RFL
Kigali

CAF yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’u Rwanda mu gutegura CHAN

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:31/08/2015 13:56
0


Nyuma y’ibikorwa by’igenzura byakozwe n’intumwa za CAF zireba aho ibikorwaremezo bizifashishwa mu marushanwa ya CHAN bigeze bitegurwa, CAF yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’u Rwanda.



Intumwa za CAF zasuye ibibuga bitandukanye biteganyijwe kuzakira imikino ya CHAN biherereye i Kigali, Rubavu n’i Huye. Gusa banarebaga ibijyanye n’amahoteri, imihanda n’ibindi byose bizakenerwa.

Ku itariki 26/08/2016, Minisitiri w’intebe, nyakubahwa Anastase Murekezi nawe yitabiriye igikorwa cy’igenzura ryakorewe i Huye, aho nyakubahwa Minisitiri Julienne Uwacu, w’umuco na siporo ndetse n’intumwa ya CAF, Almamy Kabele Camara bari bitabiriye icyo gikorwa aho bari baje bayoboye amatsinda y’abagenzuraga ku mpande zitandukanye nkuko tubikesha urubuga rwa FERWAFA.

I Huye, Minisititri w’intebe yashoboye kwirebera aho imyiteguro ya CHAN igeze, asaba ba rwiyemezamirio kwihutisha imirimo ku buryo mu mpera z’Ukwakira imyiteguro izaba yarangiye. Bwana Kabale wari waraje mu igenzura ry’ubushize, nawe yishimiye uburyo imyiteguro iri kwihutishwa.

Nyuma y’iri genzura, impande zombi zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu rwego rwo gutegura neza CHAN izatangira mu ntangiriro z’umwaka wa 2016.

Abashyize umukono kuri ayo masezerano ni Almamy Kabele Camara, visi perezida wa kabiri wa CAF,akaba na perezida w’itsinda rishinzwe gutegura CHAN ya 2016, Julienne Uwacu, Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Hicham El Amrani,umunyamabanga mukuru wa CAF, na Vincent Degaule Nzamwita, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA.

Biteganijwe ko tombola ya CHAN izaba tariki 18/11/2015, hano i Kigali. Naho irushanwa rikazaba mu mwaka utaha wa 2016.

Manzi Lema Jules






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND