RFL
Kigali

AMAGARE: Byukusenge yatsinze " Muhazi Challenge 2017"-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/09/2017 15:28
0


Byukusenge Patrick (Benediction Club) yatsinze Muhazi Challenge yasorejwe i Rwamagana kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeli 2017 urugendo rwari ku ntera ya Kilometero 175 (175Km) agakoresha amaha ane, iminota 39 n’amasegonda atanu (4h39m 5).



Byukusenge yageze ku murongo ari kumwe na bagenzi be Nsengima Jean Bosco na Munyaneza Didier ari nabo bakinnyi bonyine basoje isiganwa ryari rigoranye cyane. Mu cyiciro cy'ababago, abakinnyi 44 ni bo bahagurutse mu mujyi wa Musanze. Bosco Nsangimana utari wasiganwe muri Central Challenge iheruka kubera uburwayi yari yagarutse mu mu isiganwa.

Byukusenge Patrick yasesekaye ari kumwe na Nsengimana Jean Bosco

Byukusenge Patrick yasesekaye ari kumwe na Nsengimana Jean Bosco

Mu muyaga mwinshi, iri siganwa ryari rigeze ku munsi wa karindwi muri Rwanda Cycling Cup 2017 (tubariyemo na shampiyona) ryaranzwe no kwihuta mu gice cyaryo kibanza cyari kigizwe n'imisozi ibiri ikomeye. Bamaze gukora kilometero eshanu (5KM), Nizeyimana Alex (Nyabihu Cycling Team) yasize igikundi amasegonda 30’’ ariko bamufata atarazamuka umusozi wa Buranga.

Igice cyakurikiyeho cyaranzwe n'umuhanda utambika ariko Benediction Club yatumye isiganwa ryihuta cyane aho abakinnyi bayo nka Bosco Nsengimana na Patrick Byukusenge bashatse kuva mu gikundi (Peloton) ariko ntibabasha gushyiramo intera irenze amasegonda 20’’.

Urufunguzo rw'intsinzi Benediction yarukuye mu musozi wa kabiri ugana ku Kirenge cya Ruganzu (70 km) aho iyi kipe yakoresheje umuvuduko wo hejuru igasiga abakinnyi b'andi makipe. Patrick Byukusenge, Didier Munyaneza na René Ukiniwabo bahise bagenda ndetse bakomeza kongera intera binjira muri Kigali (100 km) basize abandi 1'50". Nk'abakinnyi bakinira ikipe imwe, aba bakomeje gufatanya bituma basohoka i Kigali basize abandi 3'50".

Binjiye mu mujyi wa Rwamagana basize abandi iminota itanu n’amasegonda 45” (5'45") bakomezanya imbaraga mu kuzenguruka (Laps) byaje no gutuma bashyikira igikundi (Peloton) ubwo barimo bazenguruka inshuro ya gatatu. Inshuro ya kane bayizengurutse mu mutuzo kuko bari bamaze kwizera intsinzi maze batambuka ku murongo bazamuye amaboko n'ibyishimo byinshi. Byukusenge watsinze aka gace yaherukaga gutsinda isiganwa muri Kamena 2016.

Mu bana bakiri bato (U23), Nkurunziza Yves (Benediction) niwe waje imbere akoresha 2h24m27s ku ntera ya kilometero 95 (95Km) aza akurikiwe na Habimana Jean Eric (Fly Cycling) wakoresheje 2h25m8s).

Mu cyiciro cy'abali n'abategarugoli, Nizerere Xaverine (usanzwe ari mushiki wa Ndayisenga Valens) yahize abandi akoresha amasaha abiri, iminota 52 n'amasegonda 30' (2h52m30s) ku ntera ya kilometero 95 (95KM). Isiganwa rikurikira muri Rwanda Cycling Cup rizaba tariki ya 21 Ukwakira 2017 , abasiganwa bazahaguruka i Nyanza bagana mu karere ka Rubavu

Dore uko aba bakobwa bakurikiranye:

1.Nirere Xaverine (Les Amis Sportifs): 2h52m30')

2.Manizabayo Magnifique (Muhazi): 2h55m40s

3.Girubuntu Jeanne d'Arc (Les Amis Sportifs): 2h56m52s)

4.Ingabire Beatha (Les Amis Sportifs): 2h00m39s)

Byukusenge Patrick yiyuereka abatuye umujyi wa Rwamagana

Byukusenge Patrick yiyereka abatuye umujyi wa Rwamagana

SKOL ihembwa Byukusenge nk'uwatwaye agace

SKOL ihembwa Byukusenge nk'uwatwaye isiganwa

Bukusenge Patrick yumva icyanga cya SKOL

Byukusenge Patrick yasesekaye ari kumwe na Nsengimana Jean Bosco

Bukusenge Patrick yumva icyanga cya SKOL

 Ikimenyetso cy'intsinzi n'ibyishimo

Ikimenyetso cy'intsinzi n'ibyishimo

Mu nzira bagenda bagirana inama

Mu nzira bagenda bagirana inama

Kwica icyaka

Kwica icyaka 

Irushanwa ryarangije abagabo rigasiba abandi

Irushanwa ryarangije abagabo rigasiba abandi

Kuwa 21 Ukwakira 2017 bazaba bava i Nyanza batanguranwa i Rubavu

Kuwa 21 Ukwakira 2017 bazaba bava i Nyanza batanguranwa i Rubavu

PHOTOS: FERWACY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND