RFL
Kigali

BIRAVUGWA: Ndayizeye Jimmy wirukanwe muri Espoir FC ashobora kugana i Musanze

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/03/2018 14:25
0


Ndayizeye Jimmy wari umutoza mukuru wa Espoir FC mbere y'uko asezererwa kuri uyu wa Kane tariki 22 Werurwe 2018, amakuru aturuka i Musanze aravuga ko uyu mugabo ukomoka i Burundi yaba ari mu biganiro n’abayobozi b’ikipe ya Musanze FC mu kuba yatangira kuyitoza mu ntangiriro za Mata 2018.



Ndayizeye wafashije Espoir FC kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2017 bagatsindwa na APR FC igitego 1-0 cya Bizimana Djihad kuri sitade ya Kigali, nyuma yaje kongererwa amasezerano muri iyi kipe ariko yahambirijwe utworoshye umwaka w’imikino 2017-2018 ugeze hagati.

Mu ntangiriro za shampiyona, Espoir FC yatangiye nabi iri mu myanya ibiri ya nyuma. Ibi byaje gutuma ahagarikwa imikino ibiri agaruka imikino ibanza yenda kurangira. Abayobozi b’iyi kipe ibarizwa mu maboko y’Akarere ka Rusizi, baje gukomeza kubona ko ikipe yabo iri kugorwa no kuza mu makipe y’imbere bituma batangira kumutega imikino. Muri gahunda yo gushyiraho imikino ikipe igomba gutsinda itayitsinda akirukanwa, Espoir FC yasabwaga gukina igatsinda APR FC na Miroplast FC mu mikino ya shampiyona kugira ngo Ndayizeye Jimmy agumane akazi ko gutoza iyi kipe.

Umukino bakinnye na Miroplast FC i Rusizi bagize amahirwe menshi batsinda iyi kipe ya Mironko ibitego 2-0 ariko bageze ku mukino wa APR FCc ntibyaba amahire kuko banganyije igitego 1-1 kuri sitade ya Kigali. Bityo uyu mutoza n’uwumwungirije bahabwa amabaruwa abasezerera. Ndayizeye Jimmy asize Espoir FC ku mwanya wa 13 n’amanota 14 mu mikino 15 bakinnye muri shampiyona n'ubwo we yatoje 13 bitewe nuko ibiri yabaye ibihano.

Ndayizeye Jimmy ubwo yatozaga umukino we wa nyuma muri Espoir FC kuwa 21 Werurwe 2018 banganya igitego 1-1 na APR FC

Ndayizeye Jimmy ubwo yatozaga umukino we wa nyuma muri Espoir FC kuwa 21 Werurwe 2018 banganya igitego 1-1 na APR FC

Musanze FC ashobora kuba yageramo muri izi mpera z’iki cyumweru iri ku mwanya wa cumi (10) n’amanota 17 mu mikino 15 baheruka gukina. Musanze FC ikaba yaratandukanye na Habimana Sosthene.

Ndayizeye Jimmy hari amahirwe menshi ko yafata inzira imuganisha mu ikipe ya Musanze FC

Ndayizeye Jimmy hari amahirwe menshi ko yafata inzira imuganisha mu ikipe ya Musanze FC

11 ba Espoir FC babanje mu kibuga

Espoir FC irakomeza kubaho nta mutoza mukuru kugeza igihe azabonekera 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND