no abo nasizemo, wareba hagati, wareba Tity (Ntamuhanga)ni umuntu ufite ubunararibonye, wareba Evode (Ntwali) ni umwana nawe wari muri Sec. Imbere harimo Jimmy Mbaraga, harimo abakinnyi benshi bashobora kuguha umusaruro.

Cassa kandi yanavuze ko ibyiza AS Kigali ifite biza bisanga umutoza mwiza bafite uzi shampiyona y’u Rwanda. Gusa ngo nubwo AS Kigali ifite byose, abantu bagomba kumenya ko shampiyona y’u Rwanda hari ubundi buryo bayitwara. Mu magambo ye yagize ati:

Ku ntebe y’abasimbura uhasanga nka Rodrigue (Murengezi). Muri macye nka 80%  bamaranye igihe. Uko kumenyerana bakabaye babibyaza umusaruro. Shampiyona barayizi, uburyo burahari, byose birahari. Bari mu mwanya mwiza wo gutwara igikombe, bafite n’umutoza mwiza sinanabyibagirwa rwose bafite umutoza mwiza umaze kumenyera shampiyona. Urumva rero gutwara igikombe ntabwo byabananira ariko gutwara shampiyona yo mu Rwanda…muzi uko bagitwara.

Mutijima Janvier umwe mu bakinnyi Cassa yatoje muri SEC na AS Kigali

Mutijima Janvier umwe mu bakinnyi Cassa yatoje muri SEC na AS Kigali

Mutijima Janvier umwe mu bakinnyi Cassa yatoje muri SEC na AS Kigali

Myugariro Bishira Latif nawe yazanwe na Cassa Mbungo muri AS Kigali kuko yanamutoje muri SEC Academy

Cassa Mbungo yemera ko Eric Nshimiyimana ari umutoza mwiza

Bishira Latif mu mwambaro mushya

Myugariro Bishira Latif nawe yazanwe na Cassa Mbungo muri AS Kigali kuko yanamutoje muri SEC Academy

Bishira Latif mu mwambaro mushya

Gusa Cassa Mbungo avuga ko mu Rwanda kugira ibikorwa remezo, abakinnyi, amafaranga n'abatoza beza bidatwara shampiyona

Gusa Cassa Mbungo avuga ko mu Rwanda kugira ibikorwa remezo, abakinnyi, amafaranga n'abatoza beza bidatwara shampiyona

Jimmy Mbaraga undi mukinnyi Cassa yasize muri AS Kigali akaza kujya muri Marines FC mbere yo kugaruka

Jimmy Mbaraga undi mukinnyi Cassa yasize muri AS Kigali akaza kujya muri Marines FC mbere yo kugaruka

Kayumba Soter 15 undi mukinnhyi urambye muri AS Kigali

Kayumba Soter 15 undi mukinnhyi urambye muri AS Kigali

Abafana ba Kiyovu Sport

Abafana ba Kiyovu Sport

Ntamuhanga Thumaine Tity undi mukinnyi Cassa avuga ko yafasha AS KIgali gutwara igikombe

Ntamuhanga Thumaine Tity undi mukinnyi Cassa avuga ko yafasha AS KIgali gutwara igikombe

Cassa Mbungo Andre avuga ko AS Kigali ifite ubushobozi buhagije

Cassa Mbungo Andre avuga ko AS Kigali ifite ubushobozi buhagije

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND