RFL
Kigali

BIRAVUGWA:Eric Rutanga na Yannick Mukunzi batawe muri yombi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/11/2017 8:46
0


Amakuru abyutse avugwa muri iki gitondo ni uko Eric Rutanga myugariro wa Rayon Sports na mugenzi we Yannick Mukunzi ukina hagati muri iyi kipe baba bari mu maboko ya polisi y’u Rwanda bakekwaho ibyaha bitaramenyekana.



Aganira na INYARWANDA, Gakwaya Olivier usanzwe avugira iyi kipe yavuze ko nawe ubwe atazi neza niba aba basore bari muri gereza kuko ngo yabyumvishe nk’uko n’undi wese ubizi yabyumvishe. “Nanjye ndi kubyumva ntyo gusa wenda niba koko bafunzwe biraza kumenyekana neza ariko ubu nanjye nta kintu kinini mbiziho”. Gakwaya

Umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports twavuganye muri iki gitondo nyuma yo kumenya aya makuru yemeye ko aba bakinnyi koko bafashwe mu masaha ya saa tanu z’ijoro bakuwe aho baba Kicukiro nyuma y'uko bari banakinnye umukino banganyijemo na Mukura VS 0-0.

Yagize ati: “Coach yatubwiye ko babafunze ariko natwe twari twabimenye kuko hari abashuti bacu bababonye babatwara. Gusa ntabwo tuzi ngo barazira ikihe cyaha kuko twarangije gukina na Mukura turataha nyuma twumva ngo babajyanye”.

Aba basore bashyizwe mu maboko ya polisi y’igihugu nyuma gato ya Karekezi Olivier wari umutoza wabo. Polisi y’igihugu yari yemeje ko uyu mutoza hari ibyaha akekwaho yakoze binyuze kuri internet

Amakuru ahari ni uko Mukunzi Yannick na Eric Rutanga nabo baba bafashwe bakekwaho ibyaha bisa n’ibya Karekezi Olivier n'ubwo nta makuru Polisi y’igihugu irashyira hanze ku kijyanye n’ibyo babazwa.

Aganira n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com, ACP Theos Badege umuvugizi wa Polisi y'igihugu yavuze ko nta makuru yari yamenya ku ifungwa ry'aba basore.  Rayon Sports iri muri ibi bibazo mu gihe kuri uyu wa Gatatu yagombaga gusura Amagaju FC i Nyamagabe ku munsi wa karindwi (7) wa shampiyona.

Related image

Yannick Mukunzi asanzwe akina hagati muri Rayon Sports n'Amavubi

Image result for Eric Rutanga

Eric Rutanga nawe kuva yava muri APR FC yari amaze kugarura ikizere cyo kwitwara neza mu kibuga

Related image

Eric Rutanga Alba (Ibumoso) na Mukunzi Yannick Joy (Iburyo)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND