RFL
Kigali

Bonaventure yashyizwe hejuru ashimirwa ikuzo rya Tour du Cameroon atahukanye i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/06/2018 23:36
0


Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere ni bwo Team Rwanda yageze i Kigali mu Rwanda icyikiye igikombe n’andi mashimwe aho bakiranywe ubwuzu n’urugwiro n’abo mu miryango bakomokamo, abafana n’abayobozi batandukanye.



Uwizeyimana Bonaventure umunyarwanda wegukanye Tour du Cameroon akoresheje amasaha 21h53’20 ku ntera ya kilometero 944.1 Km yabwiye itangazamakuru ko nta rindi banga bakoresheje ahubwo ko urwego Tour du Rwanda imaze kugeraho abantu basigaye bitondera abakinnyi bayibarizwamo. Abajijwe uko yagereranye Tour du Cameroon n’andi marushanwa yandi asigaye, yasubije ko nta siganwa riba ryoroshye ngo niyo baguhuza n’abafana bashobora ku kuzengereza. Ati:

Nta siganwa riba ryoroshye n'iyo baguhuza n’abana bashobora ku kuzengereza ariko ugereranyije na La tropicale ntabwo bingana no ku rwego kubera La tropicale ni ryo siganwa rya mbere muri Afurika. Ririya ni nka Tour du Rwanda ariko aho bitandukaniye n’ukubera mu Rwanda hazamuka cyane hariya hakaba harimo ahantu hatambika henshi.

igikombe yagishyize hejuru

Bishimiye igikombe cya Tour du Cameroon Bonaventure yatahukanye

Yavuze ko yahagurukanye mu Rwanda icyizere cy’uko azatsinda irushanwa ariko ko yanategerezaga ku kuba yatwara uduce tubiri gusa tw’irushanwa. Minisiteri y’Umuco na Siporo yagombaga kwakira aba bakinnyi ba Tour du Rwanda uyu munsi ntibyakunda. Amakuru avuga ko iyi Minisiteri iri gutegura umunsi wo kuzakira aba bakinnyi bagashimirwan guhesha ishema igihugu cy’u Rwanda.

Bonaventure yegukanye Tour du Cameroon nyuma yo kumara iminsi itatu yambaye Maillot Jaune. Ni mu gihe kandi mugenzi we Ukiniwabo Jean Paul Rene we yegukanye igihembo cy'umukinnyi ukiri muto witwaye neza.

Batanu ba mbere muri Tour du Cameroun 2018:

1. Uwizeyimana Bonaventure (Rwanda): 21h53’20”

2. Haring Martin (Slovakia): 21h56’58”

3. Martin Mahdar (Slovakia : 21h57’21”

4. Byukusenge Patrick (Rwanda):21h58’45”

5.Cisse Isiaka (Ivory Coast) :21h58’57”

Abatwaye Tour du Cameroun kuva yatangira mu 2003:

2003: Ivan Terenine (Russia)         

2004:Martinien Tega (Cameroun)

2005: Davide Silvestri (Italy)         

2006: Pawel Newdach (Kazakhastan)   

2007: Flavien Chipault (France)   

2008: Joseph Sanda (Cameroun)  

2009: David Clarke (England)       

2010: Milan Barényi (Slovakia)    

2011: Oumarou Minougou (Burkina Faso)     

2012: Yves Ngue Ngock (Cameroun)     

2013 : Nta rushanwa ryabaye

2014: Dan Craven (Namibia)        

2015: Clovis Kamzong (Cameroun)        

2016: Mohammed Amine Errafai (Maroc)     

2017: Nikodemus Holler (Germany)

2018: Uwizeyimana Bonaventure (Rwanda)

AMAFOTO:

yasohotse mu kibuga

Yasohotse mu kibuga cy'indege acyikiye igikombe yegukanye ari kumwe na Tour du Rwanda

yasohotse

Tour du Cameroun 2018 itashye mu Rwanda ije isanga Tour du Rwanda 2017, La Tropicale Amisa Bongo 2018 na Tour de l’Espoir 2018 byose byatwawe na Areruya Joseph.

Bonaventure

Byarangiye bamushyize hejuru kubera ibyishimo

ubwo yari ageze

rene

igihembo cy'umukinnyi

ukiri muto

bafeshe

urwibutso rw'ifoto

AMAFOTO: Janvier Iyamuremye-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND