RFL
Kigali

Bugesera FC 1-1 Sunrise FC: Bisengimana Justin umutoza wa Sunrise FC yagize icyo avuga ku kibuga cya Bugesera-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/11/2018 13:07
0


Bisengimana Justin umutoza mukuru w’ikipe ya Sunrise FC, nyuma yo kunganya igitego 1-1 na Sunrise FC mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona waberaga ku kibuga cya Bugesera FC kiri inyuma y’isoko rya Nyamata. Uyu mutoza avuga ko ikibuga cya Bugesera kibangamye nubwo nabo nka Sunrise FC bakinira ku bitaka.



Bugesera FC yari mu rugo ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 33’ w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Samson Ikwecuku ku ishoti riremereye yarekuye nyuma yo guca kuri Ndayisenga Jean d’Amour ukina inyuma ahagana iburyo muri Sunrise FC. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Urimwengu Jules rutahizamu wa Sunrise FC ku munota wa Sunrise FC ku munota wa 59’.

Nyuma y’umukino, Bisengimana yabwiye abanyamakuru ikibuga cya Bugesera cyatumye nka Sunrise FC badakina uburyo  bwabo bwite basanzwe bakinamo kuko ngo ikibuga cyatumye badakina umupira wabo wo hasi unihuta bityo bigatuma ikipe ya Bugesera FC batayikuraho amanota atatu imbumbe.

“Navuga ko muri rusange umukino utari mubi ariko ukurikije uburyo dukina cyangwa uburyo mba nifuza ko dukina ntabwo byadukundiye cyane ko ikibuga kitatubaniye. Uburyo bwacu tuba dushaka gukina ntabwo yadukundiye ariko mu by’ukuri navuga ko umukino utari mubi”. Bisengimana

Bisengimana Justin umutoza mukuru wa Sunrise FC atanga amabwiriza akakaye nyuma y'igice cya mbere

Bisengimana Justin umutoza mukuru wa Sunrise FC atanga amabwiriza akakaye nyuma y'igice cya mbere

Nyuma y’ibi abanyamakuru bagize ikibazo cyo kwibaza kuri iyi ngingo kuko yaba ikipe ya Sunrise FC ndetse na Bugesera FC zose ni amakipe akinira ku bibuga bitari ibya kijyambere kuko ari imbuga (Nyamata) n’ibyatsi byimejeje biba biri mu duce tumwe na tumwe tw’ikibuga (Nyagatare).

Abajijwe ukuntu ikibuga cya Bugesera FC cyababereye kibi nyamara na Sunrise FC ikorera ikanakirira ku kibuga cy’ibitaka, Bisengimana yavuze ko nubwo byose ari ibibuga by’ibitaka, ikibuga cya Sunrise FC cyorohereza abakinnyi kuba bahanahana umupira unyuze hasi bihura neza n’uburyo Sunrise FC ikinamo.

“Ikibuga dukoreraho (Sunrise FC) ni nk’iki cya Bugesera ariko twe ni ikibuga cyaguye (kinini) kandi kitarekamo amazi, nta cyondo ushobora gusangamo. Ni ukuvuga ngo nubwo imvura yagwa umupira urakinika, ku ikipe isanzwe ikina umupira wo hasi irakina. Abakurikiye umukino wacu na Rayon Sports uburyo twakinnye ntabwo twakinnye nk’uko twakinnye kwa Bugesera kubera ko icyo gihe ikibuga cyatwemereraga gukina umukino wacu”. Bisengimana Justin

Bisengimana Justin umutoza mukuru wa Sunrise FC

Bisengimana Justin umutoza mukuru wa Sunrise FC

Bisengimana Justin wahoze ari umutoza wungirije Seninga Innocent muri Police FC avuga ko kuba bari bahuriye mu mukino batoza amakipe atandukanye bitavuze ko bari bahanganye ahubwo ko abo batoza aribo bari bahanganye kuko ngo aramwubaha bitewe n’ibyo yagiye amwigiraho mu gihe yari amwungirije.

Mu magambo ye yagize ati “Sinavuga ko ari uguhangana kuko twe ntabwo twari mu kibuga. Gusa ni umutoza mukuru wa Bugesera FC nanjye nkaba umutoza mukuru wa Sunrise FC. Abakinnyi dutoza nibo bari bahanganye ariko njyewe ntabwo nahanganaga nawe (Seninga), ni umutoza mukuru ndamwubaha kuko yambere umutoza mukuru, namukuyeho byinshi urumva ko ntabwo najya guhangana nawe ahuwo abo dutoza nibo bahangana ngo tubashe gutsinda”.

Bisengimana Justin umutoza mukuru wa Sunrise FC aganira n'abanyamakuru i Nyamata

Bisengimana Justin umutoza mukuru wa Sunrise FC aganira n'abanyamakuru i Nyamata

Bisengimana avuga ko abakinnyi bataramenyerana neza kuko imikino itaraba myinshi nubwo ngo gukina kabiri mu Cyumweru bigoye ariko ko bagomba kwihangana bakagendana na gahunda iriho.

Nyuma yo kuba aya makipe yatahanye inota, biratuma n’ubundi badasigana ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona 2018-2019 kuko Bugesera FC iri ku mwanya wa karindwi (7) n’amanota atanu (5) mu gihe Sunrise FC iri ku mwanya wa munani (8) n’amanota ane (4)

Ku munsi wa gatanu wa shampiyona, Sunrise FC izakira Kiyovu Sport naho Bugesera FC ihure na Rayon Sports kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Mbere yuko abakinnyi ba Sunrise FC batangira igice cya kabiri

Mbere yuko abakinnyi ba Sunrise FC batangira igice cya kabiri  babanje kujya inama

Ndabarasa Tresor myugariro w'ibumoso muri Bugesera FC wavuye muri Gasogi FC

Ndabarasa Tresor myugariro w'ibumoso muri Bugesera FC wavuye muri Gasogi FC

Rucogoza Aimable Mambo (Ibumoso) na Gasongo Jean Pierre (7) rutahizamu wa Sunrise FC bashaka umupira mu kirere

Rucogoza Aimable Mambo (Ibumoso) na Gasongo Jean Pierre (7) rutahizamu wa Sunrise FC bashaka umupira mu kirere

Ndayisenga Jean d'Amour bita Mayor myugariro wa Sunrise FC mbere yo kunaga umupira

Ndayisenga Jean d'Amour bita Mayor myugariro wa Sunrise FC mbere yo kunaga umupira

Samson Irokan Ikechukwu asunikana ashaka umupira (10) mu kirere ashaka umupira

Samson Irokan Ikechukwu asunikana ashaka umupira (10) mu kirere ashaka umupira ariko na Bonquet Rubibi (4) myugariro wa Sunrise FC amuri hafi

Tuyisenge Niyonkuru Vivien (15) abuza uburyo Emmanuel Ruberwa (17)

Tuyisenge Niyonkuru Vivien (15) abuza uburyo Emmanuel Ruberwa (17)

Muhire Anicet (15) mu kirere ashaka uko yaha Bugesera FC igitego cy'umutwe

Muhire Anicet (15) mu kirere ashaka uko yaha Bugesera FC igitego cy'umutwe

Nzigamasabo Steve umukinnyi w'inkingi ikomeye hagati muri Bugesera FC

Nzigamasabo Steve umukinnyi w'inkingi ikomeye hagati muri Bugesera FC 

Tuyisenge Niyonkuru Vivien (15) inyuma ya Samson Irokan Ikwecuku (10) rutahizamu wa Bugesera FC

Tuyisenge Niyonkuru Vivien (15) inyuma ya Samson Irokan Ikwecuku (10) rutahizamu wa Bugesera FC 

Ku kibuga cya Bugesera FC abafite ubumuga bashakirwa aho bicara bakabarinda kuba bahutazwa n'abandi bafana

Ku kibuga cya Bugesera FC abafite ubumuga bashakirwa aho bicara bakabarinda kuba bahutazwa n'abandi bafana kimwe mu bintu umuntu yashima 

Mugenzi Bienvenue afunga umupira hagati mu kibuga

Mugenzi Bienvenue afunga umupira hagati mu kibuga  ahita awunyereza ahunga Uwimana Emmanuel Nsoro Tiote Lovento (14) ukina hagati muri Sunrise FC 

Harindintwari Jonathan wari umusifuzi wa kane ubwo yari agiye kwinjiza Mbazumutima Mamadou wa Sunrise FC

Harindintwari Jonathan wari umusifuzi wa kane ubwo yari agiye kwinjiza Mbazumutima Mamadou wa Sunrise FC

Abakinnyi babanje mun kibuga ku mpande zombi:

Bugesera FC XI: Nsabimana Jean de Dieu (GK,1), Muhire Anicet (C,15), Rucogoza Aimable 2, Nimubona Emery 11, Ndabarasa Tresor 3, Niyitegeka Idrissa 22, Nzigamasabo Steve 8, Rucogoza Djihad 4, Mugenzi Bienvenue 14, Ruberwa Emmanuel 17 na Irokan Samson Ikwecuku 10.

Sunrise FC XI: Habarurema Gahungu (GK,71), Nzayisenga Jean d’Amour Mayor 22, Niyonshuti Gad Evra 3, Tuyisenge Niyonkuru Vivien (C,15), Rubibi Bonquet 4, Uwambazimana Leon 10, Mucyo Pasteur 21, Junior Kavumbagu 19, Gasongo Jean Pierre 7, Omoviare Samson Baboua 27 na Ulimwengu Jules 9.

Habarurema Gahungu umunyezamu wa Bugesera Fc

Habarurema Gahungu umunyezamu wa Bugesera FC

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND