RFL
Kigali

Bisengimana Justin wahoze muri Police FC yasinye muri Sunrise FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/09/2018 12:17
0


Bisengimana Justin wahoze ari umutoza wungirije muri Police FC mu myaka ibiri ishize kuri ubu yasinye amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza mukuru wa Sunrise FC y’i Nyagatare.



Bisengimana Justin wari wungirije Seninga Innocent muri Police FC, yari amaze igihe nta kipe afite kuko ubwo yavaga muri Police FC bitabaye ngombwa ko akomezanya na Seninga Innocent wari ubonye akazi muri Musanze FC.

Gusa nyuma Musanze FC yaje kurangizanya na Seninga Innocent biba ngombwa ko asimburwa na Ruremesha Emmanuel. Nyuma y'uko Ruremesha Emmanuel agereye muri Musanze FC, amakuru yakunze gutembera avuga ko Bisengimana Justin yaba agiye guhita ayibera umutoza wungirije.

Icyo gihe yaje kwemerera INYARWANDA ko aganira n’abayobozi ba Musanze FC ariko hari ingingo zimwe na zimwe bataravugaho rumwe ngo abe yabagana.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Nzeli 2018 ni bwo andi makuru yatangiye kuvugwa ko uyu mugabo uheruka kurushinga yaba ari mu biganiro na Sunrise FC, gusa yaje kwemera ko babirimo ariko avuga ko bitaragera aho bigera.

Mu gitondo cy’uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nzeli 2018 , Bisengimana Justin yaje kwemerera INYARWANDA ko yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Sunrise FC, umwaka ushobora kongerwa mu gihe impande zombi zaba zibyumva kimwe.

“Byarangiye nasinye. Nasinye umwaka umwe ushobora kuzongerwa bibaye ngombwa. Abatoza bazanyungiriza ni abari bahasanzwe kuko basanzwe bahafite amasezerano. Igura ry'abakinnyi ryo nzajya mbarangira abakinnyi mbona badufasha hanyuma komite ishinzwe kubagura yumvikane nabo ku biciro”. Bisengimana

Image result for Bisengimana Justin Inyarwanda

Bisengimana Justin umutoza mukuru wa Sunrise FC 

Bisengimana Justin kuri ubu ufite impamyabumenyi ya CAF Licence A, yageze muri Police FC mu  ntangiriro z’umwaka w’imikino 2016-2017, yatoje amakipe nka Sorwathe FC (2009-2012), Etoile de l’Est (2012-2014) na Gicumbi FC (2014-2016) mbere yo kuza muri Police FC mu mwaka w’imikino 2016-2017.

Image result for Bisengimana Justin Inyarwanda

Bisengimana Justin (Ibumoso) yafatanyaga na Seninga Innocent (Iburyo) muri Police FC 

Bisengimana Justin ni umwe mu batoza bakunda gukebura abakinnyi babibutsa ibyo bari bapanze mbere y'umukino

Image result for Bisengimana Justin Inyarwanda

Bisengimama Justin (hagati) ni umutoza uzwi kugira ishyaka iyo ashaka intsinzi

Mu mwaka w’imikino 2017-2018, Sunrise Fc yarangije ku mwanya wa karindwi (7) n’amanota 38 mu gihe mu gikombe cy’Amahoro 2018 yasoje iri ku mwanya wa kane nyuma yo gutsindwa na APR FC igitego 1-0 mu gushaka umwanya wa gatatu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND