RFL
Kigali

Miliyoni zisaga 50 yaba ariyo yaguzwe Davis Kasirye akajya muri DCMP yo muri Congo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/07/2016 10:52
1


Aherekejwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports Davis Kasirye ari i Kinshaiksa kumvikana n’ipe ya Daring Club Motema Pembe,aho banamaze kumvikana ko uyu rutahizamu azakinira iyi kipe mu gihe cy’imyaka ibiri.



Rutahizamu w’umugande Davis Kasirye yarigaragaje cyane muri uyu mwaka w’imikino hano mu Rwanda, atsindira iyi kipe ye ibitego 13, anayifasha kwegukana igikombe cy’amahoro,yongera kwigaragaza ubwo yatsindaga APR FC ibitego 3 wenyine mu mukino umwe.

N'ubwo bitaratangazwa ku mugaragaro ngo havugwe umubare w’amafaranga uyu mukinnyi yaguzwe biravugwa yatanzweho amadorali y’amerika agera kuri 60 000 ahwanye hafi na miliyoni 50 z’amanyarwanda. Aya mafaranga akaba aguzwe uyu mukinnyi mu gihe yari asigaje imyaka ibiri muri Rayon sport bijyanye n’amasezerano yari yarasinyiye iyi kipe.

davisDavis Kasirye avuye muri Rayon sports akiri ku mitima ya benshi

Mu masezerano ye na Rayon sports biri kuvugwa ko amafaranga uyu mukinnyi agomba kugurwa ikipe avuyemo izahabwa 20% by’amafaranga azaba yaguzwe. Ibi bivuga ko Rayon sports ishobora guhabwa arenga miliyoni 10 z’amanyarwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rayon7 years ago
    Ntakundi naba nawe aduhaye umusaruro bayashakemo umusimbura umwataka full striker bajye ibugande bakureyo urikurwego nkurwa Kasirye ariko bakore ibishoboka Diarra ntagende nagenda turaba turangiye ariko nanagenda we ni 100





Inyarwanda BACKGROUND