RFL
Kigali

BREAKING: Laudit Mavugo yageze muri AS Kigali

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/06/2017 7:52
0


Laudit Mavugo Umurundi wakinaga mu ikipe ya Simba SC mu cyiciro cya mbere muri Tanzania yageze muri AS Kigali ku masezerano y’imyaka ibiri (2) azamara akinira iyi kipe y’abanyamujyi.



Uyu musore ukina asatira izamu, aje muri AS Kigali nyuma yo kuba yari yageze muri Simba SC muri Kanama 2016. Uyu aje asanga iyi kipe yaramaze kugura abandi bakinnyi babiri barimo Ishimwe Kevin bakuye muri Pepinieres FC ndetse na Ngama Emmanuel wari waratandukanye na Mukura Victory Sport.

Amakuru ava imbere muri AS Kigali avuga KO uyu musore amaze iminsi mu Rwanda aho yari yazanye n’uwushinzwe kumushakira akaryo (Agent), bakomeza ibiganiro n’abayobozi ba AS Kigali. Nyuma y’ibiganiro ni bwo uyu musore yahise yemera ibyo AS Kigali imuha akazatangira kuyikinira mu mwaka w’imikino 2017-2018.

Mavugo yari yagannye muri Simba aguzwe ibihumbi ijana by’amadolari ya Amerika (100.000 US$) ubwo Vital’o yari yamaze kumurekura mu 2016, icyo gihe Simba SC yamufashe avuye mu igeragezwa mu ikipe ya FC Tours mu cyiciro cya kabiri mu Bufaransa kuko na Gormahia FC yamushakaga none kuri ubu akaba yaje mu ikipe ya AS Kigali.

Laudit Mavugo (Hagati) ari kumwe na Nshimiyi Joseph (ubanza ibumoso) ushinzwe guhuza ibikorwa bya AS Kigali 9Team manager) ndetse n'uwushinzwe gushakira Mavugo akaryo (Agent) ubwo bari bari kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Kabiri

Laudit Mavugo (Hagati) ari kumwe na Nshimiyimana Joseph (ubanza ibumoso) ushinzwe guhuza ibikorwa bya AS Kigali (Team manager) ndetse n'uwushinzwe gushakira Mavugo akaryo (Agent) ubwo bari bari kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Kabiri

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND