Buri ku Cyumweru cya mbere cy’ukwezi, mu Rwanda cyane mu mujyi wa Kigali muri icyo gitondo nta modoka cyangwa ipikipiki iba ihita mu mihanda yo mu mujyi rwa gati (Car Free Day) kuko abatuye izo nce baba bazindukiye muri siporo rusange ibafasha kubungabunga ubuzima buzira indwara ziterwa no kudakora siporo.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2017, iki gikorwa cyari kigeze ku munsi wacyo wa cyenda (9) kuva cyatangizwa mu ntangiriro za 2017. Ubwo Car Free Day Sport yabaga ku nshuro yayo ya cyenda, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne na mugenzi we uyobora Minisiteri y’ubuzima Dr.Diane Gashumba bari bazindukanye n’abatuye Kigali bakorana siporo rusange.
Minisitiri w'umuco na Siporo Uwacu Julienne agorora ingingo
Minisitiri w'ubuzima Dr.Diane Gashumba (Wambaye ingofero) nawe yari muri siporo rusange
Ni siporo abali n'abategurugoli bitabira cyane
Abantu bava imihanda yose ya Kigali bagana kuri Rwanda Revenue Authority
Nta modoka na moto wabona mu muhanda
Siporo ikurikije amabwiriza itangiye
Mukasa Nelson umutoza wa Car Free day niwe utanga amabwiriza
Abana nabo baza ku bwinshi bazanye n'ababyeyi
AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne Desanjo
TANGA IGITECYEREZO