RFL
Kigali

Bizimana Abdou (Bekeni) avuga ko abanyagicumbi nibadakora ibisabwa ikipe yabo izamanuka-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/05/2018 14:51
0


Bizimana Abdou uzwi nka Bekeni kuri ubu uri mu rugamba rwo gutabara ikipe ya Gicumbi FC ayirinda inzira igana mu cyiciro cya kabiri, kuri ubu avuga ko imbaraga ze zikeneye iz’abanyagicumbi kuko ngo nabo hari umusanzu basabwa kugira ngo ikipe itamanuka.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru amaze gutsindwa na Police FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona, Bizimana yavuze ko abanyagicumbi bagomba kumenya ko kuba yaraje kubatoza bidahagije. Bizimana Abdou yagize ati:

Abanyagicumbi icyo batazi nuko hari urubanza bafite rukomeye cyane. Kuzana Bekeni muri Gicumbi ntabwo byari bihagije ahubwo hari Bekeni n’amafaranga. Ugomba kongeraho amafaranga kugira ngo ikipe itere imbere. Ni ukuvuga ngo hagomba kubaho morale, ukazamura morale y’abakinnyi cyane kurusha uko batekereza uko ikipe yabaho.

Muri iki kiganiro, Bizimana Abdou yavuze ko asaba ko abanyagicumbi bose aho bari ko bagomba kuba hafi y’ikipe yabo uwufite ifaranga rimwe, abiri cyangwa menshi akarizana kugira ngo ikipe igire ingufu zizatuma iguma mu cyiciro cya mbere kuko ngo aribwo byashoboka. Bizimana Abdou yagize ati:

Ahubwo ndasaba cyangwa ndibutsa ko abantu ba Gicumbi aho bari hose bagomba kumenya ko ikipe ari iyabo. Ni ukuvuga ngo bagomba gukoresha uko bashoboye kose bakaza gufasha Bekeni gusunika aho ananiwe. Naho kwicara bakavuga ngo ngo bazanye Bekeni nk’umutoza azaza dukine neza badutsinde 1-0 abantu babare ngo twakinnye ariko ntamenye ngo umukino ni amanota atatu.

Bizimana Abdou bita Bekeni aganira n'abanyamakuru

Bizimana Abdou bita Bekeni aganira n'abanyamakuru nyuma y'umukino

Bizimana Abdou yasoje kuri iyi ngingo avuga ko umwanya ikipe ya Gicumbi FC iriho bitaraba bibi cyane mu gihe baba bafatanyirije hamwe n’abanyagicumbi kuko ngo amakipe atanu abari imbere ntabwo akanganye cyane. Gusa ngo abanyagicumbi nibarekura ikipe izamanuka nta kabuza. Mu magambo ye yagize ati:

Aho turi ntabwo twari twaba habi cyane kuko amakipe atanu aturi imbere tugomba gukururana nayo kuzageza shampiyona irangiye. Ariko niba Abanyagicumbi cyane ndavuga perezida w’ikipe, nibadahindukira ngo barebe neza ngo bakubite ingumi aho bashobora kubona amafaranga yab abiri, yaba atatu yaba rimwe ngo bayazane, ikipe yabo ndakurahiye ishobora kuzamanuka.

Bizimana Abdou avuga ko ikipe ya Gicumbi FC icyeneye abantu bayiba hafi bakayiha amafaranga nyuma abakinnyi bagaterwa morale bityo bakabona imbaraga zo guhatana mu kibuga naho ubundi ngo ishobora kuzisanga mu cyiciro cya kabiri umwaka utaha.

Bizimana Abdou bita Bekeni ahanura abakinnyi be bari mu kibuga

Bizimana Abdou atanga amabwiriza 

Gicumbi FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota 19 mu mikino 23 ya shampiyona. Batsinze imikino itanu (5), banganya ine (4) batsindwa imikino 14  

Nsengayire Shadad umwe mu bakinnyi bashya bari muri Gicumbi FC

Nsengayire Shadad umwe mu bakinnyi bashya bari muri Gicumbi FC wavuye muri Etincelles FC

Ndayishimiye Antoine Dominique (14) yatsinze igitego cya Police FC dore ko nawe yavuye muri Gicumbi FC

Ndayishimiye Antoine Dominique (14) yatsinze igitego cya Police FC dore ko nawe yavuye muri Gicumbi FC

Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira mu gihe ari gusoza amasezerano muri Police FC

Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira mu gihe ari gusoza amasezerano muri Police FC

Bizimana Abdou bita Bekeni ahanura abakinnyi be bari mu kibuga

Bizimana Abdou bita Bekeni ahanura abakinnyi be bari mu kibuga 

Nshimiyimana Jean Claude umunyezamu wa Gicumbi FC arwana ku ikipe

Nshimiyimana Jean Claude umunyezamu wa Gicumbi FC arwana ku ikipe 

Iradukunda Jean Bertranda yari yagarutse kuko aheruka gukina ku musi wa mbere wa shampiyona

Iradukunda Jean Bertrand yari yagarutse kuko aheruka gukina ku munsi wa mbere wa shampiyona batsinzwemo na Etincelles FC ibitego 3-1 

Ndayishimiye Antoine Dominique ahiga igitego

Ndayishimiye Antoine Dominique ahiga igitego

Gicumbi FC irabura imbaraga z'abanyagicumbi mu maguru ya vuba

Gicumbi FC irabura imbaraga z'abanyagicumbi mu maguru ya vuba

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND