RFL
Kigali

Biravugwa ko umutoza Donadei watozaga Rayon Sport yamaze kuyisezerera, ubuyobozi bwo bukabihakana

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:13/10/2015 13:44
2


Mu gihe byavugwaga ko umufaransa David Donadei watozaga ikipe ya Rayon Sport ategerejwe kugaruka mu Rwanda kuri uyu wa Kane agakomezanya n’iyi kipe imikino ya shampiyona yari yasubitswe kubera ikipe y’igihugu, kuri ubu biravugwa ko uyu mutoza yamaze gufata icyemezo cyo kutagaruka i Nyanza gusa ubuyobozi bwa Rayon sport buramaganira kure ayo mak



Nk’uko ikiganiro Ten sport cya radio 10 cyo kuri uyu wa Kabiri cyabitangaje ubwo baganaga ku musozo, ahagana saa saba ngo hari amakuru y'uko uyu mutoza yamaze koherereza ubutumwa umwe mu bakinnyi batatangaje izina, abasezera abamenyesha ko ababajwe no kudakomezanya nabo kubera ko komite y'ikipe.

David Donadei

Uyu mutoza yari yakiriwe neza n'abafana ba Rayon Sport bari bamwitezeho kubahesha igikombe cya Shampiyona

Bivugwa ko Donadei yabwiye inshuti ze za hafi ko yafashe iki cyemezo nyuma yo kubona ko ubuyobozi bwa Rayon sport butamubaga hafi uko bikwiye ngo bubahirize inshingano zabo ndetse nabo ngo akaba yabibamenyesheje. Tukimara kumenya iby’aya makuru, umunyamakuru w'inyarwanda.com yavugishije umunyamabanga mukuru wa Rayon Sport, Gakwaya Olivier ahakana iby’aya makuru, ashimangira ko bategereje uyu mufaransa, i Nyanza kuwa Kane w'iki cyumweru, dore ko ngo n’itike ye y’indege bamaze kuyimwoherereza ndetse banavuganye.

Tumubajije aho ibi biri kuvugwa atekereza by’aba byavuye. Gakwaya Olivier yagize ati “ Ntabwo aribyo, sinzi aho byavuye nimwe mwakambwiye aho byavuye, njyewe ntacyo mbiziho. Itike ye y’indege twayohereje yamugezeho.”

Tumubajije icyo yabwira abafana ba Rayon sport bari bumvise iyi nkuru, mu magambo make Gakwaya Olivier yagize ati “ Mubabwire ko ataribyo gusa nta kindi, Donadei tumutegereje kuwa Kane, duheruka kuvugana uyu munsi kuwa kabiri.”

Donadei

N'ubwo Gakwaya Olivier avuga ko bategereje uyu mutoza kuwa kane ndetse banavuganye kuri uyu wa Kabiri. Amakuru dukesha urubuga rwa Radio 10 agaragaza ko uyu mutoza yamaze gufata icyemezo cyo kutagaruka bashingiye ku butumwa yoherereje umwe mu bakinnyi b'iyi kipe. Nk'uko uru rubuga rwabigarutseho ngo Donadei yohereje ubutumwa buteye gutya: "

Mbabajwe no kuba mbasize kubera ko batubahiriza amasezerano!!! Ndabakunda mwese, kandi nabaye umunyamahirwe ndabatoza kuko muri inshuti zanjye, muri abahanga badasanzwe, kandi nifuzaga kuzabahesha igikombe, ariko komite yafashe ikindi cyemezo. Ndababaye kuba mbasize mu ntangiriro z’amasezerano yanjye, ariko ni bo badashaka kubahiriza amasezerano, muri abahanga badasanzwe, muritonda, ndetse nabaye umutoza w’munyamahirwe wa mbere ku Isi ndabamenya, ndabatoza…

David

David Donadei afatwa nk'umwe mu batoza bamashagaga batoje muri shampiyona y'u Rwanda

Mbere y'uko ajya mu Bufaransa aho yari yasabye uruhushya ikipe, avuga ko agiye mu karuhuko gato no kuzana ibikoresho yasizeyo, David Donadei yari amaze gutoza imikino ine ya shampiyona, abasha gutsinda ibiri, anganya umwe, atsindwa undi. Iki cyemezo kibaye ari cyo koko nk'uko bamwe bari kubivuga, uyu mutoza yaba asize Rayon sport ku mwanya wa 3 n’amanota 7.

Mu kwezi kumwe, David Donadei yari amaze ari umutoza wa Rayon Sport n’ubwo yari ataremeza abakunzi b’iyi kipe ijana ku ijana, hari bamwe bamubonagamo icyizere, gusa nanone akaba yari amaze kwigaragaza nk’umutoza ugira ibintu byinshi mu mutwe no gushyira hanze icyo atekereza cyose, yewe n'ibitari ngombwa akaba yabivuga.

David

Iyi nkuru iramutse ibaye mpamo, David Donadei akaba yavuye muri Rayon Sport, uyu mutoza yazajya yabukirwa cyane ku magambo aherutse gutangaza mu mukino wa Shampiyona yaherukaga gutozamo iyi kipe ubwo bakinaga na Mukura VS bakayitsinda ibitego 2-0. Nyuma y’uyu mukino uyu mutoza yaje kuvuga ko ikipe ye yahawe penaliti kubera igitutu yashyize ku basifuzi, anaboneraho gusaba abayobozi ba Rayon sport nabo gushyira igitutu ku basifuzi ikipe yabo ikajya isifurirwa ngo nk’uko APR FC na Police FC zisifurirwa.

Turakomeza kubakurikiranira iby'iyi nkuru...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • crovis8 years ago
    azagende nabandi baragiye
  • turikubwayo jean cloude8 years ago
    REOSPORT niyihangane nagenda tuzashaka undimutoza. kuko siwewenyine gusa tuyirinyuma,





Inyarwanda BACKGROUND