RFL
Kigali

BIRAVUGWA: Ntabwo umuriro w’amatara ya sitade Umuganda wabuze ku bw’impanuka-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/09/2017 9:38
12


Ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeli 2017 ni bwo ikipe ya APR FC yakinaga na Rayon Sports mu mukino w’igikombe kiruta ibindi (Super CuP 2017), umukino wahagaze bitewe n’ibura ry’umuriro kuri sitade Umuganda bikarangira umukino usubitswe binateganywa ko uzasubirwamo wose mu minsi ya vuba.



Ingufu z’amashanyarazi zacanaga amatara y’iyi sitade zavaga kuri moteri yari yasutswemo amavuta ya moteri ndetse na mazutu. Gusa amakuru ava mu bashinzwe kurinda iyi moteri avuga ko ari nzima ahubwo ko kimwe muri ibi cyaje gushiramo bigatuma ihagarara gutanga ingufu zatuma amatara yaka.

Umwe mu bakozi bashinzwe kurinda no kubungabunga iyi moteri yavuze ko basutsemo amavuta na mazutu bikaza gushiramo mukino. Bagiye kongeramo, bongeyemo mazutu gusa biza guteza ikibazo cy'uko moteri ikwama kuko ngo bisaba ko yaba mazutu n’amavuta biba biri ku kigero kimwe kugira ngo moteri ikore neza.

Uyu mugabo yavuze ko ubwo umuriro wari ubuze burundu nta bundi buryo bwari buhari kuko byasabaga ko habanza kubaho kuvidura (Vider) ibitoro byose biri muri moteri bakabona kongerwamo ibindi bityo moteri ikabona kwaka mu buryo busanzwe.

Mu masaha ya saa tatu n’igice z’igitondo (09h30’), Rutayisire Jackson ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA ni we wari muri gahunda yo gushaka ingufu za moteri kuko abanyamakuru bamubonaga kuri imwe muri sitasiyo zo mu karere ka Rubavu nyuma bakaza no kumusanga kuri moteri akora buri kimwe ngo bize kugenda neza nk’uko yabiganirije abanyamakuru bahamusanze bazamuka ku kibuga kiri inyuma ya sitade ahaberaga imikino ya gishuti.

Kuba umukino wahagaritswe hasigaye iki?

Nyuma yuko umuriro bigaragaraye ko utari buboneke ngo amatara yake, abayobozi ku mpande z’amakipe yakinaga ndetse na FERWAFA bambutse ikibuga bajya kwiherera nyuma bafata umwanzuro ko umukino usubitswe kandi ko undi mwanzuro bazawutangaza mu masaha atarenze 48.

Kimwe mu byatumye nta mwanzuro ufatwa byihuse, FERWAFA yumvishaka impande zombi ko umukino uzasubirwamo wose hirengagijwe aho wari ugeze n’umusaruro wari urimo kuri Rayon Sportrs n’igihombo APR FC yari ifite kugeza ku munota wa 62’.

Nshimiyimana Imran yahawe ikarita itukura hakiri kare

Nshimiyimana Imran yahawe ikarita itukura hakiri kare

Umukino wahagaze Rayon Sports imaze gutsinda APR FC ibitego 2-0 byatsinzwe na Ismaila Diarra ku munota wa 34' ku mupira yahawe ka Kwizera Pierrot nawe waje gutsinda ikindi ku munota wa 61' akoresheje umutwe ku mupira wari umanuwe na Eric Rutanga uva ku ruhande rw'ibumoso.

Ese aba-Rayon Sports bari mu nyungu y’ibitego bibiri barifuza iki?

Nyuma yuko hari hamaze kumenyekana itangazo rivuga ko umukino uzasubirwamo, abakinnyi n’abayobozi ba Rayon Sports bavugaga ko nta mwanya babona wo kongera gukina na APR FC iminota 90’ ahubwo ko niba FERWAFA yifuza ko bigenda neza bafata umunsi bagakina iminota 28’ yari isigaye ndetse bagakomereza ku mubare w’abakinnyi bari bafitwe na APR FC kuri uwo munota kuko Nshimiyimana Imran yari yamaze guhabwa ikarita itukura.

Ese itegeko risanzwe rya FERWAFA rivuga iki ku kibazo nk’iki?

Ingingo ya 38 y’igice cya 6 kivuga ku bijyanye no kwemeza imikino mu gace karyo ka kane (4) havuga ko “Mu gihe umukino uhagaritswe n’ibihe bibi cyangwa ugupfa kw’ikibuga, uzongera usubirwemo wose kuri icyo kibuga. Itariki y’umukino n’abayobozi b’umukino bizagenwa na komisiyo ya FERWAFA ibifite mu nshingano igomba guterana mu gihe kitarenze amasaha 48 kugira ngo yemeze umunsi umukino ugomba gukinirwaho”.

Icyo itegeko riteganya

Icyo itegeko riteganya 

Nk'uko kandi bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA mu nkuru yakozwe nyuma y'iki kibazo,bavuga ko mu guterana hashakwa umwanzuro unoze bazagendera kuri iyi ngingo isanzwe inakoreshwa muri shampiyona. Ingingo yo gusubiramo umukino wose yakozwe ku mukino wahuje Kiyovu Sport na FC Musanze muri shampiyona ya 2016-2017.

Ese Rayon Sports ibwiwe gusubiramo iminota 90’ ikabyanga byagenda gute?

Mu gihe ko akanama ka FERWAFA gashinzwe imigendekere myiza y’amarushanwa kakemeza ko umukino usubirwamo (ibintu Rayon Sports badashaka) bikaza guhurirana nuko Rayon Sports itabishaka, bivugwa ko igikombe cyahabwa APR FC ariko nyuma Rayon Sports igashakirwa ibihano. 

Ese byemejwe ko umukino ukomereza aho wari ugeze ni bande babanza mu kibuga?

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 62', ikipe ya Rayon Sports yari igifite abakinnyi 11 babanje mu kibuga ndetse Karekezi Olivier yari atarakora igikorwa cyo gusimbuza. Ku ruhande rwa APR FC yari isigaranye abakinnyi icumi (10) kuko Nshimiyimana Imran yari yahawe ikarita ku munota wa 28' azira ubushotoranyi yakoreye Manzi Thierry.

Dore abakinnyi batangirana n'umunota wa 63':

APR FC X:Emery Mvuyekure (GK, 1), Ombolenga Fitina 15, Imanishimwe Emmanuel 24, Rugwiro Herve (C-4), Nsabimana Aimable 13, Bizimana Djihad 8, Buteera Andrew 20, Hakizimana Muhadjili 10, Issa Bigirimana 26 na Nshuti Innocent 19

Rayon Sports XI: Ndayishimiye Eric Bakame (C-1), Nyandwi Sadam 16, Eric Rutanga 3, Manzi Thierry 4, Usengimana Faustin 15, Mukunzi Yannick 6, Niyonzima Olivier Sefu 21, Kwizera Pierrot 23, Bimenyimana Bonfils Caleb 7, Manishimwe Djabel na Ismaila Diarra 20.

Igice cya mbere cyenda kurangira umuriro wahise ubura

Igice cya mbere cyenda kurangira umuriro wahise ubura

Ndagijimana Theogene wasifura ku ruhande yahise yigumira mu mwijima

Ndagijimana Theogene wasifuye ku ruhande yahise yigumira mu mwijima

Azam TV bahise bahagarika gahunda yo kwerekanaumukino

Azam TV bahise bahagarika gahunda yo kwerekana umukino

Abakinnyi ba APR FC mu mwijima baganira

Abakinnyi ba APR FC mu mwijima baganira

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC yabuze igisubizo

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC yari yabuze igisubizo

Imibare yaranze igice cya mbere ku mpande zombi

Imibare yaranze igice cya mbere ku mpande zombi

Ni umukino utabamo imbabazi

Yannick Mukunzi

Ni umukino utabamo imbabazi

Rayon Sports yari iri hejuru ya APR FC  cyane mu bijyanye no gusatira izamu

Rayon Sports yari iri hejuru ya APR FC cyane mu bijyanye no gusatira izamu

Nshuti Innocent ashabika igitego

Nshuti Innocent ashabika igitego

Usengimana Faustin na Nyandwi Sadam mu kirere bakiza izamu

Usengimana Faustin na Nyandwi Sadam mu kirere bakiza izamu

Sekamana Maxime yagiriye ikiazo muri uyu mukino

Sekamana Maxime yagiriye ikiazo muri uyu mukino asimburwa na Buteera Andrew

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya Kwizera Pierrot

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya Kwizera Pierrot

Nyuma gato y'igitego cya Kwizera Pierrot umuriro w'amatara ya sitade wagiye burundu

Nyuma gato y'igitego cya Kwizera Pierrot umuriro w'amatara ya sitade wagiye burundu

Abayobozi bajya kwiga ku kibazo

Abayobozi bajya kwiga ku kibazo

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba APR FC babanje mu kibuga

AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Se76 years ago
    Birababaje cyane kubafana bose amafaranga bakayamarira,babikosore vuba rayon yitegure umukino wo kuwa gatanu
  • walter6 years ago
    Ni akumiro gusa. Ikintu cyakemura impaka mbona nuko super cup yaba cancelled, ikazagaruka umwaka utaha, kuko umwanzuro wundi wose uzafatwa hari uruhande rutawurenganiramo.
  • Lambert6 years ago
    Wowe urahera he wandika ngo Rayon sports yari hejuru mu busatirizi kandi statistiques zerekana ko APR iri hejuru kuli ball possession, shots on target na shots off target ahubwo Rayon babaye efficace kuko inshuro bateye mw'izamu bahise batsinda naho ibya Match byo bazubahirize icyo itegeko rivuga kuko tugomba kugendera ku mategeko.
  • Muvala6 years ago
    Itegeko risobanura ko ari ibihe bibi n'iyangirika ry'ikibuga, ntago ryakoreshwa hano kuko ibyabaye ni amakosa y'abantu n'ubwo bikwiye kurebwa neza niba atari kata. Match ya Kiyovu na Musanze byari imvura bitandukanye n'ibi bishoboka ko byatewe n'abantu. Ntago ari force majeure.
  • dsp6 years ago
    uyu mu technicie ushinzwe generator rwose arasekeje, sinzi ibintu ari kuvuga niba bibaho. amavuta ya generator na mazout bishirira icya rimwe gute? iyo generator yaba ishaje bingana gute kugeraho ikora amasaha atageze no ku icumi igakorerwa vidange. mbega umutechnicien. uwanyereka ishuri yizemo kabisa. aho kuvuga ubuswa nkubwo wakwicecekera. ibintu byose techniquement nibibaho, usibye ku tugenerto turi munsi ya kva 5 dukoresha icyo bita essence, nitwo bavanga amavuta ya moteur make muri mazout ubundi bagashyira muri reservoire. mudushakire ibindi bisobanuro naho uwo mu technicien ibyo avuga ntibibaho keretse iyo generator niba ariyo muri 1800
  • 6 years ago
    Ntamuntu wari guhereza Rayon sport igikombe, muzakiyoherereze mu ibahasha
  • Jp6 years ago
    Nonese ko ntaho nabonye ingingo ihana uburangare bwabateguye irushanwa?nubundi birazwiko batatanga kiriya gikombe atari gikona yatsinze
  • Dj6 years ago
    Ariko muransetsa cyane, urabona itegeko rirahari riranditse, rero byakozwe kumupango kuko bari babiziko uzasubirwamo wose kandi koko uwo muyobozi womuri ferwafa yahise abigaragaza avugako gahunda arukuwutangira bundi bushya hanyuma umuyobozi wa Rayon abyanze bahita bavugako akanama kazabyigaho. Gusa njye ndumva aho kugirango igikombe apr igitware itakinnye Rayon Sport yakwihangana igakina nubundi apr ntiteze gutsinda. Murakoze!
  • Nyiraburyohe Zoubeda6 years ago
    Icyoroshye kdi cyakemura ikibazo nibura kuburyo buri "almost fair" nuko Supercup 2017 yaba cancelled. Umwaka utaha ikazategurwa neza. Kuko iyi yo amateka yanditse arahagije! Uwo mu technicien yize he?
  • Annet6 years ago
    Ariko se, abayobora umupira wamaguru bazareka ryari kugendera kubyifuzo byabayobora amakipe bakagendera kubyo amategeko ateganya, muravuze muti nibyemezwa, ese bizemezwa nande? ahubwo icyo amategeko ategenya nicyo cyagahise cyubahirizwa, ndetse na buri kipe yakabaye yaravuye kukibuga izi ikizakorwa? ibi byo kuvuga ngo amakipe azumvikane nibyo bizambaguza umupira wacu, ibi kandi bikorwa bikorwa no mukwigurisha kwabakinnyi aho usanga umwe ngo yagiye atarangije amasezerano ngo ikipe izumvikane nindi babirangize !!!!!!!!!!!! ibyo byose ntamategeko abireba abaho??
  • Kamanzi Jean 6 years ago
    Ariko muratsetsa itegeko riirusha ibuye kuremera Aba rayon nibasuzugura igikombe APR izagitwara Kandi sinumva impamvu yo gutinya gusubiramo match Kandi bari batsinze nubundi, Kandi byari bushoboke cyane Ko APR yari kubishyura muminota yarisigaye rero niimutuze ikosa sirya APR Kandi si ryanyu ahubwo courage mutegure umukino mushya APR ntago yakemera gukina 28 min ntanaho byabaye kW,isi Cg se bongere babahe I igikombe cyo muri envelope nibyo mwamenyereye ndavuga Rayon Ubuse APR FC igikombe cyagaciro nimwakibibye bakicecekera kweli biriya bintu bibaho nimwanga gukina bazakibazanira muri envelope muhumure! Football yo mu Rwanda isebya igihugu kabisa ferwafa mwisubireho kabisa
  • Mutete justine6 years ago
    Uko mbibona mw'itegeko ryavuzwe haruguru nta hagaragarako iyo habayeho ikibazo kiri technical umukino usubirwamo, none rero niba kuba umuriro warabuze ntayandi manyanga yabayeho kd bikavugwako ari ikibazo Cya moteur nubwo bitanasobanutse ibyo bavuze Kuri iyo moteur umukino nibawukomereze aho hari ugeze bawurangize kuko ntacyo bitwaye, ark niba umwanzuro ari ukuwutangiza ntabwo bisobanutse, cg niba bashakako APR ariyo itwara igikombe bari kureka ntizikine ark kuko ibyabaye bigaragara nibagaruke Rubavu bakomeze match harekwe ikimenyane no kugira ikipe ibangamirwa kuburyo budasobanutse.murakoze





Inyarwanda BACKGROUND