RFL
Kigali

Bokota Labama yasinye muri Musanze FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/01/2018 10:49
0


Bokota Kamana Labama umukinnyi w’ikirangirire wamenyakanye ku macenga no gutsinda ibitego umusubirizo mu ikipe ya Rayon Sports, APR FC n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi), nyuma yo kuva mu Rwanda akajya gukina muri Uganda mu ikipe ya URA FC kuri ubu ni umukinnyi wa Musanze FC mu gihe kinganya n’umwaka umwe n’igice.



Bokota Labama w’imyaka 32 ni umukinnyi ukina ashaka ibitego kuva mu 1996 ubwo yakiniraga ikipe ya AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo yakinaga nk’ingimbi mbere yo kuzamurwa mu ikipe nkuru mu 2004-2005. Icyo gihe ni bwo yahise agana muri Rayon Sports (2006-2008).

Nyuma yo gusinya muri FC Musanze,yaganiriye na Radio Energy ikorera mu karere ka Musanze ababwira ko ikimuzanye mu Rwanda ari ukureba uko abafana b’iyi kipe bakongera kwishima kandi ko yizeye ko bizakunda. Gusa abafana yabasabye kujya inyuma y’ikipe bakayishyikigikira kugeza ku munota wa nyuma. Bokota yagize ati:

Nagarutse mu Rwanda kuko ni mu rugo, nta kibazo mpafite kuko n’ikirere cyaho ndakimenyereye cyane. Akazi mfite hano ni ako gushaka umusaruro w’ikipe mu kibuga. Abakinnyi, abatoza , abayobozi n’abafana twese tugomba gushyira hamwe kugira ngo tuzabashe gutsinda, nidutsinda tuzishima kandi byose ni ibintu bishoboka.

Bokota azakinira FC Musanze mu mikino isigaye kugira ngo shampiyona y’umwaka w’imikino 2017-2018, nirangira anabakinire umwaka w’imikino wa 2018-2019 wose.

Bokota Labama avuga ko gahunda z’indi z’amasezerano yari asigaje muri URA FC yo muri Uganda , yabiganiriye nabo bakabirangiza mu mahoro ahubwo ko ubu umutima we n’imbaraga abizanye muri FC Musanze kandi ko ashimira abayobozi ba FC Musanze bamugiriye icyizere bakumva ko agishiboye umupira w’amaguru.

Bokota Labama yavuze ko FC Musanze atari ikipe nshya cyane kuri we ngo wenda bizamugora kwisangamo kuko ngo hari abakinnyi asanzwe aziranye nabo barimo; Peter Otema, Wai Yeka, Munyakazi Yussuf Rule na Mazimpaka Andre.

Bokota Labama ahabwa umwenda

Bokota Labama ahabwa umwenda 

Mu magambo ye yagize ati” Ntabwo bizangora kwisanga mu ikipe rwose kuko abakinnyi nka Yussuf, Wai, Peter n’umunyezamu (Mazimpaka Andre) turaziranye cyane, turi inshuti. Harimo n’abandi nzi cyane. Navuga ko bitazangora na gato kuko n’ikirere cy’u Rwanda ndakimenyereye kuko ni mu rugo”.

Bokota Labama ibye na FC Musanze byatangiye guca amarenga ubwo bakinaga umukino wa gishuti na Kiyovu Sport akaza kujya mu kibuga asimbuye kuko nibwo yari akiva i Kampala muri Uganda. Muri uyu mukino yagiye akora ibintu bigaragaza ko agifite ubushobozi bwo kuba yatsinda ndetse akanafasha bagenzi be kuba bakwitwara neza imbere y’izamu.

Bokota Kamana Labama yavutse tariki ya 6 Mata 1985 avukira mu murwa mukuru wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yakiniye amakipe nka AS Vita Club (1996-2003) ubwo yakinaga nk’umukinnyi ukiri muto (Junior). Nyuma yaje kuzamuka mu ikipe nkuru (2004-2005) mbere yuko agana muri Rayon Sports (2006-2008).

Mu mwaka wa 2008 yaje gutandukana na Rayon Sports agana muri APR FC kugeza mu 2009 ahita ajya gukina muri FC Les Stars ahantu yakinnye umwaka umwe wa 2010. Mu 2011 yahise akinira DC Motema Pembe igihe gito ahita agaruka muri Rayon Sports ahamara andi mezi macye anyura muri Kiyovu Sports agana muri URA FC muri Uganda.

Bokota Labama ubwo FC Musanze yakinaga na Kiyovu Sport mu mukino wa gishuti

Bokota Labama ubwo FC Musanze yakinaga na Kiyovu Sport mu mukino wa gishuti

Bokota Labama asinya muri FC Musanze

Bokota Labama asinya muri FC Musanze

Ubwo yaganiraga n'abanyamakuru ku kibuga cya Mumena

Ubwo yaganiraga n'abanyamakuru ku kibuga cya Mumena 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND