Kuwa Gatatu tariki 23 Kanama 2017 ni bwo ikipe ya Police FC yahagurutse i Kigali igana muri Uganda mu mikino mpuzamahanga y’amakipe y’Abapolisi bo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba Eastern Africa Standby Force Coordination Mechanism (EASFCOM). Imikino igomba gutangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 26-30 Kanama 2017.
Muri gahunda yo kwimakaza umuco w’isuku n’isukura, abakinnyi b’iyi kipe basabwe ko bakora isuku ku mitwe yabo bagakuraho ubwoko bw’inyogosho basanganwe kugira ngo baseruke za Kampala, Mbarara na Milembe basa neza.
Ikipe ya Police FC iratangira iyi mikino yambikana na South Sudan kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2017, umukino washyizwe mu mwanya w’isaha ya saa kumi na saa kumi n’ebyiri ku masaha ya Kampala.
Umukino wa kabiri bazaba bacakirana na Kenya ku Cyumweru tariki 27 Kanama 2017 hagati ya saa munani na saa kumi. Bazasoza imikino yo guhura bwa mbere bakina na Uganda kuwa Kabiri tariki 29 Kanama 2017.
Iradukunda Jean Bertrand uko ameze ubu
Iradukunda Jean Bertrand uko yari ameze mbere yo kujya muri Uganda
Umunyezamu Bwanakweli Emmanuel uko ameze ubu
Bwanakweli Emmanuel mbere yo kujya muri Uganda
Mushimiyimana Mohammed i Kiswera muri Uganda
Mushimiyimana Mohammmed ubwo Police FC yatangiraga imyitozo
Muvandimwe Jean Marie Vianney uko ameze ubu i Kiswera muri Uganda
Muvandimwe Jean Marie Vianney (uwa kabiri uva iburyo) ubwo yari kuri St Mary's Stadium i Kitende muri Uganda
Biramahire Abeddy yabanje kwitunganya ku mutwe kugira ngo gahunda zigende neza
Biramahire Abeddy mu ikipe y'igihugu umusatsi we wari umeze gutya
Munezero Fiston uko ameze i Kiswera
Munezero Fiston yari asanzwe afite isuku ku mutwe
Myugariro Habimana Hussein yasigaye i Kigali kuko arwaye ariko nawe ubu aba asa ukundi kuntu
Eric Ngendahimana ukina hagati muri iyi kipe we yabimenye kare bakiri mu myitozo
TANGA IGITECYEREZO