RFL
Kigali

José Mourinho yagizwe umutoza wa Manchester United

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/05/2016 19:07
0


Umunyaportugal José Maria Dos Santos Mourinho uheruka mu ikpe ya Chelsea kuri ubu amaze kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Manchester United nyuma y’iyirukanwa rya Louis Van Gaal wirukanwe muri iyi kipe.



Mourinho watoje amakipe nka Inter Milan, Real Madrid na Chelsea kuri ubu yamaze kugirwa umutoza wa Manchester United nk’uko byatangajwe bwa mbere na Skysports.Uyu mutoza ageze muri iyi kipe aho ayisanze mu bibazo byo gushaka intsinzi n’ibikombe nk’uko yahoze igitozwa na Sir Alex Fagurson kuri ubu wagiye mu kiruhuko.

Mourinho put pen to paper at a central London hotelMourinho umutoza mushya wa Manchester United

Mourinho kandi aje muri iyi kipe ari uwa gatatu nyuma y’isezera rya Fagurson.Nyuma ya Fagurson haje umutoza David Moyes waje gusimburwa na Louis Van Gaal.

Andi makuru mashya n'ingamba Jose Mourinho azanye muri Man United turayabagezaho mu kanya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND