Ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeli 2017 ni bwo ikipe ya APR FC yakinaga na Rayon Sports mu mukino w’igikombe kiruta ibindi (Super CuP 2017), umukino wahagaze bitewe n’ibura ry’umuriro kuri sitade Umuganda bikarangira umukino usubitswe binateganywa ko uzasubirwamo wose mu minsi ya vuba.
Ingufu z’amashanyarazi zacanaga amatara y’iyi sitade zavaga kuri moteri yari yasutswemo amavuta ya moteri ndetse na mazutu. Gusa amakuru ava mu bashinzwe kurinda iyi moteri avuga ko ari nzima ahubwo ko kimwe muri ibi cyaje gushiramo bigatuma ihagarara gutanga ingufu zatuma amatara yaka.
Umwe mu bakozi bashinzwe kurinda no kubungabunga iyi moteri yavuze ko basutsemo amavuta na mazutu bikaza gushiramo mukino. Bagiye kongeramo, bongeyemo mazutu gusa biza guteza ikibazo cy'uko moteri ikwama kuko ngo bisaba ko yaba mazutu n’amavuta biba biri ku kigero kimwe kugira ngo moteri ikore neza.
Uyu mugabo yavuze ko ubwo umuriro wari ubuze burundu nta bundi buryo bwari buhari kuko byasabaga ko habanza kubaho kuvidura (Vider) ibitoro byose biri muri moteri bakabona kongerwamo ibindi bityo moteri ikabona kwaka mu buryo busanzwe.
Mu masaha ya saa tatu n’igice z’igitondo (09h30’), Rutayisire Jackson ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA ni we wari muri gahunda yo gushaka ingufu za moteri kuko abanyamakuru bamubonaga kuri imwe muri sitasiyo zo mu karere ka Rubavu nyuma bakaza no kumusanga kuri moteri akora buri kimwe ngo bize kugenda neza nk’uko yabiganirije abanyamakuru bahamusanze bazamuka ku kibuga kiri inyuma ya sitade ahaberaga imikino ya gishuti.
Kuba umukino wahagaritswe hasigaye iki?
Nyuma yuko umuriro bigaragaraye ko utari buboneke ngo amatara yake, abayobozi ku mpande z’amakipe yakinaga ndetse na FERWAFA bambutse ikibuga bajya kwiherera nyuma bafata umwanzuro ko umukino usubitswe kandi ko undi mwanzuro bazawutangaza mu masaha atarenze 48.
Kimwe mu byatumye nta mwanzuro ufatwa byihuse, FERWAFA yumvishaka impande zombi ko umukino uzasubirwamo wose hirengagijwe aho wari ugeze n’umusaruro wari urimo kuri Rayon Sportrs n’igihombo APR FC yari ifite kugeza ku munota wa 62’.
Nshimiyimana Imran yahawe ikarita itukura hakiri kare
Umukino wahagaze Rayon Sports imaze gutsinda APR FC ibitego 2-0 byatsinzwe na Ismaila Diarra ku munota wa 34' ku mupira yahawe ka Kwizera Pierrot nawe waje gutsinda ikindi ku munota wa 61' akoresheje umutwe ku mupira wari umanuwe na Eric Rutanga uva ku ruhande rw'ibumoso.
Ese aba-Rayon Sports bari mu nyungu y’ibitego bibiri barifuza iki?
Nyuma yuko hari hamaze kumenyekana itangazo rivuga ko umukino uzasubirwamo, abakinnyi n’abayobozi ba Rayon Sports bavugaga ko nta mwanya babona wo kongera gukina na APR FC iminota 90’ ahubwo ko niba FERWAFA yifuza ko bigenda neza bafata umunsi bagakina iminota 28’ yari isigaye ndetse bagakomereza ku mubare w’abakinnyi bari bafitwe na APR FC kuri uwo munota kuko Nshimiyimana Imran yari yamaze guhabwa ikarita itukura.
Ese itegeko risanzwe rya FERWAFA rivuga iki ku kibazo nk’iki?
Ingingo ya 38 y’igice cya 6 kivuga ku bijyanye no kwemeza imikino mu gace karyo ka kane (4) havuga ko “Mu gihe umukino uhagaritswe n’ibihe bibi cyangwa ugupfa kw’ikibuga, uzongera usubirwemo wose kuri icyo kibuga. Itariki y’umukino n’abayobozi b’umukino bizagenwa na komisiyo ya FERWAFA ibifite mu nshingano igomba guterana mu gihe kitarenze amasaha 48 kugira ngo yemeze umunsi umukino ugomba gukinirwaho”.
Icyo itegeko riteganya
Nk'uko kandi bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA mu nkuru yakozwe nyuma y'iki kibazo,bavuga ko mu guterana hashakwa umwanzuro unoze bazagendera kuri iyi ngingo isanzwe inakoreshwa muri shampiyona. Ingingo yo gusubiramo umukino wose yakozwe ku mukino wahuje Kiyovu Sport na FC Musanze muri shampiyona ya 2016-2017.
Ese Rayon Sports ibwiwe gusubiramo iminota 90’ ikabyanga byagenda gute?
Mu gihe ko akanama ka FERWAFA gashinzwe imigendekere myiza y’amarushanwa kakemeza ko umukino usubirwamo (ibintu Rayon Sports badashaka) bikaza guhurirana nuko Rayon Sports itabishaka, bivugwa ko igikombe cyahabwa APR FC ariko nyuma Rayon Sports igashakirwa ibihano.
Ese byemejwe ko umukino ukomereza aho wari ugeze ni bande babanza mu kibuga?
Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 62', ikipe ya Rayon Sports yari igifite abakinnyi 11 babanje mu kibuga ndetse Karekezi Olivier yari atarakora igikorwa cyo gusimbuza. Ku ruhande rwa APR FC yari isigaranye abakinnyi icumi (10) kuko Nshimiyimana Imran yari yahawe ikarita ku munota wa 28' azira ubushotoranyi yakoreye Manzi Thierry.
Dore abakinnyi batangirana n'umunota wa 63':
APR FC X:Emery Mvuyekure (GK, 1), Ombolenga Fitina 15, Imanishimwe Emmanuel 24, Rugwiro Herve (C-4), Nsabimana Aimable 13, Bizimana Djihad 8, Buteera Andrew 20, Hakizimana Muhadjili 10, Issa Bigirimana 26 na Nshuti Innocent 19
Rayon Sports XI: Ndayishimiye Eric Bakame (C-1), Nyandwi Sadam 16, Eric Rutanga 3, Manzi Thierry 4, Usengimana Faustin 15, Mukunzi Yannick 6, Niyonzima Olivier Sefu 21, Kwizera Pierrot 23, Bimenyimana Bonfils Caleb 7, Manishimwe Djabel na Ismaila Diarra 20.
Igice cya mbere cyenda kurangira umuriro wahise ubura
Ndagijimana Theogene wasifuye ku ruhande yahise yigumira mu mwijima
Azam TV bahise bahagarika gahunda yo kwerekana umukino
Abakinnyi ba APR FC mu mwijima baganira
Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC yari yabuze igisubizo
Imibare yaranze igice cya mbere ku mpande zombi
Ni umukino utabamo imbabazi
Rayon Sports yari iri hejuru ya APR FC cyane mu bijyanye no gusatira izamu
Nshuti Innocent ashabika igitego
Usengimana Faustin na Nyandwi Sadam mu kirere bakiza izamu
Sekamana Maxime yagiriye ikiazo muri uyu mukino asimburwa na Buteera Andrew
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya Kwizera Pierrot
Nyuma gato y'igitego cya Kwizera Pierrot umuriro w'amatara ya sitade wagiye burundu
Abayobozi bajya kwiga ku kibazo
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
11 ba APR FC babanje mu kibuga
AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO