Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatatu ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatsindaga Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane waberaga ku kibuga cya Nyamata. Igitego cyatsinzwe na Tidiane Kone (62’) wari winjiye mu kibuga asimbuye.
Ni umukino ikipe ya Bugesera FC yatangiye iri hejuru mu gice cya mbere ku buryo byashobokaga ko yanabona igitego ariko biza kurangira mu gice cya kabiri Rayon Sports itangiye kubasatira inakinira mu rubuga rwabo, byatumye inabatsinda igitego cyarangije umukino.
Bigendanye n’umubare munini w’abafana bari kuri iki kibuga, Antoine Hey umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi wari waje kwihera ijisho uyu mukino yabanje kubura aho yakwicara yitegeye abakinnyi. Byaje kuba ngombwa ko intebe ye bayiterura bakayimushyirira ahantu yashakaga nubwo yaje kuhava naho nyuma ubwo abafana ba Rayon Sports birukanaga umwe mu bafana bitaga ko atari uwa 'Gikundiro' ngo kuko yavugaga amagambo abasenya.
Muri uyu mukino kandi, Nzunga Thierry umutoza wungirije wa Bugesera FC yazamuwe mu bafana mbere yuko banatsindwa igitego. Uyu mugabo yazize ko yagaragaje amarenga ahamya ko atishimiye icyemezo umusifuzi yari afatiye ikipe ye ku ikosa ryari rikorewe Pierrot imbere y'intebe z'abasimbura z'abatoza ba Bugesera FC.
Kuri uyu mukino kandi, Masud Djuma umutoza mukuru wa Rayon Sports yawurebaga nk’abandi bafana kuko yahanwe mu mukino uheruka ubwo yakinaga na FC Marines azira kurenga umurongo wagenewe abatoza cyo kimwe na Nduhirabandi Abdulkalim Coka (FC Marines).
Rwatubyaye Abdul ntiyarangije umukino kuko ku munota wa 25’ w’umukino yatwawe ku ngombyi kuko yari yagize ikibazo cy’imvune ku kaguru ubwo yagonganaga n’umukinnyi wa FC Bugesera.
Masud Djuma utoza Rayon Sports yari mu bafana kuko yahanwe
Abafana bari bitabiriye bishoboka
Antoine Hey umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi byabaye ngombwa ko bamwimurira intebe kuko atarebaga mu kibuga
Hey ashakirwa umwanya hagati mu bafana
Abakinnyi basuhuzanya
11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga
11 ba Rayon Sports
Nzabanita David kapiteni wa Bugesera FC acunga Kwizera Pierrot
Uwacu Jean Bosco afunga Nova Bayama
Umukino ugeze hagati Antoine Hey yahunze icyugazi cy'abafana amanuka ku murongo w'ikibuga
Rwarutabura yafashwe na polisi nk'umwe mu batizaga umurindi abafana batezaga umutekano mucye
Rucogoza Aimable Mambo acunze Moussa Camara
FC Bugesera yari ihagaze neza mu gice cya mbere
Rwatubyaye Abdul yagize ikibazo cy'imvune
............bamusohora mu kibuga
Nova Bayama azamukana umupira
Abafana
Amanota atatu araryoha
Mashami Vincent yasigaye wenyine ubwo umwungiriza we Nzunga Thierry yari amze kuzamurwa mu bafana
TANGA IGITECYEREZO