Mutokambali Moise umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball ari mu minsi ye ya nyuma ku mirimo yo gutoza iyi kipe bigendanye n’amakuru avugwa cyane mu rwego ruri tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Baskteball mu Rwanda (FERWABA).
Ku ruhande rwa Moise Mutokambali avuga ko we nta baruwa yemewe n’amategeko arabona ariko ko nawe abyumva bivugwa ahubwo ko icyo ategereje ari ikizava mu buyobozi bukuru bwa FERWABA kandi ko nta gitangaza cyaba kirimo asezerewe ku kazi.
Aganira na INYARWANDA, Mutokambali yavuze ko muri iki gitondo cyo kuwa Kabiri agiye kugera ku kazi akumva uko byifashe yaba ari busezererwe akabikorerwa cyangwa bikagira ukundi kuntu bigenda.
Ntabwo mbizi kabisa kuko nanjye nabyumvishe gutyo ngo nzirukanwa. Gusa burya kwirukanwa ntabwo byaba ari igitangaza ikibi nuko warenganwa naho ubundi nta gitangaza mu gutakaza akazi. Buriya ningira icyo mbwirwa muramenya ukuri kwabyo. Moise Mutokambali
Nyuma yo gushakisha Mutabazi Richard umunyamabanga mukuru akaba n’umuvugizi wa FERWABA ntaboneke ku murongo wa telefoni igendanwa, twegereye Uwimana Ismael umunyamategeko wa FERWABA tumubaza niba mu kanama gashinzwe amategeko hari inama baba barakoze biga uburyo uyu mutoza agomba kwirukanwa avuga ko nta nama barakora.
Uwimana yakomeje avuga ko iyirukanwa ry’umutoza atarizi ariko ko akomeza kubyumva umunsi ku wundi ariko akanavuga ko atari we wabimenya mbere ahubwo ko we abwirwa ko bigiye kuba akabanza agasesengura amategeko akareba niba byaba biciye mu mucyo. Gusa kandi mu minsi itarambiranye ngo hari inama izaterana muri FERWABA ngo wenda ingingo y’umutoza nizamo nayo izigwaho.
Ntabwo nanjye mbizi kuko buriya umunyamabanga niwe uba azi gahunda z’ishyirahamwe kundusha ariko wenda buriya mu nama tuzagira biramutse bivuzweho abantu babimenyeshwa. Naho ubundi nanjye mbumva gutyo. Uwimana Ismael
Amakuru atugeraho avuga ko kuva Joby Wright umuyobozi wa tekinike muri FERWABA yagera mu Rwanda atigeze yumvikana na Moise Mutokambali cyane mu mitoreze y’ikipe y’igihugu ubwo bateguraga ikipe izitabira imikino y’akarere ka gatanu iheruka kubera mu Misiri.
Wright yakunze kuba ariwe witoreza iyi kipe ndetse akanagira ijambo rinini ku bakinnyi bagomba kwitabazwa mu mukino ibintu bitigeze bishimisha Moise Mutokambali nk’umukozi ufite amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu. Mu gihe cyose Mutokambali yahambirizwa utwangushye byitezwe ko Joby Wright ariwe uzahita afata inshingano zisesuye zo gutoza ikipe y’igihugu.
Ibi biraza nyuma yaho u Rwanda rwamaze kujya mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2019 aho u Rwanda ruri mu itsinda rya kabiri (B) hamwe na Uganda, Nigeria na Mali.
Moise Mutokambali mu nzira isohoka mu kazi ko gutoza ikipe y'igihugu ya Basketball
Joby Wright yakunze kuba ariwe utanga amabwiriza ku bakinnyi biteguraga imikino Nyafurika y'akarere ka Gatanu
Mutokambali Moise na Joby Wright
TANGA IGITECYEREZO