RFL
Kigali

BREAKING: Pieter de Jongh wari ushinzwe Tekinike muri FERWAFA yeguye ashimira Nzamwita Vincent de Gaule

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/10/2016 13:18
0


Hendrck Pieter de Jongh Umuholandi wari ushinzwe tekiniki no kuzamura umupira w’amaguru mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yeguye nyuma y’amezi atanu (5) asinye amasezerano.



Dore ibintu bine bitumye Pieter Hendrick De Jongh asezera nk'uko abyivugira:

1.Uburyo FERWAFA ikoramo ntabwo bwakorohereza umukozi mushya gukora icyamuza (Job Atmosphere)

2.Abenshi mu bakozi ba FERWAFA ntabwo ari abanyamwuga (Non Proffessional workers)

3.Ntabwo yabonaga umutoza w'ikipe y'igihugu ngo bakorane neza ku buryo buzatanga umusaruro myaka itaha 

4.Kuba yabonye akandi kazi yamaze no gusinya amasezerano y'imyaka ibiri.

De Jongh w’imyaka 45 y’amavuko avuga ko asezeye ku mpamvu enye (4) zitandukanye kuko yabonaga ko akazi kamuzanye nta musaruro kari kuzatanga ku mupira w’u Rwanda ahubwo ko yabonaga ahembwa amafaranga bisa no kubeshya abanyarwanda ko akora nk’uko yabitangaje mu kiganiro gito yagiranye na INYARWANDA.Yagize ati:

“Nasezeye kuko na FERWAFA namaze kuyandikira ibaruwa isezera.Nabasezeye kuko mu gihe maze mu Rwanda nasanze umupira waho usa naho ukorwa nko kwishimisha.Ntiwambwira ukuntu ushobora kuba mu gihugu kitagira abanegihugu bafite inyota y’iterambere ry’umupira.Ikindi njyewe ndi umunyamwuga ntabwo nkunda kubeshya, ntabwo abenshi mu bakozi ba FERWAFA ari abanyamwuga ku buryo ikirere cy’imikorere y’umuntu mushya byoroha”.

Pieter de Jongh

Pieter Hendrck De Jongh wari ushinzwe  tekinike mu mupira w'amaguru mu Rwanda yamaze gusezera 

Uyu mugabo asoza ashimira Nzamwita Vincent de Gaule umuyobozi mukuru wa FERWAFA mu buryo bakoranye bya kinyamwuga.

“Nkigera mu Rwanda nasanze bavuga ko De Gaule ari umugabo utazi umupira ariko mu gihe gito maze nkora hano mu Rwanda nasanze bamubeshyera kuko niwe mukozi wa FERWAFA wenyine ushobora kumara amasaha umunani yicaye mu biro akora akazi mu gihe abandi utamenya misiyo baba bariho. Mu myaka 25 maze mu mupira w’amaguru bya kinyamwuga, navuga ko abayobozi beza twakoranye bayobowe na De Gaule”.

De Jongh yageze mu Rwanda avuye mu gihugu cya Kenya mu ikipe ya AFC Leopards aje mu Rwanda kuzamura umupira w’u Rwanda.Gusa akaba avuga ko yamaze kubona ikipe (Club) ikomeye inshuro 15 ugereranyije na APR FC agiye gutoza guhera muri Mutarama 2017 dore ko yivugira ko yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri (ntabwo yifuje kuyitangaza).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND