RFL
Kigali

BIRAVUGWA: Ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ni byo byatumye Amagaju FC yirara

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/04/2017 16:16
11


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ni bwo ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Amagaju FC ibitego 4-1 mu mukino w’umunsi wa 22 utarabereye igihe, umukino watumye iyi kipe yambara ubururu n’umweru ikomeza guhebya igikombe amakipe ari inyuma yayo.



Ni umukino wakinwe saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’) mu gihe kuri gahunda y’ibanze ya shampiyona wari kuba warakinwe saa cyenda n’igice (15h30’). Ubwo FERWAFA yari imaze kwemerera Rayon Sports ko umukino uzakinwa saa kumi n’ebyiri (18h00’), ubuyobozi bw’Amagaju FC bahise bandika ibaruwa basaba kurenganurwa kuko ngo ntabwo bari biteguye gukinira ku matara.

Nta baruwa yemewe n’amategeko yigeze ijya hanze ihagaragaza igisubizo FERWAFA yageneye Amagaju FC ahubwo byavuzwe ko ngo Nzamwita Vincent de Gaule yicaranye n’Amagaju FC akabasaba imbabazi ko FERWAFA yemeye ubusabe bwa Rayon Sports hatabayeho kumenyesha iyi kipe itaha i Nyamagabe.

Gusa nubwo wenda izo mbabazi zaba zarasabwe, ntabwo byahinduye icyemezo FERWAFA yari yamaze kumvikanaho na Rayon Sports ikipe ntawuhakana ko ifite uruvugiro muri iyi minsi. Kuba amagaju FC yari yasabwe imbabazi zo kutamenyeshwa, ntabwo byari guhita bijya mu buryo bwiza bwo gutuma imyiteguro Amagaju atakoze ihita iba ako kanya nyuma y’izo mbabazi.

Ahubwo ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500.000 FRW) Rayon Sports yemeye ko yaha Amagaju FC bakemera gukinira ku matara, byatumye abatoza n’abakinnyi basa naho bafashe amanota atatu bakayaha nyirayo hakiri kare.

Amakuru agera ku INYARWANDA avuga ko ubwo Amagaju FC yari amaze kwanga kuzakina saa kumi n’ebyiri, FERWAFA yabwiye amakipe yombi ko agomba kwiyumvikanira. Rayon Sports yemereye Amagaju FC ibihumbi magana atanu, birangira bemeye kuzamuka bagakina.

Nyuma y’umukino, Nduwimana Pablo umutoza mukuru w’Amagaju FC, imvugo ye wumvaga nta gahunda yo gutsinda cyangwa kugora Rayon Sports yari afite kuko yatangiye avuga ko ibitego bine batsinzwe ari impano bitangiye ubwabo.

“Gutsindwa ibitego bine (4) ni ibintu bibaho mu mupira ariko ubonye uburyo badutsinze ibyo bitego…..kuri njyewe mbibona nkaho ni twe twabahaye ibitego”. Nduwimana Pablo umurundi utoza Amagaju FC.

Uyu mutoza avuga ko kandi ubwugarizi bwe bwari bufite icyizere cyinshi, imbarutso yatumye binjizwa ibitego byinshi. Gusa akavuga ko Rayon Sports imeze neza muri rusange kandi ko icyo agiye gukorera Amagaju FC ari ugukosora amakosa.

Ubusesenguzi bw’amashusho (Video-Analysis):

Iyo urebye uburyo igitego cya mbere cyabonetse usanga Bizimana Noel kapiteni w’Amagaju FC yarafashe umupira akawusunika awushyira Nsengiyumva Moustapha. Habura intera nk’iya metero imwe (1m), uyu kapiteni yisitaje ku mupira ahita yirambika hasi awusigira Nsengiyumva wazamutse yajya kugera ku izamu bigatuma Muhawenayo wari uririmo asohoka rigasigara ryambaye ubusa.

Igitego cya kabiri cyabonetse kuri coup franc yatewe na Kwizera Pierrot ku munota wa 34’. Ubwo Kwizera yari amaze gushyitsa umupira mu kivunge cy’abakinnyi ba Rayon Sports n’Amagaju FC, Nsengiyumva Moustapha yakojejeho ikirenge umupira ugana mu rucundura rwari ruhagazemo Bizimana Noel (kapiteni w’Amagaju FC).

Ubwo umupira waganaga mu izamu, Bizimana Noel yawukurikije ikiganza ashaka kuwufata. Ese mama iyo awufata byari kugenda gute?

*Iyo Bizimana bimugendekera uko yabishakaga, yari kubanza agahabwa ikarita itukura, Rayon Sports igatera penaliti umuntu atahamya ko Muhawenayo yari kuyiva imbere.

