RFL
Kigali

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:18/04/2013 9:33
0




Umukino bigaragara ko wari urimo guhangana bidasanzwe, ikipe ya Vision wabonaga yaje yakaniye cyane, ndetse inashaka nitsinzi cyane, ku buryo byaje kuyiviramo gukora amakosa menshi yanabahesheje amakarita menshi.

Mu gice cya mbere byagaragaye ko Bugesera ariyo irimo guhana neza umupira kurusha Vision maze biza no kuyihira ibona igitego byaje gutuma amakipe ajya kuruhuka, ari igitego 1-0.

Bugesera

Mu gice cya 2 gitangiye, Vision yahise ibona igitego cyo kwishyura ku munota wa 54, Bidatinze gato kandi umukinnyi Djuma yahise anayibonera igitego cya.

BUGESERA

Umusifuzi ati, "Ngwino nguhe ikarita"

Ku munota usatira u wa 75, umudefanseur wa Vision yakoze ikosa ryatanze penaliti ku ruhande rwa Bugesera ndetse rimuviriyemo n'ikarita itukara , maze Bugesera iba irishyuye.

bugesera

Igikombe cy'Amahoro mu rwego rwo kurwanya Malariya

Bugesra yahise ikuramo myugariro ishyiramo umwe mu bakinnyi bo hagati bakuze witwa Aimable Kayitare wahoze anakina muri Marines, wafatikanyije na mururmuna wa Migi na we wari waje usimbuye, maze bigaragara ko Vision irushijwe cyane, byaje no kuyivirimo gutsingwa igitego ku munota wa 83 cya gatatu.

REBA HANO UKO BUGESERA YATSINZE IGITEGO CYA GATATU:


Umupira ujya kurangira umukinnyi wa Bugesera mugenzi we yamushose umupira ku kuboko hafi y’urubuga rw’amahina, gusa umusifuzi yerekana ko awukoze atabishaka, ibintu bitashimishishije abo ku ruhande rwa Vision, cyane cyane umutoza Boni, maze mu kwivovota kwe bimuviramo kwerekezwa mu bafana n’umusifuzi, Munyanziza Gervais, gusa ntiyabyunvaga ku buryo byasabye n’imbaraga za Police.

BONI

Umusifuzi Gervais ati, "Boni jya mu bafana"

Umutoza camarade wa Bugesera nyuma y’umukino ati, “ wari umukino utatworoheye, bigaragara ko abasore banjye banirayemo gato, gusa ndizera ko umukino wo kwishyura tuzitwara neza kurushaho.”

BONI

Iyo hatitabazwa abashinzwe umutekano ntiyari kuva mu kibuga

Naho umutoza wa Vision, Boni ati, “ Nta byinshi mfite byo kubabwira na mwe mwari ku kibuga, umusifuzi ni we unkozeho, ariko ndacyafite icyizere cyo gusezerera Bugesera.”

Umukino wari witabiriwe n'abantu batari bake, biganjemo n’abakunzi benshi ba Rayon Sport ndetse na Kiyovu Sport, banacishagamo bagaserezanya cyane kubera  umukino bafitanye ku wa gatandatu.

VISION

Vision bishimira igitego cyabo cya kabiri

RWARUTABURA

Rwarutabura ati, "Muzane amafaranga duhe abakinnyi ba Kiyovu"

abafana

Abafana

REBA UKO PENALITE YA BUGESERA YINJIYE


Igikombe cy’amahoro giterwa inkunga na Imbuto Foundation ndetse hanakangurirwa abantu kuryama mu inzitiramibu iteye umuti.

Dore uko Imikino ya ¼ yagenze:

Ku wa kabiri:

Isonga FC 1-2 APR FC

Mukura VS 1-0 AS Muhanga

Ku wa gatatu:

Bugesera FC 3-2 Vision FC

Musanze 0-1 AS Kigali

Biteganyijwe ko imikino yo kwishyura izaba tariki ya 07/05/2013 aho BUGESERA izakira VISION kuri FERWAFA naho AS KIGALI yakire MUSANZE kuri Stade ya Kigali, tariki ya 08/05/2013 APR F.C yakire ISONGA kuri Stade ya Kigali, MUHANGA yakire MUKURA V.S i Muhanga.

Jean Luc Imfurayacu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND