RFL
Kigali

Areruya Joseph yegukanye Tour d’Espoir 2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/02/2018 18:37
2


Areruya Joseph umunyarwanda w’imyaka 22 ni we wegukanye irushanwa Nyafurika ry’ingimbi zitarengeje imyaka 23 (Tour de l’Espoir 2018) ryaberaga muri Cameroun nyuma yo kuba kuri uyu wa Gatandatu yari yafashe umwenda w’umuhondo.



Ubwo bakoraga intera ya kilometero 101.8 (101.8 Km) kuri iki Cyumweru, Areruya Joseph yari yizigamye amasegonda 41 ku rutonde rusange. Aya masegonda yaje kumufasha kuko agace katwawe na Muluebe Rhan Henok ukomoka muri Erythrea ariko ntiyabasha kumaramo ibihe bya Areruya Joseph.

Abinyujije kuri Twitter, Minisitiri w'Umuco na Siporo mu Rwanda, Uwacu Julienne yashimiye cyane Areruya Joseph kuba yegukanye iri rushanwa mpuzamahanga rya Tour d’Espoir 2018. Yamushimiye kuba mu mezi ane gusa, amaze kwegukana amarushanwa akomeye muri Afrika ari yo: Tour du Rwanda, La Tropicale Amissa Bongo na Tour d’Espoir 2018.

Uwacu Julienne

Ubutumwa Minisitiri Uwacu Julienne yanyujije kuri Twitter ashimira Areruya

Inkuru irambuye iraza mu minota iri imbere……






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • emmy6 years ago
    congratulations Areruya kuduhesha ishema.....wagiye guhiganwa mu magare ntiwagiye gukina umukino wa magare!!
  • Arcade6 years ago
    Ubu bazagabana 2000 dollars ? Miss Rwanda ahabwe imodoka anahembwe buri kwezi ntacyo yakoze, !!!! Harya mbibarize kuva Miss Rwanda yabaho ni irihe shema yahesheje u Rwanda? Buri gihe baraseba !!!! Imitangirwe y’ibihembo irimo ubusumbane bukabije!!!!! Uyu musore ntacyo atakoreye u Rwanda ubu banki ziraje zibyiyitirire ziyamamariza ku mvune Ze!! Sha akumiro ni amavunja pe!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND