RFL
Kigali

BRALIRWA yahagaritse inkunga yateraga shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda habura umunsi umwe ngo itangire-Impamvu

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:17/10/2014 9:54
4


Nyuma y’igihe kinini sosiyete ya Bralirwa, yari imaze itera inkunga shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda,ubu yamaze gutangaza ko iyi nkunga itazakomeza muri uyu mwaka wa shampiyona wa 2015.



Ibi byatangajwe na sosiyete ya Bralirwa kuri uyu wa kane ibinyujije mu itangazo yageneye itangazamakuru aho yavuze ko ibiganiro iyi sosiyete yagiranye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA)ku buryo iyi sosiyete ibinyujije mu kinyobwa cyayo cya Turbo King yakomeza gutera inkunga shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda bitatanze umusaruro.

Muri iri tangazo Bralirwa ivuga ko tariki 17 nzeli 2014 yoherereje ibaruwa FERWAFA iyisaba bimwe mu byakubahirizwa ndetse n’ibyahindurwa mu masezerano byari bisanzwe bifitanye.Nyuma y’ibiganiro hagati y’impande zombi,nta bwumvikane ku masezerano mashya bwabayeho ari nayo mpamvu BRALIRWA yahise itangaza ko itazatera inkunga shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda muri 2015.

jhg

Ikinyobwa cya Turbo cyari kimaze umwaka umwe gitera inkunga shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda

Kimwe mu bivugwa ko bitumvikanweho n’impande zombi, ni uburyo Turbo nkuko yari yabikoze umwaka ushize, yifuzaga ko mu gihe yemeye gutera inkunga shampiyona y’icyiciro cya mbere, nta yindi kipe yemerewe kwamamaza ku kibuga iyindi sosiyete ikora inzoga.(Exclusive rights).Nyamara ikipe ya Rayon Sports yambara ku myenda wayo ikinyombwa cya Skol cya sosiyete mucyeba wa Bralirwa.

Sosiyete ya BRALIRWA yatangiye gutera inkunga bwa mbere shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mwaka w’2004-2005.Aya masezerano akaba ahagaritswe habura umunsi umwe gusa ngo iyi shampiyona itangire.

Ese ibi ntibizagira ingaruka kuri iyi shampiyona cyane ko aya masezerano ahagaritswe habura umunsi umwe gusa ngo shampiyona itangire?

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • g9 years ago
    nimuze twinyere skol ntabwo itera amavunane
  • Coca9 years ago
    Ni sawa muzagaruke Deguale atakiri muri FERWAFA.
  • Hakizimana Elie9 years ago
    njyewe mfite ikibazo kimwe iyososiyete ishaka kwamamaza kubibuga yonyine nisoaiyete bwokoki? ubuse iburayi simbona kubibuga habahariho amasosiyete menshi yamamaza nonengo irashaka kwamamaza yonyine? wapi nigende hazaza nabandi baterankunga. Nibaturekere Gikundiro yacu ikomeze yamamaze Skol dutsinga amakipe! !
  • 9 years ago
    skol niyo kuzana akavuyo gusa. ubu se abakinnyi bacu muri Rayon baheruka guhembwa? iyo nkunga yintica ntikize imaze iki. Bralirwa urarengana. Igumanire kashi zawe.





Inyarwanda BACKGROUND