RFL
Kigali

CAF CL: Sugira Ernest yafashije AS Vita Club kugera mu matsinda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/03/2017 7:16
0


Sugira Ernest umunyarwanda ukinira ikipe ya AS Vita Club mu cyiciro cya mbere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yayifashije kugera mu mikino y’amatsinda nyuma yo kuyitsindira igitego mu mukino batsinzemo GPA ibitego 2-0.



Ku munota wa 38’ w’umukino ni bwo Sugira Ernest yahagurukije abari muri sitade ya Martyrs nyuma yo kuboneza umupira mu rucundura akoresheje umutwe ku mupira yahawe na Glody Ngonda. Kuva kuri uyu munota, abafite aho bahurira na AS Vita Club bari bamaze kwizera ko bakomeje kuko umukino ubanza waberaga mri Gambia warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Gusa amahirwe ya AS Vita Club yaje kwikuba ku munota wa 75’ ubwo  myugariro Francisco Obama Ondo yashyiragamo igitego cya kabiri. AS Vita Club yahise igira igiteranyo cy’ibitego 3-1. AS Vita Club yahise ibona itike igana mu mikino ya 1/8 cy’irangiza cy’imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika (Africa  Total  CAF Champions League).

11 babanjemo: 1.Daouda 5.bangala 4.Francisco Obama, 6.Munganga 3.ngonda 2.Baometo 8.Traoré, 7.Félix 11.Emomo 10.Atouba 9.Sugira.

Abasimbura : Lomboto, Etekiama, Landu, Bafola, Lusadisu, Sidibé, Mukoko.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND