RFL
Kigali

Byukusenge Jacob watangiye ari umunyezamu avuga ko shampiyona y’icyiciro cya kabiri 2017-2018 hari icyo yamusigiye

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/07/2018 12:26
0


Byukusenge Jacob umukinnyi wo hagati mu ikipe y’Intare FA wanatsinze kimwe mu bitego 2-1 batsinze AS Muhanga ku mukino wa nyuma, avuga ko shampiyona y’uyu mwaka imusize ahantu heza ku buryo bimuha icyizere cyo kuba azagera ku rwego rwisumbuyeho yifuza.



Muri uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nyakanga 2018, Byukusenge Jacob niwe wishyuriye Intare FA igitego ku munota wa 59’ nyuma y'uko Bizimana Yannick wa AS Muhanga yari yababanje igitego ku munota wa munani (8’).

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA nyuma y’umukino, Byukusenge yavuze ko n'ubwo ubu akina inyuma y’abataha izamu (Attacking Midfielder/Play-Maker), akiri umwana ngo yakinaga mu izamu.

“Aho ngeze ndashimira Imana kuko ntabwo ari kimwe n’aho nari ndi mbere. Aho nifuza kugera ntabwo ndahagera neza kuko hari aho nshaka kugera nkiteza imbere nkaba nanateza umuryango wanjye imbere. Natangiye ndi umunyezamu nyuma Amza Rwabukwisi yadutozaga muri Santere y’i Mugandamure yaje kubona nta kigenda banshyira inyuma iburyo nabwo biranga kuko ntazamukaga cyane. Muri 2016 nibwo nakinaga hagati ahitwa kuri gatandatu nkina muri United Stars ari naho Rubona Emmanuel yankuye muri 2017 anzana mu Intare FA ahita anshyira inyuma y’umwataka” Byukusenge.

Byukusenge Jacob (10) yatsinze igitego cyo kwishyura

Byukusenge Jacob (10) yatsinze igitego cyo kwishyurabakina na AS Muhanga ku mukino wa nyuma

Byukusenge Jacob ateruye igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya kabiri 2017-2018

Byukusenge Jacob ateruye igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya kabiri 2017-2018

Byukusenge Jacob avuga ko mu bakinnyi bakina inyuma y’abataha izamu (Play Maker) uwo afatiraho urugero ari Andres Iniesta wa FC Barcelona na Hakizimana Muhadjili wa APR FC.

“Njyewe umukinnyi wa mbere nkunda ku isi mu bakinnyi bakina ku icumi nkunda Andres Iniesta ariko hano mu Rwanda Muhadjili (Hakizimana) niwe ndeberaho cyane kuko ndanamwemera” Byukusenge.

Andres Iniesta ubera Byukusenge Jacob urumuri rwi kwitwara neza mu kibuga

Andres Iniesta ubera Byukusenge Jacob urumuri rwi kwitwara neza mu kibuga

Image result for hakizimana muhadjili inyarwanda

Hakizimana Muhadjili ni we Byukusenge Jacob areberaho mu Rwanda

Agaruka ku rwego umukino wa nyuma bakinnye na AS Muhanga, Byukusenge yavuze ko babanjwe igitego ariko bakomeza gushyiramo umwete babona uko bishyura ndetse igitego babonye bishyura cyatumye bagira icyizere cyo kuba banatsinda umukino banabigeraho.

Byukusenge Jacob ku mupira ubwo bakinaga na Unity SC muri 1/4 cy'irangiza

Byukusenge Jacob ku mupira ubwo bakinaga na Unity SC muri 1/4 cy'irangiza

Umwanya akinaho awusimburwaho na Ishimwe Fiston (Ibumoso)

Umwanya akinaho Byukusenge Jacob (Iburyo) awusimburwaho na Ishimwe Fiston (Ibumoso)

Intare za APR FC

Intare FA bamanika igikombe cya shampiyona cyari gifitwe na Miroplast FC yamaze kumanuka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND