RFL
Kigali

Biteguraga gufasha Rayon Sports muri Afurika ubwo Jenoside yashyirwaga mu bikorwa

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:8/04/2013 17:10
0




Abakinnyi Eugène Murangwa na mugenzi we babanaga, Athanase Nzayisenga, bari bafite indoto hamwe n’ishyaka byo kuzageza ikipe yabo kure cyane muri aya marushanwa ubusanzwe ajyamo umugabo agasiba undi dore ko bari bamaze gusezerera igihangange Al Hilal yo muri Sudani.

Byabaga ngombwa ko buri munsi bajya mu myitozo ikaze cyane yaberaga kuri Stade Mumena (St André), bwakwira bakajya muri restora kuri Baobab—kandi rimwe na rimwe bakanahurira n’abandi basore benshi ba Nyamirambo muri Café Rio aho bajyaga bakunda kwirebera agapira.

Ariko muri bose ntawari uzi ko mu minsi mike cyane ishyaka rya gisore bari bafitiye ikipe yabo Rayon Sports rigiye kubyazwamo agahinda n’ishavu.


Izo nkuru zikurikira ziri mu ijwi rya Eugène Murangwa, wari umunyezamu wa Rayon Sports icyo gihe. Ubu atuye mu gihugu cy’u Bwongereza kandi arubatse (Bwakusanyijwe na Eric Bright).

Ibikubiye mu ijwi

Hari kuwa 3 tariki 6 Mata 1994 mu ma saa yine z’ijoro ubwo nari ndi kumwe na mugenzi wanjye Athanase Nzayisenga kuri Restaurant Baobab aho twakundaga kuba twibereye nimugoroba dukurikira imikino ya CAN Tunisia ‘94.

Hari igisasu gituritse

Umupira wararangiye tugeze hanze tuhasanga agatsiko k’abantu bagera ku icumi bigaragara ko bafite ikintu bahugiyeho, nanjye nti “Reka mbegere numve niba hari agashya!” Nkimara kubegera nibwo umuzamu wo kuri Baobab wari uhagaze imbere y’ako gatsiko yagize ati “Numvise ikintu giturika ubundi ngiye kubona mbona umuriro waka mwinshi cyane.”

Ubwo yabivugaga yerekana hakurya za Remera-Kanombe. Buri wese yabyumvise ukwe: hari abavugaga ko bumvise ikintu giturika cyane bidasanzwe, abandi bakavuga ko babonye umuriro mwinshi waka; ariko jye nabwiye mugenzi wanjye ngo “twitahire kuko zishobora kuba ari zimwe muri za grenades dusanzwe tumenyereye”.

Mu rugo hari nko muri metero ijana uvuye kuri Baobab.

Twageze mu rugo duhita twiyuhagira uwo mwanya dore ko icyo gicamunsi cyose twari twiriwe mu myitozo yo gutegura umukino wa 1/16 ku gikombe cya CAF aho ikipe yanjye Rayon Sports yiteguraga gukina n’ikipe Kenya Breweries FC. Uwo munsi imyitozo yari yabereye ku Mumena.

Mbere y’uko nza kuri Baobab, nari nabanje kujya kuri Café Rio aho nari kumwe n’inshuti yanjye Gaga tureba imikino yabanje ya CAN Tunisia ’94. Nibwo bwiraga rero hanyuma ndazamuka njya kuyikomereza kuri Baobab kuko bitari byiza kugenda nijoro. Impamvu nakundaga kuri Baobab ni uko hari hafi yo mu rugo.

Nahise nsezera kuri mugenzi wanjye Gaga ariko muri twembi, nta n’umwe wari uzi ko tuzongera kubonana nyuma y’amezi 8!

Nkimara kwiyuhagira nahise njya mu gitanda uwo mwanya kuko nari naniwe cyane bitewe na byinshi niriwemo umugoroba wose.

Nariryamiye bisanzwe ariko sinkamenye ko ya nkuru ya wa musaza wo kuri Baobab natashye nita ko “ari ibisanzwe” igiye kuvamo ishyano rigwiriye u Rwanda.

Ahagana mu rukerera (4-5:00 am) mba mbyukijwe n’urusaku rwinshi rw’amasasu matoya ndetse n’amabomu, ku mutima nti: “Bya bintu ntibisanzwe, hashobora kuba habaye ikintu tutamenyereye.”

Uwo mwanya nahise nsimbukira kuri RFI hanyuma nakirwa n’amakuru ateye ubwoba. Nahise mbyutsa mugenzi wanjye turakomeza turumva hanyuma umunya-makuru wa RFI arangije Nzayisenga arambwira ati: “Ibi bintu ndumva ari hatari”. Nanjye namusubije ko ari hatari koko.

Twakomeje kwicara dutegereza ko buri buke ari nako duhindaguranya ama radiyo anyuranye dushaka amakuru mashya.

Ahagana 06:00 am, nasohotse mu nzu iwanjye maze numva amajwi y’abantu ku irembo. Nabegereye gahoro gahoro hanyuma amakuru ya mbere y’uko abantu batangiye kwicwa mba nyumviye aho.

Tubanze twiragize Imana

Bigeze hafi 7:00 am nerekeje iy’iwacu mu rugo kureba uko baramutse. Ntago ari kure cyane kuko mu minota nk’icumi nari mpageze. Nasanze nabo inkuru zabagezeho, ubundi ndicara turaganira.

Umuzehe wacu ati: “Mwa bahungu mwe rero mugende mwikandagira kuko iri shyamba si ryeru. Amahinduka y’ingoma yabaye muri iki gihugu yose yabaye mbona kandi buri gihe inzira-karengane zarahohotewe. Mwitonde rero.”

Mu gihe nashakaga guhaguruka na bwangu ngo ningendere, mukecuru yahise anyicaza: “Reka twiragize Uwiteka mbere y’uko ugenda mwana wa.”

Mu muryango w’Abadiventi b’Umunsi wa Karindwi, amasengesho avanze n’indirimbo zishimira Rugira biba bihawe umwanya (ariko njye nkabona birantinza). Kera kabaye rero nagiye kubona mbona turarangije—nahise mpaguruka niruka.

Ubwo narindi mu nzira ngeze ku Ibereshi (Zone Belge, Nyamirambo) nibwo natekereje kubanza kujya kureba uko inshuti yanjye Gaga ameze ariko mpura n’indi yitwa Claude imbwira ko byaba byiza nisubiriyeyo kuko asize Interahamwe—ziyobowe na Kigingi—zuzuye imbere y’urugo kwa Gaga.

Ntago turi Inyenzi

Nahise numva inama za Claude hanyuma nzamuka ngana iwanjye. Nigiye imbere mu mazu ya BNR hanyuma mpura n’umujandarume (cyangwa umujede nk’uko twakundaga kubita). Uko nagendaga nigira imbere, nawe niko yagendaga ansatira.

“Hagarara aho sha!” Noneho kambayeho. Nahise mpagarara ariko numva igitima kidiha. “Urava he ukajya he?” “Mvuye hariya hakurya ku isoko kureba ko hari icyo nahahayo.” “Nta soni ufite zo kwigaragambya ku karubanda n’ibyo bene wanyu badukoreye?"

Ubwo nahise ndyumaho, ndaruca ndarumira. (Itangazo risaba abantu kuguma mu mazu ryaje gushyirwa kuri Radio Rwanda ubwo nari mu nzira ngana iwanjye, sinigeze ndyumva).

Uwo mujede yarakomeje ambwira amagambo menshi maze kera kabaye ati: “Mbare kabiri wamvuye mu maso!” Yagiye gutangira kubara ngeze hafi ya Boabab ariko uko umugeri we wamperekeje, byo sinabisobanukiwe!

Nageze iwanjye maze mbwira mugenzi wanjye ibyo mpuye nabyo mu nzira. Twakomeje kuganira nawe ambwira ibyo yumvise aho yahoze hanze aho muri quartier. Igihe tukibaza ibyo aribyo igitero cy’abasirikare bagera kuri 5 kiba gisesekaye mu gipangu iwacu.

“Turashaka intwaro muhishe hano muri iyi nzu yanyu”. Twabasubije ko nta ntwaro tugira kuko twe turi aba sportifs. Badusabye kubaha ibyangombwa byacu. Jye nabahaye pasiporo naho mugenzi wanjye Nzayisenga abaha indanga-muntu kaba karabaye.

“Turabamara mwa Nyenzi mwe! Wowe indanga-muntu yawe iri he?” Nabasubije ko nayisize kuri Immigration ubwo bampaga iyo pasiporo kugira ngo mbashe kujya mu rugendo muri Sudan. “Ngaho rero, Sudan wari ugiye kumarayo iki? Twabivuze ko aba bantu ari Inyenzi.”

Turi abakinnyi ba Rayon Sports

Nakomeje mbumvisha ko ntari Inyenzi kuko n’ubundi ari nta kuntu nari guhabwa pasiporo iyo mba yo. “Ahubwo nagiye Sudan guhagararira igihugu mu rwego rw’umupira w’amaguru.” Banze kubyumva ahubwo barambaza ngo “nkinira nde!”

Mu gihe ntarasubiza mugenzi wanjye Nzayisenga ati: “Dukinira Rayon Sports.” Umwe mu bajede yahise atwita ababeshyi ubwo yavugaga ko bitashoboka ukuntu dukinira Rayon Sports akaba atatuzi kandi ari umufana wayo.

“Jye ndabiyicira niba mukomeje kutubeshya.” Ubwo hafi aho hari ibintu byinshi byatewe hejuru mu isakwa bari bari gukora mu rugo rwacu. Bimwe muri byo harimo album photos. Ubwo nibwo mbabwiye nti: “Niba koko muzi abakinnyi ba Rayon Sports murebe muri izo albums murabona ko tutabeshya.”

Wawundi wavuze ko ari umufana wa Rayon Sports ati: “Harya ubundi mwitwa bande?” (Kandi twari twamaze kubaha ibyangombwa byanditsemo amazina yacu). Namubwiye ko ndi Eugène Murangwa naho mugenzi wanjye akaba Athanase Nzayisenga. Nawe ati “Ntibishoboka, nonese ubwo ni wowe?” Namubwiye ko ari “jye”.

Basanze tutabeshya koko ariko ikibazo kivuka kubera ijambo ryari ryanditse mu ndanga-muntu ya mugenzi wanjye—Tutsi. Iyo uwo mufana wa Rayon Sports atahaba, sinzi ko twari kuhava amahoro dore ko mugenzi wanjye yakomeje kumererwa nabi n’abasirikare.

Muri ibyo bizazane byose n’ibindi byakurikiyeho, nta n’umwe wari ukibuka 1/4 cya CAF.

Murangwa na Nzayisenga bombi baracyariho.

Ruhagoyacu.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND