RFL
Kigali

Carlo Ancelotti yahamije ko Cristiano Ronaldo asanga azasoreza ruhago muri Real Madrid

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:7/10/2015 15:01
2


Mu gihe hakomeje kugenda havugwa byinshi ku hazaza ha Cristiano Ronaldo, aho benshi bibwira ko ashobora kuba ari mu minsi ye ya nyuma muri Real Madrid, umutoza Carlo Ancelotti wahoze utoza ikipe ya Real Madrid we asanga uyu mukinnyi agomba gusoreza ibijyanye no gukina ruhago muri iyi kipe y’ibwami muri Espagne.



Cristiano Ronaldo

Cristiano Ronaldo yabaye umukinnyi w'ibihe byose ku isi, by'umwihariko yesa uduhigo twinshi muri Real Madrid

Ni mu gihe muri iyi minsi bivugwa ko Cristiano Ronaldo ufite amasezerano azageza muri 2018 ashobora kwerekeza mu makipe nka PSG yo mu Bufaransa cyangwa Manchester United yahoze akinira mu Bwongereza, bikanavugwa kandi ko ashobora gusanga ibindi bihangange byanyuze muri shampiyona zitandukanye ku mugabane w’u Burayi byagiye gusoreza ruhago yabyo muri shampiyona yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ariho nawe asoreza.

Ronaldo

Nk’uko Carlo Ancelotti yabitangarije Le parisien, ngo ntabwo abona impamvu n’imwe yatuma Cristiano Ronaldo ava i Santiago Bernabeu akajya kurangiriza ruhago ahandi. Ati “ Yandikishije izina rye mu bitabo by’amateka muri Ral Madrid, abishangira ubwo yakuragaho agahigo ka Raul mu gutsindira Real ibitego byinshi. Ntabwo mbona Ronaldo yavuye muri Real Madrid. Ndatekereza ko igihe cyose asigaje cyo gukina umupira w’amaguru azakimara muri Real Madrid. Buri wese mu ikipe aramukunda.”

Cristiano Ronaldo

Kuri ubu Cristiano Ronaldo ari mu ikipe y'igihugu cye cya Portugal aho basabwa kunganya gusa na Danmark ubundi bagahita bizera bidasubirwaho itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y'i Burayi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Razaq8 years ago
    Nizeyimana Suleiman UvuzeNgo ngwiki sha?! Ngo umukinyi wibihe byose kwisi Vuga uti muri Real naho kwisi ntazigera aba Uwibihe byose kuko nabandi Nka Messi sabibihe byose kandi ariwe uwite agahigo KIBITEGO Byinshyi mwi rushanwa ryo muri Espagne(LA LIGA) Nkaswe Penaldo ahubwo Carlo Ancelotty yabenshye kuko Penaldo afite gahunda yo guhunga mukebawe Messi niyongeza nyuma ya 2018 nzareka gufana LIGA Guswu guswu Subutu wewe?!
  • raj8 years ago
    @Razaq ndagushinyitse, Messi yahunze 2 months kubera ama goals ya Christiano





Inyarwanda BACKGROUND