RFL
Kigali

BONEZABALL: High Speed BOBAC niyo yatwaye irushanwa ry’umunsi w’abakozi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/05/2017 18:17
1


Kuri uyu wa 1 Gicurasi 2017 nibwo mu karere ka Rusizi basozaga amarushanwa y’umukino wa Bonezaball muri gahunda yo kwizihiza umunsi w’abakozi. High Speed niyo yatwaye igikombe itsinze Imboni(Nyamasheke) ibitego 4-3.



Ni umukino wa nyuma wakiniwe mu karere ka Rusizi, ahari hari abayobozi bakuru nka Muragijimana Ephraim umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi.

Muragijimana yavuze ko bishimishije cyane kubona urubyiruko ruterana rugamije kwidagadura no kwishyira hamwe rugamije gukora imishinga ibyara inyungu aho kujya mu biyobyabwenge no mu bindi bidashimishije. Yasoje avuga ko umukino wari ushimishije kandi akarere gashyigikiye uwawuhimbye.

Ngirinshuti Jonas wahimbye akaba ari n’umuyobozi mukuru wa ADBOBA  (Association pour le Developpement de BonezaBall) avuga ko yishimye cyane kubona igikorwa yateguye cyaragenze neza, umukino yazanye ukaba unakunzwe ndetse unashyigikiwe n’abayobozi.

Byaranshimishije cyane kubona ibyari inzozi bitangiye kugerwaho. Amakipe n'abifuza gukina Boneza Ball bari kwiyongera umunsi ku wundi, amakipe ari kwiteza imbere nka High Speed bishyize hamwe bakora umushinga wa soudure, Imboni Boneza Ball club bari gutangiza umushinga wo gukora inkweto ku buryo bazajya bakora Inkweto zijyanye n' umukino. Ngirinshuti

Gusa uyu mugabo avuga ko hari ibyo akibura kugira ngo uyu mukino urusheho gutera imbere birushijeho. Ati “Nkaba nifuza ko nabona abashoramali bashobora kudufasha kuwugeza ku bawifuza yaba mu Rwanda muri Afurika no hanze y’umugabane mu bufatanye na Ministeri ifite siporo mu nshingano ndetse dukajya dukora tunagurisha ibikoresho byawo mu buryo bugezweho bw' ikoranabuhanga”. 

High Speed na Imboni (Nyamasheke) zikina umukino wa nyuma

High Speed na Imboni (Nyamasheke) zikina umukino wa nyuma

Muragijimana Ephraim umunyamabanga nshingwabikorwa mu Karere ka Rusizi atanga igikombe kuri kapiteni wa High Speed

Muragijimana Ephraim umunyamabanga nshingwabikorwa mu Karere ka Rusizi atanga igikombe kuri kapiteni wa High Speed

Muri Bonezaball habamo abafana bambara mu buryo butangaje

Muri Bonezaball habamo abafana bambara mu buryo butangaje

Abayobozi bakuru mu rwego rw'akarere ka Rusizi ubwo barebaga umukino

Abayobozi bakuru mu rwego rw'akarere ka Rusizi ubwo barebaga umukino

KANDA HANO UBE WAMENYA UBURYO BONEZABALL IKINWA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • SINDIKUBWABO Emmanuel 6 years ago
    Mbanje gushimira NGIRINSHUTI Jonas ku bw'ishyaka afite pe! N'abanyamakuru mugerera ahari udushya nk'aka. Ikigaragara cyo Boneza Ball igeze ahashimishije, kuko abantu benshi bagaragaza ko umukino uborohera kandi bakaba banawukunze. Itangazamakuru mukomeze mudukurikiranire uyu mukino uko mushoboye. Abanyarwanda dukwiye kumva no kwemera ko uyu ari umukino nyarwanda koko tukawushyigikira, buri wese uko abyumva n'uko ashoboye. Murakoze!





Inyarwanda BACKGROUND