RFL
Kigali

Bizimana Abdou “Bekeni” yatandukanye na Virunga FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/10/2017 12:26
0


Bizimana Abdou bita Bekeni watozaga ikipe ya DC Virunga FC yamaze gutandukana nayo nyuma yo kuba avuga ko abayobozi b’iyi kipe batubahiriza ibyo bumvikanye mu masezerano.



Bizimana watoje amakipe nka Amagaju FC na Etincelles FC avuga ko yatandukanye na DC Virunga FC kuko n’umugabo wamuhembaga yamaze kwimuka ava i Bukavu ajya i Kinshasha mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aganira na Flash FM yavuze ko abayobozi b’amakipe muri DR Congo cyo kimwe n’abafana babo bumva ko wabageza ku byiza nta kintu bashoye. “Hari ibiri mu masezerano umuntu ababwira bakabihunga. Urebye akenshi na kenshi harimo rimwe na rimwe kutubahiriza amasezerano, umuntu umwe akaba ari we umpemba kandi uyu nawe yamaze kwigendera ntakiri i Goma asigaye yibera i Kinshasa. Ubwo rero ibyo ni byo byatumye tudakomezanya mu kazi”. Bizimana Abdou.

Bizimana Abdou “Bekeni” avuga ko yatandukanye n’iyi kipe nta handi afite agana ahubwo akemeza ko ari umushomeri wujuje ibyangombwa. Uyu mutoza kandi avuga ko we nta kibazo Virunga FC bamufiteho kuko ntacyo atakoze ariko kandi akanavuga ko amahirwe menshi ari uko yasubira muri DR Congo.

“Oya ntacyo bambaza. Hari ibyo bari kwigaho nanjye hari ibyo ngitekereza. Gusa kuri njyewe ku mutima wanjye amahirwe menshi numva nasubirayo”. Bekeni

11 ba Virunga FC

DC Virunga FC ikinamo Bizimana Ipti Hadji (uwa kabiri uva iburyo) umuhungu wa Bekeni

Bizimana yagiye muri DC Virunga FC avuye muri FC Amagaju mu mpera z’umwaka w’imikino 2014-2015 ikipe yari amazemo imyaka ibiri. Yageze mu Amagaju FC avuye muri Etincelles FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND