RFL
Kigali

Bwa mbere mu mateka FIFA iyobowe n’umunyafurika, mu gihe Sepp Blatter na Micheal Platini bo bari mu mazi abira

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:8/10/2015 10:19
3


Abagabo babiri bakomeye mu isi ya ruhago mu bijyanye n’imiyoborere no gufata ibyemezo aribo Sepp Blatter uyobora impuzamashyirahamwe ya FIFA hamwe na Micheal Platini wayoboraga ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu burayi UEFA, bamaze guhagarikwa iminsi 90 mu bikorwa bya ruhago kubera gukurikiranwaho ruswa imaze iminsi ibavugwaho.



Iyi ni inkuru ikomeye iramukiye mu bitangazamakuru bitandukanye ku isi, aho ibintu bikomeje kudogera mu buyobozi bw’umupira w’amaguru bishingiye ahanini ku bibazo bya ruswa n’ubutiriganya byagaragaye muri FIFA ndetse bigakwira no mu yandi mashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu migabane itandukanye.

Blatter

Nyuma y'imyaka 18 ayobora FIFA, Blatter w'imyaka 79, kuri ubu ntiyorohewe n'ibibazo bya ruswa byanatumye yegura

Kugeza ubu, ibi bibazo akaba aribyo byanatumye akanama gashinzwe imyitwarire muri FIFA gahagarika umuyobozi mukuru wa FIFA, Sepp Blatter, ushobora gukurikirwa na Micheal Platini uyobora UEFA bahagaritswe iminsi 90 mu gihe iperereza rigikomeje.

Issa

Issa Hayatou nubwo bivugwa ko nawe atari shyashya niwe ugiye kuba ayobora by'agateganyo FIFA

Aha bikaba byemejwe ko FIFA igiye kuba iyoborwa na Issa Hayatou usanzwe uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afrika(CAF), akaba ari umunyafurika wa mbere ugiye kuyobora FIFA, aho azaba ari muri uyu mwanya kugeza kuwa 26 Gashyantare 2016 ubwo hazaba amatora y’umuyobozi mukuru wa FIFA.

Platini

Platini kugeza ubu we akomeje guhakana ibi byaha ashinjwa

Ku rundi ruhande mu gihe Micheal Platini ari umwe mubahabwaga amahirwe yo kuzatsinda amatora y’umuntu uzasimbura Sepp Blatter, byaba bigoranye kubona amahirwe yo kwiyamamaza mu gihe ibi bihano bye byaba byemejwe mu buryo ntakuka. Aha bikavugwa ko nawe ashobora kuba asimbuwe muri UEFA n’umunya-Espanye Angel Maria Villar Llona.

Platini

Aba bagabo bari mu mazi abira

Aka kanama gashinzwe imyitwarire muri FIFA, gakurikiranyeho Micheal Platini kuba yarakiriye amafaranga agera kuri miliyoni n’ibihumbi 35 by’ama-Euro mu 2011 atigeze agaragaza icyo yakoreshejwe, mu gihe Blatter we akurikiranyweho kugurisha uwari inshuti ye muri FIFA, Jack Warner uburenganzira bwo kwerekana imikino y’igikombe cy’isi kuri televiziyo mu buryo budakurikije amategeko ku nyungu ya miliyoni 11 z’ama-Euro.

FIFA

Mu mezi ashize, FBI niyo yatangije iyi sikandali yo kugaragaza ibibazo bya ruswa n'ubutiriganya bukorerwa muri FIFA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pirlo Maestro8 years ago
    ariko server yanyu ifite ikihe kibazo?
  • tuyishime nadine8 years ago
    Baryozwe ibyo bakoze icyaha nikibahama.
  • GG8 years ago
    Dukeneye kongera kwishimana n'ikipe yacu!uretseko ntazayiva inyuma ! ! ! ! ! !





Inyarwanda BACKGROUND