RFL
Kigali

Boneza Ball: Rusizi na GS Gihundwe nibo batwaye ibikombe cy’umunsi mpuzamahanga w’Amahoro 2018-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/09/2018 18:23
0


Mu mpera z’iki Cyumweru dusoje mu karere ka Rusizi ubwo habaga irushanwa ngaruka mwaka ry’umukino wa Boneza Ball muri gahunda yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro, Rusizi BBC na Gihundwe BBC ni amwe mu makipe yitwaye neza.



Ni irushanwa ryabaga ku nshuro ya gatatu (3) ubwo Rusizi yegukana igikombe itsinze Nyamashake ibitego 4-1 ku mukino wa nyuma mu cyiciro cy’abahungu mu gihe mu bakobwa igikombe cyatwawe na GS.Gihundwe itsinze GS St Bruno ku kinyuranyo cy’ikosa rimwe (1-0) kuko umukino wari warangiye banganya ibitego 2-2.

Ibikombe byatanzwe

Ibikombe byatanzwe

Jonas Ngirinshuti wahimbye uyu mukino ni umunyabugeni ushushanya akaba n'umuhazi aho aririmba Indirimbo zihimbaza Imana

Muri iri rushanwa hanitabiriye icyiciro cy’abafite ubumuga aho ikipe y’akarere ka Nyamasheke yatwaye igikombe itsinze Rusizi ibitego 11-8 ku mukino wa nyuma. Ngirinshuti Jonas umuyobozi wa Bonezaball akaba ari nawe wavumbuye uyu mukino akawuzana mu Rwanda, avuga ko kuri iyi nshuro irushanwa ryagenze neza kuko ngo ritandukanye n’indi myaka yabanje mu bigendanye n’ibyiciro byahatanye.

Abafite ubumuga nabo umukino ugenda ubageraho

Abafite ubumuga nabo umukino ugenda ubageraho

Umukino wa Boneza Ball n'abakobwa bamaze kuwugana

Umukino wa Boneza Ball n'abakobwa bamaze kuwugana

Umwanya wo kwishimira igikombe

Umwanya wo kwishimira igikombe

Icya mbere Ngirinshuti yishimira nuko abafite ubumuga bitabiriye, kuba uyu mukino utakiri muri Rusizi gusa ahubwo ukaba unafata mu ka Nyamasheke ndetse n’ibikoresho bikaba bigenda biboneka.

“Itandukaniro ririmo ni uko kuri iyi nshuro ibigo by'amashuri byitabiriye iri  rushanwa, nyuma yo kuwutangiza mu bigo bitandatu. Inshuro ya mbere yahuriweho n'amakipe y'i Rusizi y'abahungu gusa. Ubu abafite ubumuga bari kuwukina, ndetse byarenze akarere kamwe, Boneza Ball iri guhuza Rusizi na Nyamasheke”. Ngirinshuti

Muri uru rugendo rw’itera mbere ry’umukino mushya ku butaka bw’u Rwanda, Ngirinshuti avuga ko kuri ubu batari gukoresha imipira mibi kuko ngo Akarere ka Rusizi katangiye kubafasha kuba babona na bimwe mu bikoresho bisabwa ngo BonezaBall ikinwe.

“Twatangite dukoresha imigano mu kumanika imbonezo (Inshundura) dukinisha mipira )Balls) ya karere none ubu dufite imfashi zikoze neza n'imipira isobanutse turi gukoresha”. Ngirinshuti






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND