Kuri uyu wa 1 Gicurasi 2017 nibwo mu karere ka Rusizi basozaga amarushanwa y’umukino wa Bonezaball muri gahunda yo kwizihiza umunsi w’abakozi. High Speed niyo yatwaye igikombe itsinze Imboni(Nyamasheke) ibitego 4-3.
Ni umukino wa nyuma wakiniwe mu karere ka Rusizi, ahari hari abayobozi bakuru nka Muragijimana Ephraim umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi.
Muragijimana yavuze ko bishimishije cyane kubona urubyiruko ruterana rugamije kwidagadura no kwishyira hamwe rugamije gukora imishinga ibyara inyungu aho kujya mu biyobyabwenge no mu bindi bidashimishije. Yasoje avuga ko umukino wari ushimishije kandi akarere gashyigikiye uwawuhimbye.
Ngirinshuti Jonas wahimbye akaba ari n’umuyobozi mukuru wa ADBOBA (Association pour le Developpement de BonezaBall) avuga ko yishimye cyane kubona igikorwa yateguye cyaragenze neza, umukino yazanye ukaba unakunzwe ndetse unashyigikiwe n’abayobozi.
Byaranshimishije cyane kubona ibyari inzozi bitangiye kugerwaho. Amakipe n'abifuza gukina Boneza Ball bari kwiyongera umunsi ku wundi, amakipe ari kwiteza imbere nka High Speed bishyize hamwe bakora umushinga wa soudure, Imboni Boneza Ball club bari gutangiza umushinga wo gukora inkweto ku buryo bazajya bakora Inkweto zijyanye n' umukino. Ngirinshuti
Gusa uyu mugabo avuga ko hari ibyo akibura kugira ngo uyu mukino urusheho gutera imbere birushijeho. Ati “Nkaba nifuza ko nabona abashoramali bashobora kudufasha kuwugeza ku bawifuza yaba mu Rwanda muri Afurika no hanze y’umugabane mu bufatanye na Ministeri ifite siporo mu nshingano ndetse dukajya dukora tunagurisha ibikoresho byawo mu buryo bugezweho bw' ikoranabuhanga”.
High Speed na Imboni (Nyamasheke) zikina umukino wa nyuma
Muragijimana Ephraim umunyamabanga nshingwabikorwa mu Karere ka Rusizi atanga igikombe kuri kapiteni wa High Speed
Muri Bonezaball habamo abafana bambara mu buryo butangaje
Abayobozi bakuru mu rwego rw'akarere ka Rusizi ubwo barebaga umukino
TANGA IGITECYEREZO