*Iyo ukomeje kwirebera amashusho ya Azam TV, ugera ku gitego cya kane cyatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 67’ w’umukino, uhita ubona uburyo Bizimana Noel yari afite umupira ari wenyine nta muntu umusagarariye.

*Uyu mugabo abari ku kibuga babonye yambaye nimero ‘2’ n’igitambaro cya kapiteni cy’ibara ritukura, yafashe uwo mupira awutuma ku birenge bya Savio Nshuti Dominique wa Rayon Sports.

*Savio Nshuti nk’umuhigi w’ibitego nta kindi yakoze yahise awushyikiriza Manishimwe Djabel wari hafi aho, ahita aboneza umupira mu rucundura……..Filimi yizinga gutyo.

 Bizimana Noel

Bizimana Noel agorana na Manishimwe Djabel wa Rayon Sports

KANDA HANO UREBE UKO AMASHUSHO YA AZAM TV AGARAGAZA IBITEGO

VIDEO-CREDIT: AZAM TV 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Ntako mudasha excuses none murahaka basubiremo mugitondo?amatara ataraka
  • turatsinze6 years ago
    Nonese mwabanyamakuru mwe, mufana iyihe kipe
  • alfa 6 years ago
    Dore itiku hano! Rayon Sports gutsinda amagaju donc bijemo GITI? murasetsa gusa. Please waba uyifana cg utayifana emera ko ikina c'est tout! Gusa mukunda byacitse.
  • stephen6 years ago
    Nimwe mbonye nk'abanyamakuru b'umwuga kweli kuko muvugishije ukuri naho abandi batanga ubusobanuro butajyanye na foot moderne ni gute ikipe itanga amafaranga ku yindi bagiye guhura?? iyo ni corruption batanze kuki ferwafa itayatanze kandi ariyo yigijeyo umukino?? Ngiyo foot iri amateur niyo mpamvu bazajya bagera hanze basebye igihugu ayasohotse yose kuko yikinisha igatwara igikombe itakivunikiye. Muzarebe championat ya Kenya,TZ,RDC, Uganda igikombe gitwarwa nuwa kivuniye kugeza ku munsi wa nyuma wa championat ntawe uzi uracyegukana naho mu Rwanda nikugitoragura gusa.
  • Kaka6 years ago
    Ese ibintu uvuga ko numva ari nka film cg theatre yakinwaga, amakipe yakoreye he repetition? Nabyo biduhe!!!!!
  • TIZO G6 years ago
    Ibyo mwavuga byose ikipe y'Imana ntacyayihagarika.
  • 6 years ago
    Amagaju
  • Pascal6 years ago
    Mubyukuri 500.000 siyo kibazo Sinkeka ko match aller Amagaju yahawe ayo mafaranga. Rayon iri on fire Amasaha ayariyo yose Amaju ntiyatsinda Rayon. Ahubwo dore ukuri: Rayon yashakaga inoti kdi saacyenda ni mumasaha yakazi ntiyarikubona abafana benshi cyane cyane bamwe bishyura 5000 baba bari ku kazi
  • eric6 years ago
    nonese ibyo muvuga mufite gihamya?, ubuse courtois(umuzamu wa Chelsea) igitego cyambere bamutsinze bari bamuhaye angahe?, ubushize ubwo rayon yatsindaga amagaju 6 bari babahaye angahe?, ntabunyamwuga hano mbona uretse amatiku nogushaka gucuruza inkuru yikinyoma gusa.
  • nel6 years ago
    ariko muratsetsa ubonye iyomuvugako wenda Rayon sports yatanze ruswa ngowenda itsinde umukino koko naho kuvugango Rayon sports yatanze amafaranga umukino ukinwe saa 18h00' icyo ndumva atari ikibazo niba banayabahaye koko Wenda nayo kwishyura amacumi kugirango ikipe izarare I Kigali niba yarifite ikibazo cyogusubirayo muri ririyajoro none mwebwe muri kubizana mukibuga mohagati
  • ddd6 years ago
    Ariko iyi kipe yarayon sport muyangira iki?ubwo se iyo itsindwa mwari kuvuga angana iki?ni hahandi izakomez aibe RAYON SPORT MWAYANGA MWAYIKUNDA, abanyamakuru babaye bate?ubu umunsi yatsinzwe muzandika nibitabayeho ngo bwebwebwe, murakabije kuyirwanya pe, murakabije, ngaho ngo yakodesheje imodoka igye gukina ,ngaho ngo kuki muyivuga ibibi gusa nuko nta byiza ikora nka rayon sport?oya mugabanye gusebanya rwose





Inyarwanda BACKGROUND