RFL
Kigali

Cassa Mbungo Andre yasezeye ku mwanya wo gukomeza gutoza Kiyovu Sport

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/10/2018 7:05
0


Cassa Mbunho Andre wari umaze umwaka w’imikino 2017-2018 muri Kiyovu Sport ari umutoza mukuru, yasezeye kuri iyi mirimo nyuma y’ikibazo cy’amikoro kirambye muri iyi kipe yambara icyatsi n’umweru.



Cassa Mbungo watoje amakipe nka SEC Academy, AS Kigali, Police FC, Amavubi na Sunrise FC yari yageze muri Kiyovu Sport tariki ya 1 Kanama 2017 ubwo Kiyovu Sport yari yaramanutse mu cyiciro cya kabiri ariko ikaza kugarurwa isimbura Isonga FA.

Ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 24 Ukwakira 2018 nibwo inkuru yageze imusozi ko uyu mutoza yazinze utwangushye akava mu ikipe ya Kiyovu Sport kuri ubu imurimo imishahara y’amezi arenga atatu (3) cyo kimwe n’abakinnyi bayisanzwemo dore ko n’abayisinyemo batarabona ibyo bagombwa n’ikipe.

Image result for cassa Mbungo Andre  Inyarwanda

Cassa Mbungo Andre wari umutoza wa Kiyovu Sport yasezeye kuri iyi mirimo

Cassa Mbungo avuye muri Kiyovu Sport abasigiye amanota atatu (3) bakuye kuri Kirehe FC ku munsi wa mbere wa shampiyona bayitsinda ibitego 2-0 i Nyakarambi.

Kiyovu Sport y'umwaka w'imikino 2017-2018 yari ikipe nziza

Kiyovu Sport y'umwaka w'imikino 2017-2018 yari ikipe nziza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND