RFL
Kigali

CAF yatesheje agaciro ubujurire bwa Muhirwa Prosper, ibihano bikomeza kuba imyaka 2

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/05/2018 0:19
4


Ubwo byari tariki ya 3 Werurwe 2018, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yafatiye ibihano ikipe ya Rayon Sports birimo gucibwa ibihumbi 15 by’amadolari ya Amerika (15000 US$) ndetse hanahagarikwa bamwe mu bayobozi bayo bagaragaweho imyifatire yo gushaka gutanga ruswa ku basifuye umukino wabo na LLB i Bujumbura.



Rukundo Patrick, Mudaheranwa Shaffy, Nkusi Jean Paul na Muhirwa Prosper bahawe igihano cyo kuzamara imyaka ibiri (2) batagaragara mu bikorwa byose bya siporo by’umwihariko umupira w’amaguru ku isi.

Nyuma, Muhirwa Prosper wari visi perezida wa Rayon Sports yaje kujurira muri CAF ndetse na komite nshya yari arimo ikomeza kumufata nk’umuyobozi n'ubwo byari bimaze iminsi bidashimisha bamwe mu bafana ba Rayon Sports batemeraga ko yajuriye ahubwo ko akomeza kubiyegereza ashaka kubashyira mu bibazo byatuma CAF ibafatira ibindi bihano.

Amakuru yizewe agera ku INYARWANDA n'uko imyanzuro ya CAF yamaze kugezwa mu buyobozi bwa Rayon Sports babamenyesha ko ibihano byahawe Muhirwa Prosper bikomeza kuba imyaka ibiri kandi bagasabwa kubimenyesha inzego zose bireba yaba iza polisi y’igihugu, FERWAFA n’abandi.

Muhirwa Prosper afite imyaka ibiri atemewe mu bikorwa byose by'umupira w'amaguru

Muhirwa Prosper (Hagati) afite imyaka ibiri atemewe mu bikorwa byose by'umupira w'amaguru nk'uko CAF yabyanzuye

Ibi ni bimwe mu byavugiwe mu nama yahuje abayobozi ba Rayon Sports ndetse n’abandi bose bafite aho bahurira n’umwuka mubi umaze igihe muri Rayon Sports kugeza kuri uyu wa Gatatu ubwo habaga ugushyamirana hagati ya Muhirwa Prosper na Itangishaka Bernard umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports.

Dore ingingo nkuru zavugiwe muri iyi nama yabereye mu Nzove:

1.Ibihano byatanzwe birakomeza mu gihe cy’imyaka ibiri kuri Muhirwa Prosper nk’uko CAF yafashe icyemezo ku bujurire yatanze.

2. Rayon Sports basabwe na CAF ko bagomba kwitwararika ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mwanzuro kuko byabagiraho ingaruka zirenze.  

3.CAF yandikiye FERWAFA na Rayon Sports ibamenyesha icyavuye mu bujurire bwa Muhirwa Prosper.

4.FERWAFA yandikiye Rayon Sports imenyesha na Polisi y’igihugu.

5. Muvunyi Paul umuyobizi wa Rayon Sports yemeye ko Rayon Sports nayo yandikira abo bireba bose.

6. Hari abantu bacamo abakinnyi ibice ni yo mpamvu hamaze iminsi umwuka mubi mu bakinnyi ariko bazaganirizwa bicyemuke.

7.Hagiye kugurwa imodoka y'ikipe Izaba isize amabara ya Rayon Sports na Skol

8.Skol igiye kuzajya itanga ibihumbi 500 (500.000 FRW)buri kwezi bifasha mu kwita kuri iyo modoka

9. Skol igiye kujya ihemba umukinnyi mwiza w’ukwezi muri Rayon Sports 

10.Skol yiteguye guha Fan Club yashinga akabari (Bar) yahabwa inkunga n’ibindi bikenerwa mu kabari.

11. Amafaranga ya CAF ntaraza kuko ngo aza mu bice bibiri. Ubwa mbere hazaza ibihumbo 175 by’amadolari ya Amerika ( 175.000 U$)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fghjjk5 years ago
    Ni byiza ko Prospere Muhirwa yigizwa iruhande, ndetse n'sbandi bashaka kuba mu nzego za Rayon batayikunda, bakwiye kwigizwa hirya. Ikipe yongere yisuganye ishake uko yatwara champiinat.
  • Egido5 years ago
    Bayobozi ba Rayon sport murabe mwumva noneho prosper nabeyegeyeyo atazaduteza ibibazo, nawe kandi nkukonziko akunda ikipe ndumva atabikora akurikize imyanzuro, iyo modoka yo nibyiza cyane kuba igiye kuza niyo yaburaga
  • Jean5 years ago
    Ariko se MUHIRWA ari mubihano bya CAF yarangiza agateza amahane n'amatiku ashaka gukubita bagenzi be kweri? Akwiye kwitoda cyangwa bikazamugora!
  • Rayon5 years ago
    Noneseko yahagaritswe amara iki muri Rayon Sport koko habura iki ngo abantu bashakire ubuzima ahandi bareke Rayon Sport koko ikindi Muvunyi yakoze nkuko Gacinya yari yarabigenje akavuyo mubakinnyiko kari karashizemo gasigaye mubayobozibayo gusa Police idufashe iturinde uwo wahagaritswe





Inyarwanda BACKGROUND