RFL
Kigali

Breaking News: Ndayizeye Jimmy yongereye amasezerano nk’umutoza wa Espoir FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/07/2017 20:42
0


Ndayizeye Jimmy umutoza wa Espoir FC wari warangije amasezerano yari afite muri iyi kipe, yamaze kongera gusinya imyaka ibiri (2) azamara atoza iyi kipe ibarizwa mu karere ka Rusizi ikaba inaheruka gukina umukino wa nyuma w’igikomeb cy’Amahoro.



Ndayizeye Jimmy ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yongereye amasezerano mu gihe abayobozi b’ikipe ya Espoir FC bari bamaze kumubonamo ubushobozi bwo kuba ikipe yabo imaze gukomera bitewe n’umukino wihariye yabazanyemo wo kugarira (Defensive Game System).

Aganira na INYARWANDA, Ndayizeye yemeye ko yasinye indi myaka ibiri muri Espoir FC ariko mu masezerano hakaba harimo ko mu gihe yazaba arangije umwaka akaba yabonye ikipe imwifuza, yayijyamo nta yandi mananiza abayeho.

“Yego nasinye indi myaka ibiri. Ni ibiri ariko mugabo ndonse (mbonye) ikipe umwaka urangiye nshobora kugenda nta kibazo”. Ndayizeye Jimmy

Ndayizeye yongereye amasezerano muri Espoir FC mu gihe amakuru y'ibihuha yavugaga ko azasinya mu ikipe ya Mukura Victory Sport ngo kuko yamwifuzaga cyangwa ikaba yafata Cassa Mbungo Andre' utoza ikipe ya Sunrise FC.

Espoir FC yarangije shampiyona ihagaze ku mwanya wa munani n'amanota 39 mu mikino 30 bakinnye. Iyi kipe yatahanye miliyoni eshatu z'amafaranga y'u Rwanda (3.000.000 FRW) nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro cy'uyu mwaka wa 2017. APR FC ni yo yatwaye igikombe itsinze Espoir FC igitego 1-0 cyatsinzwe na  Bizimana Djihad.

Ndayizeye Jimmy umutoza mukuru wa Espoir FC aganiriza myugariro Mbogo Ali ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro

Ndayizeye Jimmy umutoza mukuru wa Espoir FC aganiriza myugariro Mbogo Ali ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro

Ndizeye Jimmy  umutoza wa Espoir FC atanga amabwiriza

Ndizeye Jimmy  umutoza wa Espoir FC atanga amabwiriza

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND