Kuwa Kabiri tariki ya 5 Kamena 2018 ni bwo Rayon Sports yatsinzwe n'Amagaju FC ibitego 2-1 hakinwa ikirarane cy'umunsi wa 22 wa shampiyona. Nyuma habaye imyigaragambyo y'abafana ba Rayon Sports ndetse bikurikirwa n'igikorwa cyo kwangisha abakinnyi umutoza.
Mu kwangisha abakinnyi ba Rayon Sports umutoza w'iyi kipe, hasinywe urwandiko rwariho lisiti y'abakinnyi batifuza gukorana na Ivan Minaert. Nyuma abakinnyi baje kuvuga ko basinyishijwe ku ngufu ndetse bamwe muri bo bavuga ko bitabaye. Kuri ubu urutonde rw'abakinnyi 20 basinye bamaze kumenyekana ndetse Inyarwanda.com twabashije kubona ibaruwa basinyeho.
Urutonde rw'abakinnyi batifuza gukorana n'umutoza mukuru wa Rayon Sports
1. Ndayishimiye Eric
2. Manzi Thierry
3. Mukunzi Yannick
4. Usengimana Faustin
5. Rutanga Eric
6. Niyonzima Olivier
7. Noya Bayama
8. Ismaila Diarra
9. Mugabo Gabriel
10. Habimana Youssuf
11. Nyandwi Saddam
12. Mugisha Gilbert
13. Irambona Eric
14. Rwatubyaye Abdul
15. Mugisha Francois
16. Mutsinzi Ange
17. Muhire Kevin
18. Kwizera Pierre
19. Bimenyimana Bon-Fils
20. Nahimana Shassir
Abakinnyi 20 basinye bemeza ko badashaka Ivan Minaert
TANGA IGITECYEREZO