Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ni bwo ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Amagaju FC ibitego 4-1 mu mukino w’umunsi wa 22 utarabereye igihe, umukino watumye iyi kipe yambara ubururu n’umweru ikomeza guhebya igikombe amakipe ari inyuma yayo.
Ni umukino wakinwe saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’) mu gihe kuri gahunda y’ibanze ya shampiyona wari kuba warakinwe saa cyenda n’igice (15h30’). Ubwo FERWAFA yari imaze kwemerera Rayon Sports ko umukino uzakinwa saa kumi n’ebyiri (18h00’), ubuyobozi bw’Amagaju FC bahise bandika ibaruwa basaba kurenganurwa kuko ngo ntabwo bari biteguye gukinira ku matara.
Nta baruwa yemewe n’amategeko yigeze ijya hanze ihagaragaza igisubizo FERWAFA yageneye Amagaju FC ahubwo byavuzwe ko ngo Nzamwita Vincent de Gaule yicaranye n’Amagaju FC akabasaba imbabazi ko FERWAFA yemeye ubusabe bwa Rayon Sports hatabayeho kumenyesha iyi kipe itaha i Nyamagabe.
Gusa nubwo wenda izo mbabazi zaba zarasabwe, ntabwo byahinduye icyemezo FERWAFA yari yamaze kumvikanaho na Rayon Sports ikipe ntawuhakana ko ifite uruvugiro muri iyi minsi. Kuba amagaju FC yari yasabwe imbabazi zo kutamenyeshwa, ntabwo byari guhita bijya mu buryo bwiza bwo gutuma imyiteguro Amagaju atakoze ihita iba ako kanya nyuma y’izo mbabazi.
Ahubwo ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500.000 FRW) Rayon Sports yemeye ko yaha Amagaju FC bakemera gukinira ku matara, byatumye abatoza n’abakinnyi basa naho bafashe amanota atatu bakayaha nyirayo hakiri kare.
Amakuru agera ku INYARWANDA avuga ko ubwo Amagaju FC yari amaze kwanga kuzakina saa kumi n’ebyiri, FERWAFA yabwiye amakipe yombi ko agomba kwiyumvikanira. Rayon Sports yemereye Amagaju FC ibihumbi magana atanu, birangira bemeye kuzamuka bagakina.
Nyuma y’umukino, Nduwimana Pablo umutoza mukuru w’Amagaju FC, imvugo ye wumvaga nta gahunda yo gutsinda cyangwa kugora Rayon Sports yari afite kuko yatangiye avuga ko ibitego bine batsinzwe ari impano bitangiye ubwabo.
“Gutsindwa ibitego bine (4) ni ibintu bibaho mu mupira ariko ubonye uburyo badutsinze ibyo bitego…..kuri njyewe mbibona nkaho ni twe twabahaye ibitego”. Nduwimana Pablo umurundi utoza Amagaju FC.
Uyu mutoza avuga ko kandi ubwugarizi bwe bwari bufite icyizere cyinshi, imbarutso yatumye binjizwa ibitego byinshi. Gusa akavuga ko Rayon Sports imeze neza muri rusange kandi ko icyo agiye gukorera Amagaju FC ari ugukosora amakosa.
Ubusesenguzi bw’amashusho (Video-Analysis):
Iyo urebye uburyo igitego cya mbere cyabonetse usanga Bizimana Noel kapiteni w’Amagaju FC yarafashe umupira akawusunika awushyira Nsengiyumva Moustapha. Habura intera nk’iya metero imwe (1m), uyu kapiteni yisitaje ku mupira ahita yirambika hasi awusigira Nsengiyumva wazamutse yajya kugera ku izamu bigatuma Muhawenayo wari uririmo asohoka rigasigara ryambaye ubusa.
Igitego cya kabiri cyabonetse kuri coup franc yatewe na Kwizera Pierrot ku munota wa 34’. Ubwo Kwizera yari amaze gushyitsa umupira mu kivunge cy’abakinnyi ba Rayon Sports n’Amagaju FC, Nsengiyumva Moustapha yakojejeho ikirenge umupira ugana mu rucundura rwari ruhagazemo Bizimana Noel (kapiteni w’Amagaju FC).
Ubwo umupira waganaga mu izamu, Bizimana Noel yawukurikije ikiganza ashaka kuwufata. Ese mama iyo awufata byari kugenda gute?
*Iyo Bizimana bimugendekera uko yabishakaga, yari kubanza agahabwa ikarita itukura, Rayon Sports igatera penaliti umuntu atahamya ko Muhawenayo yari kuyiva imbere.
*Iyo ukomeje kwirebera amashusho ya Azam TV, ugera ku gitego cya kane cyatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 67’ w’umukino, uhita ubona uburyo Bizimana Noel yari afite umupira ari wenyine nta muntu umusagarariye.
*Uyu mugabo abari ku kibuga babonye yambaye nimero ‘2’ n’igitambaro cya kapiteni cy’ibara ritukura, yafashe uwo mupira awutuma ku birenge bya Savio Nshuti Dominique wa Rayon Sports.
*Savio Nshuti nk’umuhigi w’ibitego nta kindi yakoze yahise awushyikiriza Manishimwe Djabel wari hafi aho, ahita aboneza umupira mu rucundura……..Filimi yizinga gutyo.
Bizimana Noel agorana na Manishimwe Djabel wa Rayon Sports
KANDA HANO UREBE UKO AMASHUSHO YA AZAM TV AGARAGAZA IBITEGO
VIDEO-CREDIT: AZAM TV
TANGA IGITECYEREZO