Igihugu cy’ u Rwanda cyazamutseho imyanya igera kuri 22 ku rutonde ngarukakwezi rukorwa n’ Ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru ku isi FIFA rugaragaza uko amakipe y’ ibihugu ahagaze ahanini bitewe n’ uko amakipe y’ ibihugu aba yitewaye
Nk’ uko bigaragazwa n’uru rutonde, u Rwanda nicyo gihugu cyazamutse cyane kurusha ibindi byose aho rwazamutseho imyanya 22 yose kuko rwavuye ku mwanya wa 90 rwariho mu kwezi gutambutse, ibi bikaba ari ubwa mbere bibayeho mu mateka ya ruhago y’ u Rwanda dore ko byamenyerewe kenshi ko u Rwanda rwabarizwaga mu myanya yo hejuru y’100
Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2014 u Rwanda rwari ku mwanya wa 130 ku isi, ariko ubu rukaba rwageze ku mwanya wa 68 (Ugushyingo (90), Ukwakira (95), Nzeri (93), Kanama (101), Nyakanga (109), Kamena (116), Gicurasi (131), Mata (129), Werurwe (134), Gashyantare (134), Mutarama (130)
Ahafi u Rwanda rwaherukaga kugera ni ku mwanya wa 78 hari mu mwaka wa 2008 nanone kandi u Rwanda rwigeze kuba ku mwanya w’ 178 muri Nyakanga 1999 ari nawo mwanya mubi rwagize mu mateka yarwo
Aho u Rwanda rwigeze kuzamuka cyane ni mwaka wa 2011 mu Ukwakira aho rwazamutse imyanya igera kuri 31 naho aho rwamanutse cyane ni muri Nyakanga 2009 aho rwamanutse imyanya 17
Muri uku kwezi u Rwanda rwakinnye umukino umwe wa gicuti aho rwabashije kunganya n’ igihugu cya Maroc, uyu mukino wari wabereye mu gihugu cya Maroc
Kuva Stephen Constantine yatangira gutoza ikipe y’ igihugu y’ u Rwanda yatangiye kuzamuka ubutitsa kuri uru rutonde rukorwa n’ ishyirahamwe ry’ umpire w’ amaguru ku isi FIFA ruba rugamije kwerekana uko amakipe y’ ibihugu ahagaze mu gukomera
Stephen Constantine akomeje kugeza u Rwanda ku byiza
Kuri uru rutonde amakipe y’ ibihugu 10 ya mbere ku isi ni: Germany (1), Argentina (2), Colombia (3), Belgium (4), Netherlands (5), Brazil (6), Portugal(7), France (7), Spain (9), Uruguay(10)
Muri Afurika 10 ya mbere ni: Algeria, Tunisia, Côte d'Ivoire, Senegal, Ghana, Guinea, Cape Verde Islands, Cameroon. U Rwanda rwo rurabarizwa ku mwanya wa 19 muri Afurika
Mu karere ka CECAFA u Rwanda nirwo ruyoboye ibindi bihugu byose rugakurikirwa na Uganda.
Alphonse M.PENDA
TANGA IGITECYEREZO