RFL
Kigali

CAN 2017: Gabon yakiriye irushanwa yasezerewe rugikubita, Cameroun na Burkina Faso zerekeza muri 1/4

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:23/01/2017 8:33
0


Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Mutarama 2017, imikino y’igikombe nyafurika irimo kubera mu gihugu cya Gabon yakomezaga hakinwa imikino y’umunsi wa gatatu mu itsinda A ari nayo yari iya nyuma, gusa icyatunguranye ni uko ikipe y’igihugu ya Gabon yasezerewe nyuma yo kunganya umukino wayo wa gatatu yakinaga na Cameroun.



Pierre Emelik Aubameyang na bagenzi be kuba bakiniraga imbere y’imbaga y’abafana babo bari babashyigikiye ntacyo byigeze bibafasha kuko batabashije guhangara Cameroun yasabwaga kunganya muri uyu mukino, mu gihe bo basabwaga gutsinda byanze bikunze gusa iminota 90 y’umukino yarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi nubwo mu minota yinyongera Gabon yahushije uburyo bw’igitego cyari cyabazwe ku muzinga w'ishoti wari urekuwe na Bouanga wakubise igiti cy’izamu, ugarukira Ndong nawe ashose umuzamu wari ukiryamye ariyandayanda asimbuka awurenza izamu.

Résultat de recherche d'images pour "CAN 2017 Gabon cameroun"Umuzamu Fabrice Ondoa yabereye ibamba Gabon

Résultat de recherche d'images pour "CAN 2017 Gabon cameroun"

Aubameyang yari yashobewe

Gabon yahise igira amanota atatu kuko imikino yose yayinganyije, mu gihe ku rundi ruhande Burkina Faso nayo yakomeje nyuma yo gutsinda ikipe ya Guinea Bissau ibitego 2-0. Ibi byatumye Burkina Faso isohoka ari iya mbere muri iri tsinda n’amanota 5 n’ibitego 2 izigamye, Cameroun izamuka ari iya kabiri nayo ikaba ifite amanota atanu ariko ikaba izigamye igitego 1. Mu gihe Gabon yasoje ku mwanya wa 3 n’amanota atatu naho Guinea Bissau isoza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.

Résultat de recherche d'images pour "CAN 2017 Burkina Faso Guinee Bissau"Abafana ba Burkina Faso bari mu bicu

Kuba Cameroun yasoje ari iya kabiri byatumye izahura n’ikipe y’igihugu ya Senegal yarangije kwizera kuzamuka ku mwanya wa mbere mu itsinda B, mu gihe Bourkina Faso yo izahura n’ikipe izaba iya kabiri muti iri tsinda umwanyaugihatanirwa n’amakipe atatu arimo Algeria, Zimbabwe na Tuniziya. Iri tsinda rya B akaba ari naryo riza kuba rikina ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere aho Zimbabwe iza kuba yisobanura na Tuniziya, naho Senegal ya Sadio Mane icakirane na Algeria ya Riyad Mahrez.

Tubibutse ko izi kipe ebyiri zasezerewe mu itsinda A zije ziyongera ku misambi ya Uganda yabaye iya mbere mu gusezererwa nyuma yo gutsindwa imikino ibiri yakinnye harimo uwo yatsinzwe na Ghana ndetse na Misiri, ikaba isigaje gukina umukino wa gatatu wo kurangiza umuhango ubundi abasore b'umutoza Mico bakurira indege bakagaruka i Kampala. Kugeza ubu ikipe y'igihugu ya Ghana na Senegal akaba arizo zamaze kwizera gusohoka mu matsinda nyuma y'imikino ibiri gusa, bivuze ko wongeyeho Cameroun na Bourkina Faso ubu hamaze kumenyekana amakipe ane azakina imikino ya 1/4.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND