RFL
Kigali

Cassa Mbungo avuga iki ku ikarita yahawe Mugheni Kakule Fabrice?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/11/2017 10:36
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Ugushyingo ubwo Kiyovu Sport yatsindaga Gicumbi FC igitego 1-0, ni bwo Mugheni Kakule Fabrice wanatsinze iki gitego yahaboneye ikarita y’umuhondo nyuma yo kuba yari amaze gutsinda akajya kwishimira mu bafana ba Gicumbi FC. Iyi karita, Cassa Mbungo abona ko nta kibazo iteye.



Akenshi usanga abatoza batandukanye iyo umukinnyi abonye ikarita mu buryo busa naho yiteye, bakunda kugira umujinya bakaba banabyita ukundi kuko bamwe ntibanatinya kuvuga ko ari amakosa y’ubuswa cyangwa ikarita y’ubugoryi nk’uko Karekezi Olivier aherutse kubivuga kuri Kwizera Pierrot. Gusa kuri Cassa Mbungo siko bimeze kuko ngo ibyo Mugheni Kakule Fabrice yakoze yabitewe n’urukundo ndetse n’ibyishimo afite muri Kiyovu Sport.

Mu magambo ye ati"Oya ..oya…Fabrice ni umukinnyi wishimiye cyane abafana ba Kiyovu Sport. Urumva rero icyo gihe iyo atsinze igitego nka kiriya n’ukuntu cyari cyiza, uwo ari we wese ashobora kugira imbamutima zituma ajya gushimira abafana abereka ko ari kumwe nabo. Urumva rero icyo gihe ahabwa iriya karita kuko yagiye mu bafana ariko irakwiye ariko yashakaga gushimira abafana”. Cassa Mbungo

Mugheni Kakule Fabrice kapiteni wa Kiyovu Sport, yarebye mu izamu ku munota wa 42’ w’umukino ku ishoti yatereye mu ntambwe nka 30’ uva ku izamu rua Gicumbi FC. Uyu mupira yari ahawe na Habamahoro Vincent yawuteye adahagaritse aboneza mu izamu.

Mugheni  mu bafana ba Gicumbi FC ubwo yari amaze kubona igitego

Mugheni mu bafana ba Gicumbi FC ubwo yari amaze kubona igitego

Francis Moustapha 10 yamusanzeyo bakomeza gutembera mu bafana ba Kiyovu Sport

Francis Moustapha 10 yamusanzeyo bakomeza gutembera mu bafana ba Kiyovu Sport

Mugheni avuye mu bafana ba Gicumbi FC

Mugheni avuye mu bafana ba Gicumbi FC

Umusifuzi yahise amuhana byihuse kuko bibujijwe ko umukinnyi ajya kwishimira mu bafana bataru abe

Umusifuzi yahise amuhana byihuse kuko bibujijwe ko umukinnyi ajya kwishimira mu bafana batari abe

Abafana ba Kiyovu Sport

Abafana ba Kiyovu Sport

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport

Abafana ba Kiyovu Sport bateruye Mugheni wabahesheje amanota atatu y'umunsi

Abafana ba Kiyovu Sport bateruye Mugheni wabahesheje amanota atatu y'umunsi

Umukino Gicumbi FC bari bakaniye

Umukino Gicumbi FC bari bakaniye 

Abafana ba Kiyovu Sport bataha

Abafana ba Kiyovu Sport bataha

Abafana ba Kiyovu Sport bataha 

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni    

11 ba Gicumbi FC babanje mu kibuga

11 ba Gicumbi FC babanje mu kibuga

11 ba Kiyovu Sport babanje  mu kibuga

11 ba Kiyovu Sport babanje  mu kibuga

Umunsi wa 5 wa shampiyona:

Kuwa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2017

-Gicumbi FC 0-1 SC Kiyovu (Mugheni Kakule Fabrice 42')

Kuwa Gatandatu tariki 4 Ugushyingo 2017

-Kirehe Fc vs Miroplast Fc (Nyakarambi, 15h30’)

-Sunrise Fc vs Marines Fc (Nyagatare, 15h30’)

-Etincelles Fc vs Amagaju Fc (Stade Umuganda)

Ku Cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2017

-Mukura VS vs Musanze FC (Stade Huye, 15h30’)

Kuwa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017

-Espoir FC vs AS Kigali (Rusizi, 15h30’)

-APR FC vs Bugesera FC (Stade de Kigali, 15h30’)

Kuwa Kane tariki 16 Ugushyingo 2017

-Police Fc vs Rayon Sports Fc (Kicukiro stadium, 15h30’)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND