RFL
Kigali

Bimenyimana Bonfils Khaleb yasinye muri Rayon Sports anashyirwa ku rutonde rw’abo Karekezi azitabaza muri Tanzania

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/08/2017 11:33
1


Bimenyimana Bonfils Khaleb rutahizamu wakinaga muri FC Vital’O mu gihugu cy’u Burundi, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kubereka ko kureba mu izamu atari imbogamizi, ndetse anajya ku rutonde rw’abakinnyi 18 bazakina Simba Day muri Tanzania.



Bimenyimana Bonfils yasinye imyaka ibiri nyuma yo kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Kanama 2017 yarigaragaje mu mukino wa gishuti, agakina iminota umunani (8’) agatsindamo igitego akanatera amashoti atatu agana mu izamu.

Ku rutonde rw’abakinnyi 18 bagomba kugana muri Simba Day, barimo na Usengimana Faustin myugariro Rayon Sports yakuye muri APR FC, Ally Niyonzima wakiniraga Mukura Victory Sport na Niyonkuru Radjou Djuma.

Dore abakinnyi 18 Karekezi Olivier azitabaza muri Tanzania:

Mutuyimana Evariste (GK), Bashunga Abouba (GK), Usengimana Faustin, Ndacyayisenga Jean d’Amour Mayor, Mugabo Gabriel, Rutanga Eric, Kwizera Pierrot, Niyonzima Ally, Manishimwe Djabel, Nova Bayama, Tamboura, Mugisha Gilbert, Irambona Eric Gisa, Rwigema Yves, Radjou Niyonkuru Djuma, Nsengiyumva Idrissa, Bimenyimana Bonfils Khaleb na Rutinywa Gonzalez Tatie.

Bimenyimana Bonfils Khaleb ubu ni umukinnyi wa Rayon Sports

Bimenyimana Bonfils Khaleb mu myitozo ye ya mbere muri Rayon Sports

Bimenyimana Bonfils Khaleb yitwaye neza mu myitozo yo kuwa Gatandatu 

Abakinnyi Karekezi Olivier azitabaza akina na Simba SC

Abakinnyi Karekezi Olivier azitabaza akina na Simba SC

Usengimana Faustin we yamaze kumenyera

Usengimana Faustin ari ku rutonde rw'abakinnyi bazakina Simba Day






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rayon6 years ago
    Shasir yagiyehe ko ataboneka kone we ko atajyanye nabandi kandi ahari





Inyarwanda BACKGROUND