RFL
Kigali

Ngama Emmanuel yirukanywe muri Mukura Victory Sport

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/04/2017 12:43
1


Ngama Emmanuel umurundi wakiniraga ikipe ya Mukura Victory Sport yamaze kwirukanwa muri iyi kipe nyuma yuko ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bumaze gufata umwanzuro wo gusesa amasezerano bari bafitanye nk’uko ibaruwa yasinweho na Niyobuhungiron Fidel (umunyamabanga wayo) ibigaragaza.



Mu ibaruwa yashyikirijwe Ngama Emmanuel abwirwa ko ikipe ya Mukura yagiye imwihanganira kenshi bishoboka ariko amakosa yakoraga akarushaho kwiyongera, bityo ko asezerewe muri iyi kipe guhera kuri uyu wa 14 Mata 2017 akanasohoka mu mwiherero iyi kipe irimo itegura umukino bazakiramo FC Marines.

Ngama Emmanuel yagiye ahagarikwa akanandikirwa amabaruwa amuhana ku makosa yabaga ashinjwa kuva ubwo iyi kipe yatozwaga na Okoko Godefroid kugeza aho yahagaritswe ukwezi kose adakora muri Mukura.

Kuri ubu iyi kipe ifite Ivan Minaert umutoza mushya wasimbuye Okoko. Iyi kipe ibarizwa mu karere ka Huye iri ku mwanya wa 12 n’amanota 23 mu mikino 22 ya shampiyona bamaze gukina.

Bimwe mu byo wamenya kuri Ngama Emmanuel:

Ni umurundi w’imyaka 27 y’amavuko waboneye izuba mu gace ka Ngagara mu mujyi wa Bujumbura.

Yatangiriye umupira mu ikipe nto Inter Petrol mu 2000.

Ikipe nkuru yakinyemo bwa mbere ni Prince Louis, yavuyemo ajya muri Atletico.

Yerecyeje muri Reading FC mu Bwongereza agaruka mu Burundi mu gihe cy’amezi 6 abona kujya mu Bubiligi muri FC V Dende.

Avuye mu Bubiligi, Ngama yaje mu Rwanda muri Nyanza FC aho yavuye agana muri Etincelles.

Mu 2014, Ngama yerekeje muri ajya muri URA FC ya Uganda.

Muri Mutarama 2015, Ngama yagiye muri AFC Leopards ku masezerano y’imyaka ibiri ( 2) ariko nyuma y’amezi atandatu (6 ) ahita yerekeza muri Tusker nayo yo muri Kenya kuko yari amaze amezi ane adahembwa.

Ngama avuga ko nta n’imwe muri aya makipe yose yigeze bamwirukana, ahubwo yabonaga indi kipe imwifuza kandi nziza bigatuma agenda.

 

Ngama

Ibaruwa ubuyobozi bwa Mukura Victory Sport bwashyikirije Ngama Emmanuel

Ngama Emmanuel

Mu mukino Mukura Victory Sport yatsinzwemo na Police FC ibitego 2-1, Ngama Emmanuel yinjiye mu kibuga asimbuye

Ngama na Nizeyimana Mirafa

Ubwo Ngama Emmanuel (uburyo) yasuhizanyaga na Nizeyimana Mirafa bita  Rafinha (ibumoso) wa Police FC  nyuma y'umukino






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • serge6 years ago
    kubwange mbona ikibazo muri mukura atari ngama rwaso kko ntago ari indiscipline pe





Inyarwanda BACKGROUND